Iperereza rimaze imyaka itatu: Imvano y’itabwa muri yombi rya ‘Prince Kid’

Ruswa y’igitsina muri Miss Rwanda yatangiye kuvugwa mu myaka myinshi ishize, ku buryo icyo gihe byanugwanugwaga ko abakobwa bajyamo, basabwa kuryamana n’abategura irushanwa kugira ngo bagire amahirwe yo gukomeza.

Byaratutumbye karahava, mu itangazamakuru inkuru zigasohoka ubutitsa bigeze mu 2019 byo bitangira gufata indi ntera, ko umukobwa wese asabwa kugira uwo abumburira ibibero ngo nawe amurebe icyoroshye.

Ugiye mu ishakiro kuri internet, nta kinyamakuru na kimwe cyo muri uru Rwanda kitanditse kuri iyi ngingo.

N’ejo bundi aho Shene za Youtube zibereye nka Fanta n’amata bikonje, umukobwa wese waganirizwaga kuri Miss Rwanda ntihashiraga iminota ibiri atabajijwe kuri ruswa y’igitsina.

Nta n’umwe muri abo bose wigeze na rimwe yemera ko yaba yarayatswe, kugeza ejo bundi aha mu 2022 ubwo Ishimwe Dieudonné uyobora iri rushanwa yatabwaga muri yombi.

Amakuru ducyesha IGIHE ifite ni uko hari abakobwa batanze ubuhamya, bemera ko usibye kuba baratswe ruswa y’igitsina, banasindishijwe, bagahabwa urumogi ku ngufu, bakanasambanywa.

Muri bo harimo abataragiye bagira amahirwe yo gutsinda muri Miss Rwanda inshuro zirenze imwe, bagashaka uko bagerageza amahirwe yabo mu yandi marushanwa akurikiyeho.

Bene abo bakobwa bivugwa ko bagiye bizezwa ibitangaza na Ishimwe, akababwira ko azabafasha ku buryo bazagera kure mu irushanwa, bikarangira begukanye amakamba,

Urugero ni urw’umwe, bivugwa ko yari afitanye gahunda na Ishimwe, aho kugira ngo bahurire ku biro bya Miss Rwanda mu Mujyi wa Kigali, uyu musore ngo akamushyira mu modoka akamujyana iwe i Kanombe ahazwi nka Radar.

Yamuzamuye mu nyubako atuyemo, hejuru muri etage ahita amwinjiza mu cyumba cye, arangije ngo amuzanira liquor, umukobwa anyoyeho yumva irarura amubwira ko atayishobora.

Ngo yamuvangiyemo Jus, arangije amusaba kugerageza ariko nabwo biranga. Amakuru avuga ko muri ako kanya umusore yagarutse afite urumogi rutekeye, akamusaba gukururaho inshuro eshatu.

Byaje kurangira umukobwa abuze uko yikura aho hantu, aza kugarura ubwenge yamaze gusambanywa. Umusore amaze kubona ibibaye, bivugwa ko yatangiye gusaba umukobwa imbabazi, anamwizeza ko azamufasha mu buryo bwose.

Uwo ni umwe wafatiranywe n’intege nke no kuba yari agerageje amahirwe ye inshuro nyinshi ariko ntiyegukane ikamba muri Miss Rwanda.

Undi bivugwa ko atasambanyijwe, ariko yashyizwe ku nkeke ubutitsa kugira ngo asambanywe, bigera n’aho ngo umunsi umwe Ishimwe yamukomangiye ijoro ryose ku cyumba cya hotel yari arimo.

Amakuru avuga ko icyo gihe Ishimwe yasabye uwo mukobwa ko baryamana, undi akamuhakanira, bakaza kwisanga bari muri hotel imwe.

Umusore yakomeje kumutitiriza bigeza aho mu masaha y’ijoro ahagana saa munani, abyutse akajya ku cyumba cye cya hotel akamukomangira ubugira gatatu.

Umukobwa abonye ko urwo rugamba rusaba izindi ngufu, yatangiye kugisha inama abo yafataga nka bakuru be mu irushanwa, kugira ngo yumve niba ibiri kumubaho nabo byarababayeho.

Umwe muri bo ngo ni we wamugiriye inama yo kwihagararaho, akanga kuryamana na Ishimwe mu gihe cyose we ubwe yaba atabyiyumvamo.

Kuba Ishimwe yarahakaniwe n’umukobwa umwe, bikamenyekana mu bandi, byahise bitangira gukururukana n’abari bafite akangononwa mu mutima, batangira kubivuga.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko RIB yatangiye iperereza mu 2019. Nta muntu n’umwe wari wagatanze ikirego ahubwo yifuza kumenya ukuri ku bivugwa muri iri rushanwa.

Ati: “Turasoma, dukurikirana ibivugwa hirya no hino n’ibyandikwa mu binyamakuru tukabisesengura. Kuva mu 2019 twagiye dukurikira amakuru y’ibyaberaga mu irushanwa rya Miss Rwanda kandi ntabwo ibyavugwaga twagombaga kubirenza amaso”.

Ku rundi ruhande ariko mu gutangira iperereza, ntabwo RIB yorohewe no kubona amakuru nk’uko umuvugizi w’uru rwego yabigarutseho.

Ati: “Twatangiye iperereza mu 2019 ariko ugasanga bamwe mu babazwaga ntabwo bagororokerwaga no kuvuga ibyababayeho bitewe n’impamvu nyinshi, zimwe zishingiye ku byo bizezwaga”.

“Mu 2020 ntabwo twarekeye aho, 2021 turongera kugeza mu 2022 ubwo noneho twabonaga ibimenyetso bifatika byatumye hari abo RIB itangira gukurikiranaho ibyaha. Gukora iperereza ni ukwihangana. Hari iry’ihuta hari n’irigenda gahoro”.

Dr. Murangira yongeyeho ko nubwo iperereza hari amakuru ryatanze kandi ari gushingirwaho ku bakurikiranywe mu butabera, ariko mu by’ukuri rigikomeje.

Ati: “Iperereza riracyakomeje, tuzakomeza gukora iperereza kugeza igihe buri wese waba yaragize uruhare cyangwa afite aho ahuriye n’ibyaha bikekwa ko byakorewe mu maruhanwa ya Miss Rwanda azakurikiranwa n’ubutabera”.

Umuvugizi wa RIB abajijwe niba hari iperereza riri gukorwa ku byaha byo gucuruza abakobwa byakunze kuvugwa muri Miss Rwanda ndetse byanakomojweho na Perezida Kagame mu minsi ishize, yahishuye ko bagikomeje gukusanya amakuru.

Ati: “Nabikubwiye, iperereza riracyakomeje. Buri wese ufite aho ahuriye n’ibyaha byakorewe muri Miss Rwanda agomba kuzabibazwa n’ubutanera igihe cyose ibimenyetso bizaba bigaragaza uruhare rwe”.

Nubwo RIB ivuga ko igikomeje iperereza, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince kid we yamaze gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu, ndetse na dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Prince Kid akekwaho ibyaha bitatu aribyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Icyaha cyo gukoresha umuntu imibonano ku gahato gihanishwa imyaka iri hagati ya 10 na 15 y’igifungo n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1Frw na miliyoni 2Frw.

Icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gihanwa n’Itegeko rihana ibyaha bya ruswa, gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

Icyaha cya gatatu cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri hakiyongeraho n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200Frw.

Abandi baherutse gutabwa muri yombi ni Miss Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Uyu mukobwa akurikirwanyweho icyaha ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.

Nyuma y’itabwa muri yombi rye, ryakurikiwe nirya Me Uwitonze Nasira, (avoka akaba na Notaire) nawe ufunze kubera gukoresha inyandiko itavugisha ukuri ndetse no kwiha ububasha bwo gukora inshingano zitari izawe.

Amakuru avuga ko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.

Bivugwa ko yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe.

Abakobwa n’abandi bantu [kuko harimo n’abasore] batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye ariko ayo mayeri aza gutahurwa na RIB yaje kumuta muri yombi mu minsi ishize.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *