Hasigaye ibyumweru bibiri gusa ngo igihe ingabo za Uganda zahawe cyo kurwanya umutwe wa ADF ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kirangire. Izi ngabo ntabwo ziramenya niba kizongerwa, cyangwa niba zigomba guterura intwaro zazo zigasubira i Kampala.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Uganda yiteguye kuvana ingabo muri Congo mu byumweru bibiri biri imbere.
Ni mu gihe amezi atandatu zahawe ku butaka bwa Congo yaba atongerewe.
Uganda yohereje muri RDC abasirikare bagera mu 1,700, ari nabo benshi b’amahanga boherejwe muri icyo gihugu uvanyemo abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.
Bari mu bikorwa byo kurwanya ADF bafatanyije n’Ingabo za Congo (FARDC), mu gikorwa bise Operation Shujaa.
Lt Ge Muhoozi kuri uyu wa Kabiri yanditse kuri Twitter ati: “Operation Shujaa izasozwa mu buryo bweruye mu byumweru 2, ukurikije ibiteganywa n’amasezerano ahari”.
“Yagombaga kumara amezi atandatu. Igihe cyose ntahawe andi mabwiriza n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo cyangwa Umugaba Mukuru w’Ingabo, nzavana ingabo zacu muri RDC mu byumweru bibiri”.
Mu butumwa bwakurikiyeho ariko, Muhoozi yaciye amarenga ko bishoboka ko ubu butumwa bwakongezwa andi mezi atandatu.
Yakomeje ati: “Kugira go bisobanuke neza, Operation Shujaa izakomeza n’andi mezi atandatu mu gihe ba perezida bombi, Kaguta Museveni na Nyakubahwa Tshisekedi bakwemeza kuyongerera igihe. Bombi ni abayobozi bareba kure. Ingabo zihuriweho za UPDF na FARDC zishimiye gukomeza gukuraho ADF!”
Umutwe wa ADF watangiriye ibikorwa byo guteza umutekano muke imbere muri Uganda, ariko uza kwimukira mu mashyamba y’uburasirazuba bwa RDC.
Uheruka kwemeza ko watangije imikoranire n’umutwe mpuzamahanga w’iterabwoba ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Isla, wa Islamic State.
Ni umutwe wagabye ibitero bitandukanye byishe inzirakarengane ku butaka bwa Uganda.
Mu minsi ishize watangiye no kwagura imikorere mu karere, ndetse mu Rwanda haheruka gufatirwa abantu bakekwaho kuba abarwanashyaka bawo, bashakaga kugaba ibitero bitandukanye mu mujyi wa Kigali.
Ni umutwe kandi uvugwa mu mikoranire n’undi witwaje intwaro umaze iminsi uhungabanya umutekano muri Mozambique.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%