Kabarebe twari n’inshuti, ariko kuba yaransebeje… Amagambo ya Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yaciye igikuba

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yababajwe cyane n’amagambo ya Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere, wamushinje guhamagarira bamwe mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kwica bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.  

Ibi Kabarebe yabigarutseho ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. 

Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko amagambo ya Kabarebe yamubabaje cyane kuko batigeze bagirana ikibazo mu gihe cyashize.  

Ati: “Kabarebe turazinanye, twari n’inshuti. Ariko kumparabika gutya akanansebya birababaje. Biriya ni umuteguro. Ni ko bakora. Barabanza bakagusiga icyasha, bakakwambura ubumuntu mu maso y’abantu, kugira ngo nibagutera abantu bazabifate nk’ibisanzwe.” 

Perezida Ndayishimiye kandi yahakanye gukorana na FDLR, umutwe w’iterabwoba umaze igihe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.  

Ati: “Barabeshya. Ni bimwe bavuga ngo umwanzi w’umwanzi wawe ahita aba inshuti. Ariko nta shingiro bifite.”  

Yongeyeho ko igihugu cye cyatanze abakoze ibyaha benshi bakomeje guhungira mu Burundi, kandi ko igihe cyose u Rwanda kibasabye, babashyikiriza inzego zacyo. 

Yakomeje agira ati: “Twebwe tumaze gushyikiriza u Rwanda inkozi z’ibibi nyinshi zo muri icyo gihugu. N’ubu imipaka ifunze batubwiye ko hari inkozi y’biibi yahungiye iwacu, duhita tuyibaha.” 

Ku kijyanye no kuba u Burundi butari gufasha u Rwanda mu kurwanya FDLR muri RDC, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yigeze gusaba mugenzi we w’u Rwanda ko abasirikare babo bagira imikoranire kugira ngo babashe gutahura abarwanyi ba FDLR bari muri Congo, ariko kugeza ubu nta makuru afatika yigeze atangwa. 

Yavuze ko “namusavye ko abasirikare be bavugana n’abanjye bakababwira aho babonye aba FDLR kugira ngo tubatere, ariko kugeza ubu ntaho batubwiye.” 

Ndayishimiye yavuze ko ikibazo cya FDLR ari ingorabahizi, ati: “Umunsi umwe, turi mu nama prezida Felix Tshisekedi yabajije prezida Kagame impamvu mu bikorwa byo kugwanya umutwe wa FDLR bakomeza gufata abarwanyi bigeze gushyikiriza Leta y’u Rwanda, ariko nta gisubizo twabonye.” 

Mu gihe Perezida Ndayishimiye ahakana imikoranire ye na FDLR, raporo zitandukanye z’impuguke za Loni kuri Congo Kinshasa zagiye zigaragaza ko Ingabo z’u Burundi (FDNB) zifasha Leta ya RDC mu ntambara ihanganyemo na M23, zikaba kandi zifitanye imikoranire na FDLR.  

Amakuru menshi yagiye ashyirwa ahagaragara yemeza ko bamwe mu bayobozi bakuru ba FDLR na MRCD/FLN bakiriwe mu Burundi kugira ngo baganire ku bufatanye mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda. 

Ibindi bimenyetso byagaragajwe n’inzego zitandukanye, harimo kuba hari abarwanyi ba FDLR bivugwa ko baherereye mu ishyamba rya Kibira ry’i Burundi.  

Nubwo Leta y’u Burundi itabyemera, ibi byakomeje kugarukwaho n’ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikurikirana iby’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. 

Aya magambo yateje impaka ndende mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi, aho bamwe mu basesenguzi b’akarere babona ko bishobora gutuma umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeza gukaza umurego.  

Ibi bibaye mu gihe akarere k’ibiyaga bigari kakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke, bishingiye ahanini ku ntambara ibera muri RDC, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro ikomeje gukorana na Leta ya Kinshasa mu guhangana n’umutwe wa M23. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *