Kagame yababajwe na za Toni z’umuceri w’abahinzi b’i Rusizi waboreye mu bubiko yizeza ibihano bikomeye ku babigizemo uruhare

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yababajwe cyane no kumenya amakuru y’abahinzi bahinga mu kibaya cya Bugarama ho mu karere ka Rusizi bejeje amatoni y’umuceri, gusa ukaza kubaboreraho kubera kubura isoko. 

Ikibazo cy’aba bahinzi kimaze igihe kirekire kuko cyatangiye kumenyekana muri 2020. 

Inkuru BWIZA yanditse muri Kanama 2020 yavugaga ko mu bubiko bwa MAGERWA mu mirenge ya Mururu na Bugarama mu Karere ka Rusizi hangirikiye bikabije imifuka y’umuceri 10,593 ihwanye na toni 264.85, aho kuwuta hakaba hari harabuze. 

Iki kibazo icyakora cyaje gukomeza ndetse amakuru ya vuba ariho avuga ko hari Toni 4,000 z’umuceri abahinzi babuze icyo bamaze nyuma yo kuwusarura, ku buryo wamaze gutangira kubaboreraho. 

Mu byo abahinzi bagaragaza nka nyirabayazana y’iki kibazo ari uko igiciro ntarengwa cy’umuceri cyashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kiremerera abaguzi, bagahitamo kwanga kubagurira umusaruro. 

Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu ubwo yari amaze kwakira indahiro y’abadepite baheruka gutorerwa kwinjira mu nteko ishinga amategeko ndetse n’iya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yanenze abayobozi bireba bamenye icyo kibazo ntibagire icyo bagikoraho. 

Yagize ati: “Ejo nariho nshakisha amakuru kuri Internet nza kubona umuntu cyangwa abantu batabaza. Ni muri Rusizi. Batabaza ko bahinze umuceri bareza, ariko uwo muceri amatoni n’amatoni arababorana kuko ntabwo afite aho ajya, ntabwo afite abayagura”. 

Yakomeje agira ati: “Erega ubwo namaze kubibona kuko njye ntabyo nari nzi, mfata telefoni ndabaza abantu, nsanga uwari Minisitiri w’Ubuhinzi abizi. Uwari Minisitiri w’Ubucuruzi arabizi, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ngira ngo ntazi aho ari. Rimwe arabizi, ubundi ntabizi… Minisitiri w’Intebe wasubiyeho na we yari abizi igice, ikindi gice kinini atakizi. Ariko ubwo ni abantu bafite ibyo bibazo, guhinga, kweza, ibyo byose batanze imbaraga zabo, bakoresheje amafaranga yabo baritanze, kandi bakora ibyo tubatoreza gukora, ibyo tubasaba buri munsi.” 

Perezida Kagame yagaragaje ko kuba abo baturage barabuze umusaruro mu byo bashishikarijwe n’abayobozi gukora, bibaha ubutumwa bubaca intege ngo ntibazongere guhinga kuko babitakarizamo imbaraga ariko ntibabonemo umusaruro. 

Ati: “Ubu ni nko kuvuga ngo ariko ubundi muzagaruka aha mutubwira kongera guhinga umuceri? Cyangwa muzagaruka aha mutubwira guhinga, ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo? Ba Minisitiri icyo bashinzwe ni iki kitari ugukemura ikibazo nk’icyo cyangwa n’ibindi bisa bityo?” 

Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo ikibazo cyamaze kumenyekana, “hagomba kugira ubazwa ibintu nk’ibyo, ntabwo mvuga kuri ibi gusa ariko ndavuga no ku bindi bisa bityo.” 

Perezida Kagame yagaragaje ko uturere twose tw’igihugu dukwiye kuba dufite abadepite bakurikirana ibibazo nk’ibyo n’ibindi byose bibangamiye imibereho myiza yabo, ibyo yahereyeho asaba abarahiye kwirinda kuba ba ntibindeba. 

Yanenze kandi inzego z’iperereza ku kuba zibanda ku mutekano gusa ibibazo bibangamiye abaturage zikabirenza ingohe. 

Ati: “Guperereza ntabwo ari umwanzi ufite imbunda urasa abantu, ugomba kumenya n’indwara yateye ahantu igiye kwica abaturage, inzara aho iri igiye gusonzesha abantu, ndetse ukamenya n’icyo byaba biturukaho ukabishyira mu nzego z’ubuyobozi hamwe mugashakira icyo kibazo igisubizo.” 

Yabwiye abayobozi bahabwa inshingano batazishoboye ko bafite uburenganzira bwo gusaba bakazikurwaho vuba batarinze bagira ibyo bangiza. 

Yunzemo ko mu byo yarahiriye gukorera Abanyarwanda n’ibyo yabijeje ubwo yiyamamazaga hatarimo kubabeshya kugeza n’aho bibateza ibibazo, ashimangira ko atazabyihanganira na busa. 

BWIZA 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *