Kuri uyu wa 16 Werurwe 2025, muri BK Arena i Kigali, ubwo Perezida Paul Kagame yari kuganira n’abanya-Kigali, DJ Ira, umurundikazi wamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro, yagaragaje urukundo afitiye u Rwanda ndetse asaba ubwenegihugu.
Mu ijambo rye, Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira yashimiye ubuyobozi bw’igihugu uburyo buha amahirwe abana b’abanyamahanga ndetse n’uburyo buha amahirwe abakobwa kugira ngo bateze imbere impano zabo.
Yagize ati: “Igihugu nakiboneyemo umugisha mu buryo budasanzwe. Tujya duhurira ahantu henshi, kariya kaziki mujya mubyina, ndi mu bakubyinisha.”
Ibi byashimangiye uburyo yisanze mu Rwanda nk’ahantu afata nk’icumbi rye.
Yongeyeho ko yifuza kwitwa Umunyarwandakazi byemewe n’amategeko, ati: “Ndifuza kuba umwe wanyu, nkaba Umunyarwandakazi.”
Mu gusubiza, Perezida Kagame yamwemereye ubwenegihugu adategwa, ati: “Ndabikwemereye.”
Yavuze ko ibisigaye ari ukubikurikirana hakurikijwe inzira bigomba gukorwamo, yongeraho ati: “Nakubwira iki.”
Iki cyemezo cyakiriwe n’ibyishimo byinshi muri BK Arena, aho abitabiriye ibiganiro bagaragaje ko u Rwanda rukomeje kuba igihugu cyakira buri wese, cyane cyane abifuza kurugiramo umuryango no kugira uruhare mu iterambere ryarwo.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X