Iyo tukubwiye ntiwumve, twebwe turakora. Ni gutyo, biroroshye – Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda wasobanuye byinshi ku ntambara barimo muri Ukraine

Iminsi 75 irashize, u Burusiya bukomeje kurasa ku bikorwa bitandukanye bya gisirikare muri Ukraine. Ni urugamba nubwo dukurikira uko rugenda, biragoye kumenya uko ruzarangira.

U Burusiya bwatangije ibikorwa bya gisirikare ku wa 24 Gashyantare 2022, buvuga ko ibihugu byo mu Burayi hamwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika banyuze mu ihuriro ryabo rya gisirikare (NATO), biyuze muri Ukraine, biteye inkeke u Burusiya ku rwego rwo hejuru.

Ni urugamba ndetse bamwe mu basesenguzi bafitiye ubwoba ko rushobora gusembura intambara ya gatatu y’isi, nubwo hari n’abandi benshi batabyemera batyo.

Mu kiganiro cyihariye na Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, uhagarariye igihugu cye mu Rwanda guhera mu 2018, yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, yavuze byinshi kuri uru rugamba rumaze kuvana mu byabo abaturage basaga miliyoni 12, ndetse abagera muri miliyoni 5,7 bahungiye mu bihugu by’abaturanyi naho abandi bahungiye mu bice bitandukanye bya Ukraine.

Ni umugabo utarakunze kugaragara mu itangazamakuru. Dore ibyo baganiriye:

Hashize amezi arenga abiri u Burusiya butangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine. Kuki byageze aha hose?

Amb Karen Chalyan: Kuri njye byatangiye mu 2007, ubwo mu nama y’umutekano ya Munich, Perezida wanjye yajyaga ahirengeye akabwira abayobozi b’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ati ‘tuzi ibyo muri gukora, murabona ko Ubumwe bw’Abasoviyete butagihari, Umuryango ushingiye ku masezerano ya Varsovie (Warsaw Pact) ntukiriho, NATO ikenewe ngo ikore iki? Uku kwihuza kwa gisirikare kugamije kurwanya nde?’.

Hari uburyo butanu bwo kwagura NATO. Buri gihe bagerageza kwaguka basatira imipaka yacu. Perezida wanjye yihanangirije ibihugu byo mu Burengerazuba mu buryo busobanutse mu 2007.

Yabibwiye guhagarika ibyo, agaragaza ko twiteguye gukorana ariko tutazihanganira icyahungabanya umutekano wacu no kubaho kwacu.

Barabyirengagije bahitamo kutabyumva, kuko mu 2008 muri Bucharest mu Murwa Mukuru wa Romania, NATO yemeje ko ibihugu by’ibikandida bizinjira muri uwo muryango ari Ukraine na Georgia, ibihugu byahoze mu Ubumwe bw’Abasoviyete […]

Aha ntituri kuvuga ku bihugu byibumbiye muri “Baltic states”, Estonia, Latvia na Lithuania […]

Igihugu kireba inyungu zacyo ni iki cyagombaga gukora mu bihe nk’ibi? Guverinoma yose yagombaga gutangira gutekereza ku buryo bwo gufata ingamba zikwiye z’ubwirinzi.

Kuki mutewe inkeke no kuba Ukraine yajya muri NATO?

Ntitwari twiteguye kwihanganira ko missiles za NATO zishyirwa ahantu wakoresha iminota itanu ukaba ugeze muri Moscow. Oya. Aho ni ho twafashe icyemezo cyo kugira icyo dukora.

Iyo tukubwiye ntiwumve, twebwe turakora. Ni gutyo, biroroshye.

Ntabwo ibi ari ibintu bisaba gukora imibare myinshi, kandi twatangiye kubihanangiriza kuva mu 2007 tubabwira tuti mureke kudusatira mwegereza igisirikare ku mipaka yacu.

Dushobora kuba inshuti, tukaba abafatanyabikorwa, dushobora kumvikana ariko ntimwitware nk’aho mwatsinze Intambara y’Ubutita, mukaba muri gushaka kwishimira intsinzi yanyu, mukaba mushaka ko u Burusiya bupfa bukavaho by’iteka ryose. Ibyo ntibizabaho.

Hari abavuga ko ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine bigamije kwigarurira uduce tw’iki gihugu…

Igihe twajyaga muri Ukraine, ntitwashakaga kwigarurira ubutaka bwayo, Imana irabizi ko dufite igihugu kinini gihagije.

Icyari kigamijwe ni ukugera ku ntego enye; ntitwabanaga neza n’abantu bari ku butegetsi i Kyiv, twari dukenewe kubasohorayo; tugaharanira ko batongera kubaka imigirire iteye inkeke, bisobanuye kwemera byeruye kutazinjira muri NATO, kwemera Crimea nk’agace ka Leta y’u Burusiya ndetse no kwemera ubwigenge bwa Donetsk na Luhansk.

Kuki mutimakaje ibiganiro aho kuba intambara?

Twagerageje kujya ku meza y’ibiganiro inshuro nyinshi ariko bakomeje kwinangira kenshi kubera ko bari bazi ko bashyigikiwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi, banizeye ko igihe nikigera abo bishingikirijeho bazaza bakabatera ingabo mu bitugu.

Muri make muvuga ko atari u Burusiya burimo kurwana na Ukraine?

Mu bigaragara ibikorwa si ibyerekeye Ukraine, ni imbaraga z’akaboko k’abo mu Burengerazuba bw’Isi nzi neza ko barangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’u Bwongereza mu kurwanya u Burusiya mu buryo bwa politiki n’ubwa gisirikare binyuze muri Ukraine.

Muri iki kibazo utekereje neza usanga Abanya-Ukraine ari nk’igikoresho cyifashishwa.

Ntangazwa n’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu n’abaturage bacyo babarirwa muri miliyoni 43 na 45 bemera kwifashishwa nk’igikoresho bakisanga bashyira mu ngiro ingengabitekerezo ibashyamiranya n’abavandimwe babo kuko njye nizera ko turi abavandimwe kandi ni koko mu by’ukuri turi umuntu umwe.

Nakubwira ko nk’umuntu mukuru ku makuru mfite nubwo bigoye kuguha imibare nyakuri, ariko nibura abagera kuri 30% by’abaturage b’u Burusiya bafite isano y’amaraso bahuriyeho n’Abanya-Ukraine.

Icyo bariya bantu bo muri Kyiv bakijya ku butegetsi bakoze kwari ukujyana igihugu cyabo mu nzira y’intambara ya gisivili.

Ubwo bajyaga ku butegetsi muri Gashyantare 2014, cyangwa ubwo bashyirwaga ku butegetsi n’abo mu Burengerazuba bw’Isi, mu by’ukuri aba ntacyo bibabwiye, ntibitaye ku mubare w’Abanya-Ukraine bicwa ndetse biba bibi cyane iyo bigeze ku Barusiya, uko Abarusiya bapfa biyongera ni ko bo barushaho kwishima.

Mu by’ukuri, mu gihe cyashize, buri masaha abiri, ibintu byavugwaga ni uko abo mu Burengerazuba bafite intego ebyiri kuri iyi Si, zirimo kwica Abarusiya benshi bashoboka no guca intege u Burusiya mu nzego zose.

Babifataga nk’aho tutigeze tumenya uko byagenze. Ntibyigeze biba ibanga kuri twe, si bishya. Ni urugendo rukomeza kuva hahagarikwa Intambara y’Ubutita, na n’ubu igikomeje.

Abantu bafite uburyo ibintu byatangiye, twese turabizi. Tugerageje gushaka imbarutso yabyo, aho ibintu byatangiriye, twasubira mu mateka ariko wenda nta mwanya wabyo dufite.

Mbere yo gutangira ibi bikorwa bya gisirikare, u Burusiya bwabanje kwemera repubulika zigenga za Donetsk na Luhansk. Kubera iki?

Nyuma ya coup d’etat yabaye muri Gashyantare 2014 muri Kyiv, abantu bagiye ku butegetsi kuri twe bari Abanazi b’ukuri, bivuze ko batangiye gukuraho no kwigiza ku ruhande buri cyose gifitanye isano n’u Burusiya n’Ikirusiya.

Ubu, uduce tubiri two mu Burasirazuba turimo Donetsk na Luhansk, dufite amateka adasanzwe, ntitwigeze tuba utwa Ukraine kugeza mu 1919.

Baravuze bati ntidushaka kuyoborwa namwe, ntitubakunda, nimutureke. Twemeranye ko tuba ubutaka bufite imiyoborere yigenga.

Ibi byari byoroshye kuko iyo ndebye mu myaka umunani ishize, mbona hari amahirwe menshi atarabyajwe umusaruro mu kwirinda intambara za gisirikare. Aya mahirwe yose yirengagijwe n’ubutegetsi bwa Kyiv.

Ntihari hakenewe byinshi, basabwaga kubwira abaturage ba Donetsk na Luhansk bati: “Turubaha amahitamo yanyu, mureke twicare hamwe tugire ibyo tuganira twumvikaneho tumenye imbibi zidakwiye kurengwa mu bijyanye no kwigenga hashingiwe ku byo mutekereza kugeraho”.

Twari kugera ku masezerano yo kubana mu mahoro, buri wese yishimye, kandi tugakomeza kubana nk’abavandimwe.

Aho kugira ngo bafate uwo murongo, batangiye kubica. Bamaze imyaka umunani babica nta we ubiryozwa. Nta wo mu Burengerazuba usa n’ubyitayeho, nta n’umwe kuva mu myaka umunani ishize.

Mu myaka umunani, ingabo za Ukraine zahabwaga imyitozo ya gisirikare n’ibikoresho bivuye mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, byatumye bakomera cyane, banarushaho gukuza ubushotoranyi.

Mu by’ukuri, ibisasu byatangiye guterwa ku wa 18 Gashyantare (muri Donbass) byari bifite imbaraga zikubye inshuro ziri hagati ya 10 na 15 izikoreshwa mu bihe bisanzwe.

Byageze ku wa 21 no ku wa 24 harimo ubukana bwinshi byatumye dufata umwanzuro wo kugira icyo dukora kubera ko twari tubizi ko ari nk’imperuka.

Hari abavuga ko ibi bikorwa bya gisirikare birimo gufata igihe kirekire kurusha uko byari byitezwe. Biraterwa n’iki?

Sinzi niba mubizi cyangwa abantu benshi bazi ko Ukraine ari cyo gihugu cya gatatu gifite abasirikare benshi mu Burayi bwose. Icya mbere ni u Burusiya, icya kabiri ni Turikiya, icya gatatu ni Ukraine.

Ubwo rero ushobora no kwibaza uti: “kuki urugamba ruri kubafata igihe kirekire?” Ni cyo gisubizo, ni igihugu cya gatatu mu Burayi gifite igisirikare kinini.

Bamaze imyaka umunani bitegura, kuva muri Gashyantare 2014, babaga bari mu bikorwa byo gutegura intambara.

Ni ingabo zirenga 100.000 gusa zoherejwe muri Ukraine […] yo ifite nibura abagera ku 300.000; bose bari kurwana kandi ntekereza ko bafite izindi ngabo 200.000. Ni umubare uteye ubwoba ariko turacyatsinda.

Urebye ingero ziheruka, ni ryari wabonye ibikorwa bya gisirikare nk’ibi? Sinshaka kuvuga ibyabereye muri Iraq, wabireba kuri Wikipedia, wabona igihe byafashe uruhande rumwe ngo rugere mu murwa w’urundi, nta gikorwa cy’ingabo zitambitse kandi rumwe ruri hejuru y’urundi mu bijyanye n’ibikoresho byo ku butaka no mu kirere.

Ugiye muri ako gace wareba igihe byatwaye ngo umurwa mukuru ufatwe. Sinshaka gukomeza gukora iri gereranya.

Ntabwo mutekereza ko uretse guha intwaro Ukraine, ibihugu bigize NATO bishobora kwinjira mu ntambara byeruye?

Ibyo ntibizigera bibaho. Ibihugu byo mu Burengerazuba bizabaha intwaro, bizabaha amafaranga ariko ntawe uzabarwanirira.

Ibi bihugu ntibishaka inkomere ndetse ntibishaka kwinjira mu ntambara ikomeye n’u Burusiya. Barifuza ko mwebwe Abanya-Ukraine mubakorera ibyo bikorwa by’umwanda.

Ubu rero iyi si intambara yo kurwanira kwigarurira igihugu ahubwo hari intego runaka twifuza kugeraho.

Uko birushaho gufata umwanya muremure ni ko ibintu bishobora guhinduka kuko hari igihe ibyo umuntu yiteze atari byo biba.

Byagiye bigaragara mu mateka y’Isi ko uko amakimbirane arushaho kumara umwanya munini ari na ko ibintu bigenda bihinduka.

Mu gihe ibiri kuba byahinduka, ntawamenya icyakurikiraho. Mu gihe abo mu Burengerazuba bw’Isi bakomeza guhereza Abanya-Ukraine intwaro cyangwa bakagira ikindi kitarimo ubwenge bakora ntabwo nzi icyakurikiraho muri Ukraine.

Urashaka kuvuga ko habaho iki?

Sintekereza byinshi byabaho ariko simbizi kuko nta buhanga runaka navuga ko abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bihariye, iki ni cyo kibazo.

Babaye abafana, ni itsinda ry’abafana kuri njye nk’umunyapolitiki n’umunyamateka. Ni itsinda ry’abafana bicaye mu mijyi yo mu bihugu byabo batekereza icyo bakora ngo bahindanye u Burusiya.

Hari inzu nyinshi z’abaturage na za appartments tubona zarashwe, u Burusiya bugashinjwa kwica abasivili. Mubivugaho iki?

Hatitawe ku byo Ukraine yahombye cyangwa ibyasenywe, ariya mashusho yose wagiye ubona akwereka ibyasenyutse muri Ukraine, bakwereka ibice by’imijyi byasenyutse, twese twarayabonye ayo mashusho.

Icyo mbona wowe utabona kuko dukura amakuru ahantu hatandukanye, ni uko ingabo za Ukraine zoherezwa ku bwinshi mu nyubako zituyemo abaturage, baturasaho natwe tukabasubiza.

Narabibonye nkiri mu bashinzwe umutekano, nagiye mbibona inshuro nyinshi mu yahoze ari Yougoslavie. Nabibonye mu gihe cy’ubwicanyi bwabereye muri Sarajevo.

Niba ufite ibisasu byinshi bikomeye hafi y’ibitaro, iyo ureba ibigo by’amashuri birimo n’ay’incuke yasenywe hanyuma ugasaba abantu ngo bifatanye nawe mu kurira …

Ugomba kumva ko nta bana bari muri ibyo bigo. Abo bantu bakwiye kuzirikana ko ayo mashuri hashize igihe cy’amezi atari kwigirwamo kubera ko yahinduwe ibirindiro bya gisirikare.

Ishuri ry’incuke ntiryakitwa rityo ridafite abana, ahubwo rifite abasirikare. Ni ikigo cya gisirikare.

Ni kimwe n’amashuri n’ibitaro. Urafata abarwayi ukabirukana hanyuma ugashyiramo ikigo cya gisirikare gifite intwaro zikomeye, nta kabuza mu gihe cyo gushyamirana ibi bikorwaremezo bizasenywa.

Amateka y’intambara yerekana ko nta gishya cyahanzwe mu bushake bwacu. Intambara yibasira abasivili ni ikintu giteye ubwoba, harimo n’impamvu twavuye mu Majyaruguru ya Ukraine.

Imijyi ya Kyiv, Chernihiv, twayigiyemo ariko tuyivamo kubera abasivili bahatakarizaga ubuzima n’abakomerekaga.

Impamvu ebyiri z’ingenzi zirimo ko ibikorwa bifite ingaruka ku buzima bw’abasivili byiyongeraga cyane muri utu duce dutuwe cyane.

Icya kabiri twashakaga kwerekana ubushake dufite, kuko turi mu biganiro. Ibya mbere byabereye muri Minsk, ubu birabera muri Turikiya. Reka twizere ko bizatanga umusaruro kandi ndabyizeye.

Hari abasesenguzi ariko bafashe gukura ingabo muri Kyiv no mu nkengero zayo nko gutsindwa kwanyu…

Oya, kuvayo si ugutsindwa.

Ndongera kukubwira ko ibiri kuba ari ibikorwa bya gisirikare. Tubishyizemo imbaraga, ndaguha irindi jambo ryo muri Bibiliya “Abazima bazi ko bazapfa’’ ariko ntitwabikoze.

Kuki twarwanira mu bice by’umujyi bituwe n’abaturage?

Ibi ni ibikorwa ubu biri kubera mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba bwa Ukraine bikomeje.

Turabizi kuva mu ntangiriro, igihe umujyi wagoswe, byari byarangiye.

Urugamba mu mujyi wa Mariupol rumaze igihe kinini, ariko gufata agace ka nyuma kagizwe n’uruganda rwa Azovstal biracyagoye. Habuze iki?

Twari tuzi ko tuzarwanira muri kariya gace bigoye gufata kuko ni umujyi. Watekereza ko rwari rwo ruganda runini rwa fer à béton muri Ukraine.

Ufite umujyi hejuru, no mo hasi hari undi, ni na ho hari ubuvumo bwihishemo abantu 4000 bwubatswe mu kwirinda ibitero abo mu Burengerazuba bagaba bifashishije ingufu za nucleaire, mu gihe hari hakiriho Umuryango w’Ubumwe bw’Abasoviyete.

Ntibashobora kuhaguma bya burundu kugeza bashiriwe n’amazi, ibyo kurya n’intwaro.

Igitangaje ni uko bakomeza kuvuga ko bafite ibihumbi by’abasivili hariya. Tumaze ibyumweru tuvuga ko twiteguye kubafasha gukura umusivili wese muri kariya gace binyuze mu nzira zikwiye ariko ntibashaka kubikora kuko abasivili ari bo turufu bafite.

Barabarinda ariko bisa n’aho babagize intwaro z’intambara.

Dukomeza guharanira kugera ku masezerano ashyiraho inzira ziboneye banyuramo binyuze mu kuzamura amabendera yerekana ahantu ho kunyurwa, ahari imodoka zibatwara ariko ntibiri gukorwa.

Ikindi gikomeye ku bibera mu ruganda rwa fer à béton ni uko dufite ingabo 2000, twizera, kandi hari ibyerekana ko hari abarwanyi b’abanyamahanga 400, bikaba ari yo mpamvu batamanika amaboko.

Mu gihe abo barwanyi b’abanyamahanga bazarekeraho kurwana, ese ni bande, ni abakorerabushake, ni abacanshuro, ni abatanga amabwiriza?, icyo ni icyiciro cyo kwibandaho.

Hari amafoto y’imirambo yagaragaye mu mujyi wa Bucha, bivugwa ko ingabo z’u Burusiya zishe abasivili. Byagenze bite?

Reka nkubwire. Mu yahoze ari Yougoslavie mu ntangiriro za 1999, Umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Serbia wagiye mu gace ka Račak muri Kosovo ufite amakuru y’uko abarwanyi baharaniraga ukwibohora (Kosovo Liberation Army) bagiyeyo mu ijoro.

Bagiyeyo bica buri muntu wese mu ijoro, baragenda.

Umunsi wakurikiyeho muri Kosovo hari imirambo myinshi y’abantu bishwe nabi kandi byose bikozwe n’ibisasu bya NATO. Bagiyeyo mu ijoro bica abantu bose, nyuma y’amasaha abiri barahava barigendera.

Ku munsi wakurikiyeho muri ako gace nta ngabo z’abanyamahanga zari zikihabarizwa.

Bagerageje gukusanya imirambo, bazana n’indi bayikwirakwiza aho hanyuma camera zibona akazi. Ni ko byagenze nko kuri CNN. Byavuzwe ko ari ubwicanyi, ko Abanya-Serbia bishe abasivili b’inzirakarengane.

Ibyabaye muri Bucha, ingabo zacu zahavuye ku wa 30 Werurwe 2022, Abanya-Ukraine basubirayo ku munsi wakurikiyeho.

Meya wa Bucha ku wa 31 Werurwe 2022, yerekanywe ari gutanga ikiganiro muri iyo mihanda. Nta kintu cyavuzwe mu minsi itatu.

Ku wa kane ni bwo hagaragaye imibiri y’abantu yakwirakwiriye ahantu hose, iboneka mu buryo butangaje.

Yari imirambo mishya. Ntitwashoboraga kwica abo bantu, imirambo y’abantu bagifite amaraso ku mibiri.

Nyuma y’iminsi umunani, Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Dipolomasi muri uyu muryango, Josep Borrell, baje kuhasura.

Hari ifoto nziza. Urabizi nzi ibi bintu kuko nabibayemo. Ufite ibikapu bishyirwamo imirambo, hari n’abapadiri bafite ubwanwa n’umusaraba munini, bagaragiwe na Ursula uvuga ko iki ari icyaha cy’inkazi.

Iyi mirambo imaze iminsi umunani mu nzira… uri kunkinisha? Nta n’umuntu ufite agapfukamunwa ngo yirinde uwo munuko, uratekereza uko wumvikana? Ibi byose ni ibyahimbwe.

Ku muntu ushyira mu gaciro biroroshye kubyumva. Icya mbere, kuki imirambo yabonetse ku munsi wa kane, yari he mbere? Ese abo bantu bamaze iminsi ku mihanda, nta nshuti n’abavandimwe bagira? Abantu si inyamaswa, bagombaga gushyingura ababo.

Nyuma y’iminsi umunani, ibikapu bishyirwamo imirambo bikiri ku muhanda, urashaka kubeshya nde?

Umugani wa Joseph Stalin [wayoboye Umuryango w’Ubumwe bw’Abasoviyete], ‘iyi ni inkuru y’abana b’ibitambambuga cyangwa yo kubwira abantu batagira ubwenge’.

U Burusiya bwaba bushaka kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Volodymyr Zelensky?

Zelensky ni muntu ki? Turamukuriraho iki? Urebye Zelensky, twese twaramukundaga nk’umunyarwenya, yari yihariye. Turacyareba amashusho ye kuri YouTube.

Yari umuvugizi w’u Burusiya, yateraga ubuse ku Banazi bo muri Ukraine kugeza naho yakangishijwe kwicwa. Yahoze ari umwanzi wabo ndetse yari akunzwe mu Burusiya.

Mu buryo bwihuse, ubwo aba bayobozi ba kera muri Ukraine batsindwaga, yakuwe mu murongo we w’ubuhanzi, agirwa umuyobozi wa politiki.

Byatunguye benshi. Ibi bibaho gute? Nta shyaka afite, nta mbaraga za politiki zimuri inyuma, nta ngengabitekerezo cyangwa politiki. Ese yavuye he?

Ibyabaye muri Kyiv birasekeje. Yatsinze amatora kuko abaturage bari barambiwe abayobozi b’abajura, bamunzwe na ruswa. Bari babizi, babona umuntu mushya batazi aho avuye, kandi yari ashyigikiye u Burusiya.

Yari nk’umuvugizi w’u Burusiya, sinigeze mwumva avuga kuri Ukraine kugeza ubu. Abamutoye ni uko ari we mahitamo yonyine yari asigaye.

Agaragiwe n’abagabo benshi bo mu gisirikare n’inzego z’umutekano barimo Abanya-Ukraine n’abo mu Burengerazuba bw’Isi bagenzura byimbitse ibyo akora na politiki Ukraine yubakiyeho.

Agaragara nk’umuyobozi w’icyitiriro, aracyari mwiza ku buryo yiyerekana nk’intwari, yambaye agapira ka gisirikare, atogoshe ubwanwa.

Ntiwibagirwe ko ari umuhanzi, ni umunyabugeni. Azi uko akora ibintu, azi kuvuga, azi aho agomba kwitsa ariko abantu b’ukuri bari inyuma ye mu yindi mijyi y’u Burayi. Sinshatse kuvuga abari hakurya y’Inyanja ya Atlantic.

U Burusiya bukomeje gufatirwa ibihano byinshi. Mufite icyizere cyo kubisohokamo?

Mu mezi ari imbere nshobora kuguha ubusesenguzi bwuzuye. Biracyari bishya. Ikintangaza ni uko hari abantu bo mu Burengerazuba bw’Isi bakomeza kugenda ku Burusiya.

Iyo ndebye cyangwa ngasoma ibitangazwa n’abavuga ko ari abasesenguzi ku Burusiya, ukareba ubumenyi bafite, basoje kaminuza n’icyiciro cyayo cya gatatu, abandi bafite Impamyabumenyi z’ikirenga, hari abavuga Ikirusiya, ugatekereza ko ari inzobere, kandi ari abanyarwenya.

Abarusiya ntabwo bazivumbura kuri leta yabo, ntabwo uzababona mu mihanda bigaragambya basaba ngo mutugarurire McDonald; bazakomeza gushyigikira guverinoma yabo birushijeho, ahubwo ndetse nanabikubwiye abashyigikiye leta bakomeza kwiyongera. Bamenye ko abo mu Burengerazuba baba bashaka kubafata nk’abatagira ubwenge.

Mbese abo mu Burengerazuba biyumvisha ko Abarusiya batagishoboye gufata indege ngo bajye i Milan mu Butaliyani mu birori byo kumurika imideli cyangwa kujya kugura diamant muri Amsterdam.

Abo rero ngo biteze ko abaturage bivumbura kuri guverinoma, ariko ibyo ntibazabibona. Uragerageza kudushyiraho igitutu, ntibizashoboka. Tuzakomeza gutera imbere kandi tuzasoza ibyo twatangiye.

Biroroshye cyane ariko na none ikintangaza kurushaho ni ukubura ubwenge bwo gusesengura mu bo mu Burengerazuba kandi bakabaye bareba kure. Abarusiya ntibazigera bagibwa mu matwi.

Ni izihe ngaruka aya makimbirane ashobora kugira mu mikoranire na Afurika??

Abanyaburayi n’Abanyamerika barahatira ibindi bihugu guhitamo uruhande bihagararaho, kandi abantu nibahitamo uruhande rubi bazahomba.

Ntacyo dufite cyatera ubwoba Afurika kandi ntidukora muri ubwo buryo. Ntitujya aho tudashaka, ntidutanga amabwiriza y’uburyo Guverinoma zikwiye kwitwara no kugena imigendekere y’amatora.

Twatanga inama ariko abo mu Burengerazuba bakora mu buryo butandukanye. Bahora bashaka ko mwafata uruhande rwabo.

Hari ikintu twigaga mu isomo rya politiki nkiri muto ku bijyanye n’Ubumwe bw’Abasoviyete kiti: “Niba utaririmbanye natwe, ntiwibagirwe ko guceceka kwawe ari ukuturwanya”.

Ibyo bisobanuye; wibagirwe ibyo gutora ubiyobowemo n’Abarusiya, icyo si na cyo kibazo hano, ntabwo bemerera umuntu uwo ari we wese kwifata, bamutegeka gufata uruhande, kandi uruhande rwabo.

Ubundi kwifata ntugire aho ubogamira ntabwo bivuze ko ushyigikiye u Burusiya, ariko kuri bo kwifata si amahitamo, ugomba gufata uruhande rwabo ku mugaragaro, mu buryo bweruye. Iki ni cyo kibazo.

Ni gute mwakwigobotora ibyo! Nk’uko bigenda buri gihe mu buzima; uko urushijeho kuba umunyembaraga, ni ko urushaho kugira ubwigenge n’ubwisanzure.

Uko ni nako urushaho kuba umukire, kandi uko urushaho kugira ubwisanzure mu bikorwa byawe ni ko urushaho gutera imbere.

Uko ni ko byahoze nta yindi nyungu n’uburenganzira bwa muntu mu bundi buryo, byahoze bityo kuva no mu myaka ibihumbi bitanu ishize.

Inkuru ya IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *