Ibihugu bituranye na Niger byiyemeje kuyitabara, mu gihe umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) waba ugabye ibitero iki gihugu bigamijeho gusubiza ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum. 

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Perezida Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi n’agatsiko kagizwe n’abasirikare bari bashinzwe kumurinda. 

Aka gatsiko kayobowe na Général Abdourahamane Tchiani kahiritse Bazoum ku butegetsi, nyuma y’amasaha make kamufungiye mu ngoro ye. 

Ihirikwa rya Perezida wa Niger ryamaganiwe kure n’ibihugu nk’u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’imiryango irimo uwa Afurika yunze Ubumwe, uw’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na CEDEAO. 

Iyi CEDEAO mu itangazo iheruka gusohora yasabye abahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum kuba bamaze kubumusubiza bitarenze iminsi itanu, bitaba ibyo igakoresha ingufu za gisirikare mu kubumusubiza. 

Muri 2017 ubwo Yahya Jammeh wari Perezida wa Gambia yageragezaga guhirika ubutegetsi nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu, CEDEAO yohereje Ingabo zo gutanga umusada muri iki gihugu bituma uriya munyagitugu ahungira muri Guinée-Équatoriale. 

Izi mbaraga CEDEAO yakoresheje muri Gambia birasa n’aho ishaka kongera kuzikoresha muri Niger, igihugu yamaze gufatira ibihano ndetse no gufungira imipaka yose. 

Hagati aho ibihugu bya Mali na Burkina Faso biyobowe n’abasirikare bafashe ubutegetsi biciye muri Coup d’État, byaburiye CEDEAO ko niramuka yohereje Ingabo zayo muri Niger bizatabara iki gihugu. 

Ibi bihugu byombi mu itangazo bihuriyeho byasohoye, byavuze ko “kohereza ingabo muri Niger bisobanuye gushoza intambara kuri Burkina Faso na Mali.” 

Itangazo rivuga kandi ko mu gihe Ingabo za CEDEAO zizaba zigabye ibitero kuri Niger bizasunikira Burkina Faso na Mali kuva muri uriya muryango, mbere yo “gufata ingamba zo kwirwanaho binyuze mu guha ubufasha Ingabo za Niger n’abaturage bayo.” 

Ikindi gihugu cyemeje ko cyiteguye guha Niger umusada ni Algerie, nk’uko ikinyamakuru Intel Kirby cyabitangaje. 

Iki gitangazamakuru cyavuze ko mu gihe Ingabo za CEDEAO zaba ziteye Niger, Algerie itazicara ngo irebere. 

Amakuru avuga kandi ko Igisirikare cya Algerie cyatangiye gukaza ingamba z’umutekano ndetse no gushyira Ingabo zacyo mu mwuka w’intambara, by’umwihariko ku mipaka ya kiriya gihugu na Niger. 

Ikindi gihugu cyaciye amarenga y’uko na cyo gishobora gutabara Niger ni Guinée-Conakry. 

Iki gihugu mu itangazo ryasohowe n’inama ya gisirikare ikiyoboye, cyamaganye ibihano CEDEAO iheruka gufatira Niger; gishimangira ko kitazigera kibyubahiriza. 

Guinée yatanze umuburo w’uko “Igitero cya gisirikare kuri Niger gishobora gusenya CEDEAO.” 

Iki gihugu cyunzemo ko kimwe n’ibihugu bya Mali na Burkina, cyifuza ko ubusugire bwa Niger butavogerwa. 

Ni uruhe ruhande u Rwanda ruhagazeho? 

Mu mwaka ushize, Perezida Paul Kagame aherutse kugirana ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique, agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo ibivugwa ku Rwanda, ku Karere na Afurika ndetse no ku buzima bwe bwite. 

Muri icyo kiganiro cyabaye tariki 20 Mutarama i Kigali, Perezida Kagame yasubije ibibazo birimo n’ibya Coup d’Etat zimaze iminsi muri Afurika n’ibindi. 

Ku kijyanye n’ihirikwa ry’ubutegetsi, Perezida Kagame yavuze ko atekereza ko biriya biba byatangiye mbere kuko nko muri biriya bihugu, hari ibibazo bimaze igihe bidakemurwa. Nko muri Sudani, hari hari ibibazo ku bwa Omar al Bashir, birakomeza na nyuma y’inzibacyuho. 

Yavuze ko Ibibazo nka biriya biba bishoboka kwisubiramo uruhande rwose Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yaba ihagazemo kuko ntabwo ariyo iyobora ibyo bihugu. 

Akomeza ati: “Hari aho AU n’indi miryango mpuzamahanga yagira uruhare mu gufasha ariko biza nyuma y’uko ibihugu ubwabyo byishatsemo ibisubizo. Ubushobozi buke bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nabwo ni izindi ntege nke, ntabwo twabihakana.” 

Ubwo yari abajijwe uko abona igaruka ry’abasirikare mu ruhando rwa politiki niba atabona ko ari ugusubira inyuma kwa demokarasi, Perezida Kagame yavuze ko ari aho ahubwo ari ugusubira inyuma kw’imiyoborere.  

Akomeza ati: “Ntabwo buri gihe ari ikosa ry’abasirikare, n’abasivile babifitemo uruhare.Ubundi inshingano z’abasirikare si ugukora kuriya ariko ntabwo twakwirengagiza ko abasivile nabo bajya bakora amakosa.” 

“Niba se hariho Guverinoma y’abasivile ariko ibintu bikadogera, abantu bagapfa ibibazo bikarushaho kwiyongera, hanyuma abayobozi bakifashisha abasirikare mu kwiba amatora, ni nde wanengwa mu gihe igisirikare gihiritse iyo Guverinoma? Ntabwo numva ko twanenga gusa abasirikare hanyuma tukareka abasivile babifahisha ngo bagume ku butegetsi.” 

“Ntekereza ko ugendeye kuri ubwo busesenguzi, hari abavuga ko hari uguhirika ubutegetsi kuba gukenewe n’ukuba kudakenewe.” 

“Hanyuma rero, nubwo igisirikare cyabona ibisobanuro ku mpamvu cyahiritse ubutegetsi mu minsi ya mbere n’abasivile bakabyishimira, haba hakiri ikibazo: Ese ba basirikare bazabasha gushyiraho inzibacyuho izakemura ibibazo byatumye bahirika ubutegetsi? Nibyo dutegereje kureba muri Guinée no muri Mali.” 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *