Ikipe ya FC Barcelona yanze ko umukinnyi wayo aca agahigo ko kuba umukinnyi waguzwe menshi ku Isi aguzwe na Arsenal yamushakaga cyane

Arsenal WFC yari igiye guca agahigo ko kugura Keira Walsh nk’umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka ya ruhago y’abagore, ariko FC Barcelona Femení yanga kumutanga. 

Keira w’imyaka 27 aracyafite amasezerano y’umwaka umwe muri FC Barcelone y’abagore ariko ntabwo ikipe ye yifuza kuba yamugurisha. 

Ibinyamakuru byo muri Espagne bihuriza ku kuba uyu mukinnyi yari agiye gutangwaho na Arsenal WFC arenga ibihumbi 930.000£. 

Isoko ry’abakinnyi mu bagore mu Bwongereza ryafunze imiryango mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri, mu gihe FC Barcelone iyo yibeshya ikamutanga yari kuba isigaranye iminsi ibiri y’igitutu cyo gushaka uwo kumusimbura kuko muri Espagne rizafunga ku wa Mbere. 

Walsh kandi wageze muri FC Barcelona mu 2022 yamaze kuyimenyesha ko atazongera amasezerano, bivuze ko azayisohokamo nta kiguzi atanzweho mu mwaka utaha. 

Akigera muri iyi kipe yahise ashyiraho amateka yo kuba ariwe mukinnyi uhenze kurusha abandi icyo gihe kuko yatanzweho ibihumbi 400.000£ avuye muri Manchester City WFC. 

Umunya-Zambia Racheal Kundananji kugeza ubu ni we mukinnyi uhenze mu bagore kuko muri Gashyantare 2024 yerekeje muri Bay FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuye muri Real Madrid ku bihumbi 685,000£.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Keira Walsh yari agiye kwandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere uhenze ku Isi mu bagore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *