Umutwe w’ibyihebe wa Islamic State uhanganye n’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, urashyirwa mu majwi ushinjwa kugira aho uhurira n’igitero cyaguyemo abantu bane i Dar es Salaam muri Tanzania.
Ni igitero cyagabwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo umugabo wari witwaje intwaro yarasiraga abantu bane barimo abapolisi batatu hafi ya Ambasade y’u Bufaransa muri Tanzania bagahita bapfa.
Mu mashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abari hafi y’aho bariya bantu barasiwe bumvikana bavuga ko uwabarashe mbere y’uko na we araswa yari afite imbunda eshatu, akaba yarasaga agira ati: “Allah Akbar [Imana ni yo nkuru]”.
Amakuru avuga ko uwagabye iki gitero ari umugabo w’imyaka 29 y’amavuko waherukaga mu Misiri kwiga amatwara y’idini ya Islam.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania, Simon Sirro mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko Polisi yari ikigerageza kumenya imyirondoro y’uwagabye kiriya gitero.
N’ubwo impamvu icyihishe inyuma itahise imenyekana, IGP Sirro yavuze ko gishobora kuba gifitanye isano n’uruhare rwa Tanzania muri Mozambique, aho iki gihugu giheruka kohereza Ingabo zo guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Yunzemo ati: “Hari ibibazo, abasirikare bacu bari hariya”.
Uretse kuba kiriya gitero cyaguyemo abantu bane, Polisi ya Tanzania yavuze ko hari abandi batandatu bagikomerekeyemo.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko uwagabye kiriya gitero yishwe ndetse ituze rikaba ryagarutse.
Perezida Samia yaboneyeho kwihanganisha Polisi ya Tanzania cyo kimwe n’imiryango y’abapolisi batatu bishwe, ndetse n’uw’umukozi wa Company icunga umutekano ya SGA na we wagiye muri kiriya gitero cyagabwe mu gace kitwa Salenda.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.