Mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa 15 Kanama 2024, Imodoka yarimo abakunzi ba APR FC berekeza muri Tanzania, yakoze impanuka ubwo bari bageze i Nyagasambu.
Batanu muri bo bakomeretse, bajyanywe kwa muganga i Kanombe.
Amakuru Avuga ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka nini itwara imizigo yabanyuzeho ikabagongonga bityo ibirahure by’imodoka barimo bikangirika cyane.
Abafana ba APR FC berekeje i Dar es Salaam aho ikipe yabo izakinira na Azam FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.
Bisa nkaho uru rugendo rutabahiriye nagato kuko bahinduriwe imodoka inshuro 2 bitewe nuko niyo babahaye isimbura iyo bakoreyemo impanuka, nayo yahise igira ikibazo cy’amatara biba ngombwa ko nayo ihinduka.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.