Inkuru ibabaje! Umubyeyi wa Lamine Yamal yateraguwe ibyuma

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 14 Kanama 2024, umubyeyi wa Lamine Yamal umukinnyi wa Fc Barcelona, yahuye n’uruva gusenya ubwo yahuraga n’abagizi ba nabi bakamujombagura ibyuma.  

Mu mujyi wa Barcelona ubwo yari asohotse mu nyubako yaho yari yagiye, ageze aho imodoka ziparima agiye kwinjira mu modoka nibwo abagizi ba nabi bamwatse baramukubita ndetse bamuteragura ibyuma. 

Icyakora ntabwo yigize ahasiga ubuzima kuko abo bagizi ba nabi bikanze abantu bariruka naho Ise wa Lamine Yamal asigara aho avirirana.  

Uyu mubyeyi yaje kugezwa kwa muganga ariko abaganga batangaje ko ameze nabi cyane ndetse yatakaje amaraso menshi ku buryo hasabwa ubuvuzi bwihariye. 

Naho Police yo mu mujyi wa Barcelona yatangaje ko iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane abagizi ba nabi baba bagiriye nabi uyu mubyeyi wa Lamine Yamal, ndetse hamenyekane nicyaba cyateye aba bagizi ba nabi kwataka uyu mugabo.  

Ubusanzwe Ise wa Lamine Yamal ni umubyeyi w’abana 2 aho afite imyaka 35 naho imfura ye Lamine Yamal akaba ari umukinnyi wa FC Barcelona ku myaka 17, bivuze ko yamubyaye afite 18. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *