Nyuma y’ibyumweru bitatu ari mu bitaro, abakirisitu hirya no hino ku isi bagaragaje ibyishimo batewe no kongera kumva ijwi rya Papa Francis.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yari amaze iminsi arwaye, ibintu byatumye abantu benshi bagira impungenge ku buzima bwe.
Ku wa 6 Werurwe 2025, mbere y’isengesho ryo kumusabira riba buri munsi ku rubuga rwa Mutagatifu Petero, Papa Francis yahaye abakirisitu ubutumwa bw’amajwi bwuje amarangamutima, abashimira ku rukundo n’amasengesho bakomeje kumugaragariza.
Mu ijwi ryumvikanamo intege nke, Papa Francis yagize ati: “Ndabashimira mbikuye ku mutima ku bw’amasengesho yanyu munsabira. Imana ibahe umugisha, kandi Bikira Mariya abarinde. Murakoze.”
Iri jambo ryasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ritera benshi guhumurizwa nyuma y’igihe batamwumva cyangwa batamubona.
Papa Francis, w’imyaka 87, amaze igihe agaragaza ibibazo by’ubuzima. Kuva mu myaka yashize, yagiye ajya mu bitaro kenshi kubera ibibazo by’ubuhumekero, ibihaha, ndetse n’ububabare mu ngingo.
Kuba amaze igihe atagaragara mu ruhame byatumye havuka ibihuha byinshi, bamwe batangira kwibaza niba atazegura cyangwa se niba Kiliziya Gatolika itatangira gutekereza umusimbura.
Ese Antoine Cardinal Kambanda Ashobora Gusimbura Papa Francis?
Muri iyi minsi, ibitekerezo bitandukanye byatangiye kugaragara ku bazatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika mu gihe byaba ngombwa ko Papa Francis asezera ku mirimo ye.
Antoine Cardinal Kambanda, Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ni umwe mu batangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga nk’umwe mu bashobora kugira uruhare rukomeye mu buyobozi bushya bwa Kiliziya.
Cardinal Kambanda, wagizwe Kardinali na Papa Francis mu 2020, ni umunyapolitiki wa Kiliziya ukomeye cyane muri Afurika.
Kuba ari umwe mu bakardinali bafite imyaka mike ndetse akaba afite ubunararibonye mu kuyobora itorero muri Afurika, bituma abantu bibaza niba atazaba umwe mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Papa Francis.
Nubwo Kiliziya Gatolika itagira itegeko rigena uwasimbura Papa, uburambe, ubumenyi n’inyigisho bye bishobora gutuma yitabwaho mu gihe habaho itora rya Papa mushya.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu mateka ya Kiliziya Gatolika, igihe Papa asezeye cyangwa apfuye, abakardinali bateranira i Vatican bakitorera umuyobozi mushya.
Iki cyemezo gikorerwa mu ibanga rikomeye kandi kigendana no kwitonda, kuko Kiliziya iba igomba guhitamo umuntu uzayiyobora mu bihe bikomeye.
Kuba Cardinal Kambanda ari umwe mu bakaridinali bake bo muri Afurika, bishobora kumugira umwe mu bazatekerezwaho, cyane ko Afurika ari umwe mu migabane ifite abakirisitu benshi kandi Kiliziya Gatolika ihafite uruhare runini.
Ese Kiliziya Gatolika yaba iri hafi kubona umuyobozi mushya?
Nubwo Papa Francis akomeje kugaragaza intege nke, ntabwo aragaragaza gahunda yo kwegura.
Yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuyobora Kiliziya Gatolika uko ashoboye, nubwo hari impungenge ku buzima bwe.
Mu mateka, abapapa bakunze gutanga imihoho mu gihe bumvise batakibasha kuyobora neza, nk’uko byagenze kuri Papa Benedict XVI mu 2013.
Ibi bishobora no kuzaba kuri Papa Francis, bitewe n’uko ubuzima bwe buzagenda bumerera mu minsi iri imbere.
Mu gusoza, Kongera kumva ijwi rya Papa Francis byatanze icyizere ku bakirisitu bose ku isi. Nubwo ataragaragara mu ruhame, ubutumwa bwe bwatumye benshi bagira ikizere ko arimo koroherwa.
Mu gihe ubuzima bwe bukomeje gutera impungenge, impaka ku bazamusimbura nazo ziragenda ziyongera.
Cardinal Antoine Kambanda, nk’umwe mu bakaridinali b’abanyafurika bafite ubunararibonye, ashobora kuzaba umwe mu bazatekerezwaho mu gihe Kiliziya Gatolika yagira impinduka mu buyobozi.
Gusa kugeza ubu, ikigaragara ni uko Papa Francis agishikamye ku nshingano ze, ndetse akomeje gusabirwa n’abakirisitu bose hirya no hino ku isi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.