Igisubizo cya Perezida Kagame ku wamubajije niba yicuza ubufasha bahaye Kabila mu gufata ubutegetsi bwa RDC

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu bayigizemo uruhare bahise bahabwa indaro n’ubuhungiro muri Zaïre yari iyobowe na Mobutu, aho intego nyamukuru kwari ukwisuganya bakagaruka kumaraho Abatutsi bakanisubiza ubutegetsi. 

Impuguke zivuga ko kuba muri Congo kw’ingabo z’u Rwanda by’umwihariko hagati y’impera za 1996 na Nyakanga 1997, ari igihe gifatwa nk’ikidasanzwe mu bya gisirikare ku mugabane wa Afurika yo mu myaka ya vuba, bitewe n’ibikorwa byaranze izo ngabo na cyane ko zafashije Laurent-Desiré Kabila kuvana Mobutu ku butegetsi. 

Mu gitabo “L’homme de Fer” ubwo François Soudan yabazaga Perezida Paul Kagame niba aterwa ishema no kuba baragaragaje ubuhangange mu rugamba rwo muri Congo, yagize ati “Sinaterwa ishema no kuba nta yandi mahitamo twari dufite uretse intambara, icyakora twari dufite ikibazo kigomba gukemurwa kandi ni bwo buryo rukumbi bwo kugikemura bwari buhari.” 

Perezida Kagame yavuze ko intego nyamukuru kwari ugushaka gukemura ibibazo byagaragaraga ko biri muri Congo ariko mu by’ukuri bishobora kototera u Rwanda bikanateza ibyago bikomeye Abanyarwanda. 

Ingabo z’u Rwanda zafashije inyeshyamba za Laurent-Desiré Kabila, bafata Kinshasa bakuraho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko wari ubumazeho imyaka 32. 

Ntibyateye kabiri kuko nyuma y’umwaka umwe Kabila na we yihindutse u Rwanda, yirukana ingabo zarwo atangira no gutera inkunga abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. 

Byatumye u Rwanda rwifatanya na none n’abashakaga impinduka muri Congo, hatangira intambara yiswe iya Congo ya Kabiri. 

Abajijwe niba yicuza uburyo bagiriye icyizere Laurent-Desire Kabila bakanamufasha, Perezida Kagame yagize ati “Sinigenze ngirira icyizere uriya mugabo. Ni byo twaramufashije, ariko nta yandi mahitamo twari dufite. Muribuka uko byari bimeze mu 1996-1997. Mobutu yari ashyigikiye kandi acumbikiye abajenosideri bahungiye ku bwinshi muri Zaire; twe rero twashyigikiye abashakaga gukuraho uwo munyagitugu ngo bubake igihugu cyabo.” 

Yakomeje avuga ko“Intego yacu yari ikubiye mu bintu bibiri: twashakaga uko twashyira iherezo ku bitero shuma bya hato na hato abajenosideri bagabaga ku Rwanda ndetse tunashaka igisubizo kirambye cy’uko Congo yagira ubutegetsi butagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Kuri icyo rero, abanye-Congo ni bo bagombaga gukora ayo mahitamo ari na ho havuye Kabila.” 

Perezida Kagame yavuze ko Kabila yari umuntu udahamye ari nayo mpamvu yahindutse, gusa ngo nta yandi mahitamo yari ahari icyo gihe. 

Laurent-Desiré Kabila yishwe n’abarinzi be ku wa 16 Mutarama, 2001 asimburwa ku butegetsi n’umuhungu we, Joseph Kabila, wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva icyo gihe kugeza mu mpera za 2018. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Ushobora gukurikirana amakuru yose ya Politiki agezweho ako kanya unyuze hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *