“Israel Mbonyi ntabwo namwemera kandi ntabwo ashobora kubona umukobwa nkanjye” – Dj Brianne

Gateka Esther Brianne wamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Dj Brianne, akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda nyuma y’uko abatijwe mu mazi menshi, yavuze ko kuri ubu atakwemera kubana na Israel Mbonyi usanzwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza. 

Uyu mukobwa wabatijwe ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024 muri Elayono Pentecost Blessing Church, mu kiganiro cyihariye yagiranye na ISIMBI TV yavuze ko aho bigeze atakwemera kubana na Israel Mbonyi, ngo abe umugore we.  

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Murungi Sabin yavuze ko nyuma yo kwakira agakiza ashaka kubana n’umugabo ukijijwe kandi abizi neza ko afite imico myiza. 

Umunyamakuru Murungi Sabin baganiraga yamubajije ibyo ashaka ku musore bazakundana, undi amusubiza agira ati “Umusore utazi Imana ntacyo napanga nawe.” 

Uyu munyamakuru yahise amubaza niba ashaka Israel Mbonyi. Ati “Ubwo urashaka Israel Mbonyi kandi yarakwanze?.” 

Dj Brianne utajya uripfana yahise amusamira hajuru avuga ko atakwemera Israel Mbonyi.  

Ati “Njye Israel Mbonyi namwemera? (abisubiramo), Mbonyi uba wicaye gutya ajunjamye, adashaka kwivugira n’ijambo na rimwe. Abantu bamubwira ngo bakuvuze nabi akisekera. Njyewe uwo mugabo namwemera?.” 

“Umva ndashaka umugabo w’ibirere!, Mbonyi njye ntabwo namwemera. Ari kera nari kumwemera ariko ubu ntacyo twavugana kandi nta n’ubwo ashobora kubona umukobwa nkanjye.” 

Uyu mukobwa yongereyeho ati “Mbonyi ashobora kuba aririmba indirimbo za ‘Gospel’, ariko sinzi niba akijijwe ashobora kuba aririmba indirimbo za ‘Gospel’ ariko adakijijwe, kandi njyewe nkeneye umugabo ukijijwe.” 

Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu myidagaduro yo mu Rwanda, akomeje gutungura abantu kuko nyuma y’uko abatijwe yahise atangaza ko mbere yo kubatizwa yakoraga icyo ashaka cyose nta cyo atinya, ariko ubu agiye kujya atinya Imana kuko yagiranye igihango na Yesu. 

Kuri ubu Dj Brianne yavuze ko nyuma yo kubatiza ashaka kuzakundana n’umusore ukijijwe kandi wubaha Imana. Uyu mukobwa kandi akunze kuvuga ko akunda Imana kubera ubuzima yamukuyemo aho yabaga ku muhanda kuri ubu bikaba byarahindutse aho afite n’umuryango ufasha abana baba ku muhanda. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *