Me Moïse Nyarugabo, wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu, Umudepite na Senateri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yanyomoje amakuru yatangajwe na Leta ya RDC ko ingabo zayo zasenye indege z’umutwe w’inyeshyamba wa M23 muri Minembwe.
Ibi bije nyuma y’itangazo rya Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Elakano, wavuze ko ingabo za RDC zagabye ibitero muri Minembwe, zikica abarwanyi 10 ba M23, ndetse zigasenya indege zakoreshwaga n’uyu mutwe.
Elakano yemeje ko izi ndege nto zaraswaga zijyanye amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu mutwe wa Twirwaneho na RED Tabara.
Gusa, Me Nyarugabo, ukomoka muri Minembwe, yavuze ko aya makuru ari ibinyoma.
Yabwiye Radio Okapi ko nta ndege yigeze igwa cyangwa isenywa ku kibuga cy’indege cya Minembwe, ndetse ko nta barwanyi ba M23 bari muri ako gace.
Ati: “Ndahamya ko nta ndege n’imwe yageze ku kibuga cy’indege cya Minembwe, yaba iyahaguye cyangwa iyasenywe.”
“Ndanahamya kandi ko nta barwanyi ba M23 bari muri Minembwe. Nta n’umusirikare wa FARDC uhari kuko bahunze kuva tariki ya 21 Gashyantare. Leta, FARDC na Visi Guverineri nibatange ibimenyetso binyomoza.”
Me Nyarugabo yasobanuye ko, ahubwo, ingabo za RDC arizo zohereza muri Minembwe indege z’intambara na drones, bigakora ibitero bigamije kurasa ku basivili badafite intwaro.
Yibukije ko ibi ari ibyaha by’intambara, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ibi bikorwa byo guhungabanya umutekano w’abaturage.
Izi mvururu muri Minembwe ni imwe mu ngaruka z’intambara n’ubushyamirane bukomeje kuba muri Kivu y’Amajyepfo, aho imitwe yitwaje intwaro, ingabo za Leta, ndetse n’amahanga bikomeje kwivanga mu bibazo by’umutekano muke uhoraho muri aka gace.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X