Umutoza José Mourinho yatangaje ko kuba abakinnyi b’Abanyafurika ari umwimerere n’abizerwa aricyo abakundira, anavuga ko adashobora kujya kuri uyu Mugabane kubera ko abafana bamwuzuraho gukora icyamujyanye bikamugora nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Rio Ferdinand ku wa Kane, tariki 15 Gashyantare 2024.
Mourinho ni umwe mu batoza bakunze kugira abakinnyi bakomoka muri Afurika ndetse akabashyira ku rwego rukomeye bakavamo abakomeye ku isi, aho twatanga urugero rwa hafi nko kuri Didier Drogba, Samuel Eto’o, Michael Essien, Salomon Kalou, Obi Mikel n’abandi benshi. Uyu mutoza akaba yavuze ko impamvu abakunda aruko ari abizerwa b’umwimerere.
José Mourinho yavuze ibi, mu gihe bagenzi be bavuga ko batabakunda kubera ko bajya mu mikino y’igikombe cya Afurika, mu gihe urugamba rwo guhatanira ibikombe rugeze mu mahina.
Nyamara Mourinho yavuze ko ntacyo bitwaye kuko mu busanzwe ubatakaza icyo gihe gusa kuko badakunze kugira ibibazo by’imvune.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano winjire muri WhatsApp group yacu.