Jenerali Ntawunguka Pacifique Omega uyobora FDLR akomeje guhigwa rwihishwa ngo yicwe

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko imaze iminsi ihiga rwihishwa Gen Ntawunguka Pacifique ’Omega’ uyobora igisirikare cy’umutwe wa FDLR, kugira ngo imwivugane. 

Iyi FDLR imaze igihe ifatanya n’ingabo za Congo mu ntambara zimaze imyaka hafi itatu zihanganyemo n’umutwe wa M23, nk’uko raporo zitandukanye z’impuguke za Loni kuri Congo zibigaragaza. 

Amakuru avuga ko ku wa 19 Nzeri ari bwo Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa, Général-Major Jérôme Chico Tshitambwe yageze i Goma rwihishwa; aje muri misiyo yihariye yahawe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. 

Ni misiyo itari iyo gukaza imirwano kuri M23, ahubwo bivugwa ko uyu Jenerali yazanwe i Goma no guhiga bukware Gen Omega usanzwe warafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi. 

Ni ibihano kandi byanafatiwe n’abandi bayobozi bakuru ba FDLR. 

Hagati aho abakurikiranira hafi ibyo mu burasirazuba bwa RDC bakunze kugaragaza ko gusenya uyu mutwe n’abayobozi bawo bigoye, bijyanye n’umubano abawuyobora basanzwe bafitanye n’abasirikare bakuru ba FARDC (Igisirikare cya RDC) barangajwe imbere na Général-Major Peter Nkuba Cirimwami usanzwe ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Amakuru avuga ko mu minsi mike ishize amakuru y’ubutasi yagaragaje ko Gen Omega n’ibyegera bye bari mu giturage cya Shovu, mu nkengero z’Umujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi. 

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru BWIZA yanditse ko i Shovu na Mubambiro haramutse imirwano ya FARDC n’abakomando ba FDLR (CRAP). 

Icyakora nk’uko iki gitangazamakuru cyabitangaje, Gen Omega ntiyashoboye gufatwa nk’uko Africa Intelligence na yo yabyanditse. 

Amakuru avuga ko iyi nyeshyamba yahungishijwe mbere y’uko abasirikare badasanzwe ba FARDC n’abo muri Brigade ya 11 bagera mu gace yarimo. 

Amakuru BWIZA yamenye ni uko Omega yaba yarahungishirijwe mu birunga. 

Kuri ubu ibikorwa byo guhiga Omega na FDLR ye biracyakomeje, ndetse Gen Chico na ba Ofisiye bakuru ba FARDC nka ba Colonel Serge Monga Nonzo na Donatien Bawili ni bo babiyoboye. 

Icyakora kuba Gen Omega yaramenye ko hari abasirikare baje kumuhiga agahunga byongeye gushimangira ko hari imikoranire ya rwihishwa iri hagati ye na bamwe mu basirikare ba FARDC babanje kumuburira. 

Ibi binashimangirwa kandi no kuba ku wa 20 Nzeri, Général de Brigade Lucien Nzabamwita Alias André Kalume ushinzwe ibikorwa muri FDLR-FOCA yaragaragaye i Goma, ibikekwa ko yari yagiye guhurirayo na bamwe mu basirikare ba FARDC bakamuha amakuru. 

Mu bashyirwa mu majwi haza cyane Gen Cirimwami, ndetse imikoranire ye na FDLR yanemejwe na raporo y’impuguke za Loni. 

Amakuru avuga ko uyu Jenerali kuri ubu unakuriye ibikorwa by’Ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, mu minsi mike ishize yategetse ko abarwanyi b’imitwe irimo FDLR boherezwa ku rugamba kurwana na M23. 

Ni ibyahuriranye no kuba mu mpera za Kanama abakuriye ubutasi bw’u Rwanda, RDC na Angola barahuriye i Rubavu, mu nama bemerejwemo gahunda yo gusenya FDLR. 

Ni gahunda kandi byari byitezwe ko ihabwa umugisha na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba biriya bihugu bitatu ubwo bahuriraga i Luanda ku wa 14 Nzeri, gusa mu buryo bwatunguranye Minisitiri Wagner Thérèse Kayikwamba wa RDC ayitera utwatsi. 

Gen Omega yaciye RDC mu myanya y’intoki, mu gihe haburaga iminsi mike ngo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habere Inteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye. 

Perezida Félix Antoine Tshisekedi ku wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri yayivugiyemo ijambo, asaba Umuryango Mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano. 

Amakuru avuga ko Tshisekedi yari yapanze kwivugana umukuru wa FDLR kugira ngo azatangarize urupfu rwe i New York, ibyari kumubera iturufu yo kwivanaho igitutu u Rwanda n’amahanga bamaze igihe bamwotsa kubera gukorana na FDLR. 

Tshisekedi kandi amakuru avuga ko amaze igihe yotswa igitutu na April Hains ukuriye ubutasi bwa Amerika umaze igihe amusaba kwemera ko FDLR igabwaho ibitero, ndetse agacana umubano n’uyu mutwe w’abajenosideri. 

Ni Amerika iri no mu bihugu byakunze gusaba Kinshasa ko yajya ku meza y’ibiganiro na M23, ibyo yo kugeza ubu yanze kubahiriza. 

BWIZA 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *