Itsinda ry’Abakongomani batandatu bateye abanyarwanda 4 barimo abakora akazi ko kuroba isambaza mu kiyaga cya Kivu, babambura Moteri itwara ubwato na terefone zigezweho ebyiri.
Ibi byabereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Boneza mu kagari ka Bushaka, mu mudugudu wa Bugarura, mu ijoro ry’itariki ya 13 Kanama 2024.
Munyamahoro Muhizi Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza yahamije aya makuru.
Ati: “Nibyo koko abanyarwanda 4 barimo abakora umurimo w’uburobyi bw’isambaza batewe n’abagizi ba nabi 6 b’abakongomani bitwaje intwaro gakondo, babambura Moteri itwara ubwato barimo, terefoni 2 zigezweho n’itoroshi, ndetse barabakomeretsa.”
Akomeza avuga ko aba baturage batabawe n’inzego zishinzwe umutekano ishami ryo mu mazi, bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kinunu ndetse ko bose batashye.
Amakuru ducyesha BWIZA avuga ko aba barobaga bambuwe Moteri yo mu bwoko bwa YAMAHA 15.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.