Inkuru ye iratangaje cyane!! Yabaye Perezida afite imyaka 25 y’amavuko, nyuma ahinduka inzererezi yirirwa ku muhanda

Yabaye Perezida wa mbere muto wafashe ubutegetsi afite myaka mike cyane mu mwaka w’1992 muri Sierra Leone, nyuma yo kuzuza isabukuru y’amavuko y’imyaka 25.

Valentine Strasser yabaye umuyobozi w’itsinda rito ry’abasirikare batandatu bari incuti magara kuko bari urungano mu myaka yabo. Bafatanyije guhirika ubutegetsi bwa Joseph Saidu Momoh ku itariki ya 29 Mata 1992 muri coup d’etat ya gisirikare yari ikozwe n’abana bato mu mateka y’Isi.

Strasser yavukiye mu mujyi wa Freetown muri Sierra Leone tariki ya 26 Mata 1967, yinjira mu mutwe wa gisirikare witwa Republic of Sierra Leone Military Forces (RSLMF).

Ntabwo mu bwana bwe yatekerezaga ko yaba Perezida muto ku Isi ndetse no kuba yabasha gushinga umutwe wa National Provisional Ruling Council (NPRC) ku myaka 25 gusa y’amavuko.

Umusore muto wihambiraga, Strasser, yagiye mu bice by’iburasirazuba mu gace ka Kailahun guhangana n’inyeshyamba zari zarazengereje Momoh, uko intambara yarushagaho gukomera babuze ibikoresho byo ku rugamba birimo inkweto n’ibindi abasirikare bari bakeneye bitewe n’uko bari barabaye benshi, ndetse Leta ibura ubushobozi bwo kubahemba.

Ku itariki ya 29 Mata 1992, Strasser n’itsinda yari ayoboye ry’abasirikare bari abasore bato cyane ubwo bari mu mirwano bagiye bigaragambya bava muri Kailahun berekeza ku nyubako za leta.

Amakuru avuga ko bakimara kugera mu mujyi, abaturage benshi bagize ubwoba bikabatungura, icyo gihe Perezida Momoh yahise yirukanwa mu gihugu ajya mu buhungiro muri Conakry muri Guinea.

Akimara kugenda, mu gihugu habayeho kutavuga rumwe mu baturage, Strasser n’abasore be bahise bafatirana abaturage muri ibyo bihe bahita bashinga umutwe wa politiki maze Strasser bamugira umuyobozi mukuru wawo anagirwa perezida.

Urubyiruko rwinshi rwishimiye kubona Strasser ari we ugiye kuruyobora, rwumvaga ko agiye kubakiza icyago cyose cyari cyarabateye mu butegetsi bwabanje.

Muri Mutarama 1996 nyuma y’imyaka ine gusa ari ku butegetsi yakorewe coup d’etat yari iyobowe na zimwe mu nshuti bakuranye muri NPRC zari ziyobowe na Julius Maada Bio, zitari zishimiye uko yayoboraga.

Strasser akimara guhirikwa kubutegetsi, yahise yerekeza mu Bwongereza kwiga dore ko yari akiri muto, yiga amategeko muri kaminuza ya Warwick iri mu mujyi wa Coventry.

Ku mpamvu zitamenyekanye yahagaritse kwiga nyuma y’umwaka ahita ajya muri Gambia. Nyuma yasubiye muri Sierra Leone aho yabayeho ubuzima bwa gikene budasanzwe ku muntu wabaye Umukuru w’Igihugu.

Strasser yagowe n’ubuzima, akajya yibera ku muhanda nk’inzererezi, akanywa ibiyobyabwenge, itabi n’ibisindisha kubera kwiheba, nyuma arwara indwara y’umutima maze abaturage basaba leta ko yagira icyo yamukorera, ikirengagiza ibibi yakoze maze leta maze imwohereza kwivuriza muri Ghana mu 2021.

Mu gihe yamaze ku butegetsi bivugwa ko yasimbutse coup d’etat inshuro ebyiri, avugwaho kwinjiza mu gisirikare abana bari bakiri bato gusa ibi ntabwo byagiweho impaka cyane ko na we yari muto. Yavuzweho kandi gucecekesha itangazamakuru no kwica abatari bamushyigikiye.

Yafashije igihugu gukusanya imisoro yanyerezwaga ikindi avugwaho kuba yaragize uruhare mu igabanyuka ry’igipimo cy’itakara ry’agaciro k’ifaranga, kava ku 115% kagera kuri 15%.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Strasser n’abarwanyi bo umu mutwe wa NPRC bamaze gufata ubutegetsi

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *