Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko insengero ebyiri, “Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International,” zahagaritswe gukorera mu Rwanda kuko zitari zujuje ibisabwa n’amategeko.
Ku wa 6 Werurwe 2025 nibwo Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara, rikaba ryemeza ko ibikorwa by’iyo miryango bigomba guhita bihagarara.
Mu itangazo RGB yashyize ahabona yagize iti: “Turamenyesha abantu bose ko twamenyesheje abayobozi b’Inzego z’ibanze n’izumutekano ko imiryango yitwa “Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International” itemerewe gukorera mu Rwanda kubera ko itanditswe nk’uko bisabwa n’amategeko, bityo ibikorwa byayo bikaba bigomba guhita bihagarara. “
Uru rwego rwibukije ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba kubanza kwiyandikisha no guhabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira gukorera mu gihugu.
Itorero Elayono Pentecostal Blessing Church ryari riyobowe na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, umuhanuzi uzwi cyane mu Rwanda, aho yamenyekanye mu bikorwa birimo gusezeranya abageni no kubatiza ibyamamare bitandukanye.
Muri abo bantu yabatije, harimo na DJ Brianne, uzwi mu kuvanga imiziki.
Yanasezeranyije Evode Uwizeyimana na Zena Abayisenga mu bukwe bwabo mu 2021, rikaba rinasengeramo ibyamamare bitandukanye.
Nubwo ryari rifite abayoboke benshi, riri mu miryango yahagaritswe kubera kutuzuza ibisabwa n’amategeko.
RGB yagaragaje ko iyi gahunda yo guhagarika insengero zitanditse atari nshya, kuko mu mwaka wa 2024, insengero zisaga 7,709 muri 13,000 zari zimaze gukorwaho ubugenzuzi zahagaritswe kubera kutagira ibyangombwa bikenewe.
Iyi gahunda ikaba igamije kubahiriza amategeko n’uburyo bwiza bwo gukorera mu Rwanda.
Abayobozi b’iyo miryango yahagaritswe basabwe kubahiriza icyemezo cyafashwe no gukurikiza inzira zemewe n’amategeko mu gihe bifuza kongera gukorera mu gihugu.
RGB yanasabye abaturage kwitondera gukorana n’imiryango idafite ibyangombwa byuzuye kugira ngo hirindwe ibibazo bishobora guterwa n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Iri tangazo rya RGB rikomeza gushimangira ko igihugu gikomeje kwimakaza imiyoborere myiza, aho buri muryango ufite inshingano zo gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.