Imigabo ni yose kuri Byukusenge umaze kwandika ibitabo bibiri ku myaka 13 y’amavuko

Bakwira Byukusenge Joyce, ku myaka 13 yinjiye mu bwanditsi bw’ibitabo by’inkuru ndende, dore ko amaze kwandika ibitabo bibiri kandi agikomeje.

Ahanini bimenyerewe ko abantu bakuze aribo bakunze kugaragara mu bwanditsi bw’ibitabo ariko uko iminsi ishira urubyiruko rw’u Rwanda ruri gutanga icyizere.

Byukusenge wo mu karere ka Nyagatare, yahereye ku kwandika inkuru zigenewe abana.

Ku wa 14 Gicurasi 2021, ni bwo ishuri ribanza rya King Salomon Academy riherereye mu Mudugudu wa Kabeza wo mu Kagali ka Kabeza ko mu Murenge wa Rwimiyaga, ryateguye irushanwa ryo kwandika inkuru z’abana, mu rwego rwo kwimakaza umuco w gusoma no kwandika.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’abanyeshuri 27 bari bafite inkuru 31 mu ijonjora rya mbere, haza gutoranywamo 12 zanditswe n’abanyeshuri 9, zinjiye mu ijonjora rya nyuma hakavamo inkuru eshatu zatsinze.

Muri izo nkuru zatsinze, ebyiri muri zo zanditswe na Bakwira Byukusenge Joyce, icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza, aho yiteguraga gukora ibizamini bisoza amashuri abanza.

Mu bihembo byatanzwe hari harimo no gushaka uko ibyo bitabo byatsinze byashyirwa mu icapiro bikagurishwa ndetse no gutemberezwa ahantu nyaburanga hari ibyiza bitatse u Rwanda.

Inkuru za Byukusenge zatsinze zirimo iyitwa “Dufashe abageze mu zabukuru”, ikangurira urubyiruko n’abakiri bato kwita no gufasha abageze mu zabukuru mu mbaraga nke zabo, hakaba n’indi nkuru ishushanyije yitwa “Inshuti nziza zikorera hamwe”.

Ni inkuru ishimangira ko imbaraga zishyize hamwe kandi zizeranye, ari cyo kiraro cyambuka kigana ibukungu cyane cyane mu rubyiruko.

Kuri ubu Bakwira Byukusenge Joyce yiga muri Gs Saint Aloys i Rwamagana, aho afite umugambi w’igihe kirekire wo kwandika ibitabo by’abana, mu rwego rwo kubimikamo umuco wo gusoma no kwandika.

Ibi bitabo bye n’ibisoza icapwa, bizaba biboneka mu nzu zigurisha ibitabo nko muri Caritas mu Mujyi wa Kigali no muri Librairie Ikirezi.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *