Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) giherutse guta muri yombi Kamanzi Runigi Emmanuel usanzwe ari Perezida w’Umuryango w’Abatutsi b’Abanye-Congo n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’Abahinzi n’Aborozi muri Kivu zombi (ACOGENOKI).
Radio Okapi kuri uyu wa 25 Werurwe 2024 yatangaje ko Kamanzi yoherejwe i Kinshasa ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma yo guhatwa ibibazo n’abashinzwe umutekano ubwo yari afungiwe i Goma.
Iki gitangazamakuru gisobanura ko hari n’abandi batawe muri yombi, kandi ko iki gikorwa gifitanye isano n’intambara ihanganishije Ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri iyi ntara.
Tariki ya 31 Mutarama 2023, abashinzwe umutekano baketse ko Kamanzi yaba acumbikiye abarwanyi ba M23. Basatse urugo rwe ruherereye mu Mujyi wa Goma. Ni amakuru yemejwe nyuma y’ayahwihwiswaga ko yatawe muri yombi.
Uyu mushoramari yatangaje ko atigeze atabwa muri yombi, asobanura ko nta murwanyi wa M23 abashinzwe umutekano basanze mu rugo rwe.
Mu gihe umutwe wa M23 wakomezaga gufata ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru, Leta ya RDC yaketse ko hari “abagambanyi” bawufasha mu buryo bw’amakuru, ita muri yombi bamwe mu Batutsi b’Abanye-Congo.
Umwe mu batawe muri yombi ni umushoramari Edouard Mwangachuchu wari ufite ikigo SMB (Sociéte Minière de Bisunzu) cyagenzuraga ibirombe by’amabuye y’agaciro mu gace ka Rubaya gaherereye muri teritwari ya Masisi.
Mu byo Mwangachuchu yashinjwe harimo kubikira M23 intwaro mu birombe bya Rubaya, gukoresha mu buryo butemewe n’amategeko abarinzi b’abanyamahanga no kugambanira igihugu, “akorana n’umwanzi”.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu