Kayonza: Irondo ry’abagore rikomeje gukora ibisa n’ibitangaza mu mudugudu wabo. Barikora mu buryo butari bumenyerewe. Amafoto

Mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare hari umudugudu umaze guhinga iyindi yose ubikuye kuri gahunda bishyiriyeho zo kwicungira umutekano, buri wese utuye muri uyu mudugudu agira uruhare rusesuye mu kuwurinda; umwihariko ukaba irondo ry’amanywa rikorwa n’abagore. 

Mu kagari ka Cyarubare mu mudugudu wa Muremamango niho hagaragara ikimenyetso cy’uko umutekano n’umudendezo iyo bihari n’izindi gahunda zose abaturage bazitabira ku kigero cyo hejuru, Ikinyamakuru Muhaziyacu cyasuye aba baturage nabo basobanura intambwe bamaze gutera babikesha gushyira hamwe bishakira umutekano 

Irondo rikorwa n’abagore ku manywa 

Umutekano ni ishingiro rya byose bityo buri muturage asabwa kugira uruhare mu kugira umutekano no kuwusigasira ariho hari ikivugo cy’inzego z’umutekano kigira giti: “Tugire umutekano buri wese abe ijisho rya mugenzi we dukumira icyaha kitaraba, dutangira amakuru ku gihe kandi vuba”. 

Usibye inzego z’umutekano zishinzwe ako kazi ka buri munsi, abaturage nabo basabwa kugira uruhare mu kwicungira umutekano bashyiraho amarondo abafasha kugira uruhare mu mutekano. 

Muri uyu mudugudu wa Muremamango abaturage bawo nyuma yo kubona ko bari bugarijwe n’ubujura bwo ku manywa biyemeje gukora irondo rya ku manywa ariko rigakorwa n’abagore, uyu mudugudu ufite amasibo 12 buri sibo buri munsi ikorwamo irondo n’abagore babiri 

Umunyamakuru wa Muhaziyacu ubwo yageraga muri uyu mudugudu yahasanze aba bagore bari mu kazi, umwe muri bo ni Mukaneza Marcelline atuye mu Isibo y’Urungano yagize ati: “Abagabo bacu bakoraga irondo ry’ijoro ariko ku manywa twajya guhinga tugasanga abajura bamennye inzu batwibye, yaba ari imyaka cyangwa amatungo ugasanga byose babitwaye, twaje gukora inteko y’abaturage twemeza ko hajyaho irondo ryo ku manywa”. 

Aba bagore bemeza ko nyuma yo kwemeza ko bakora irondo ryo ku manywa kandi rigakorwa n’abagore, buri wese utuye mu mudugudu ukuyemo abagore bari hejuru y’imyaka 60, bose bakora irondo inshuro imwe mu cyumweru, iryo rondo ritangira saa mbiri za mugitondo rikarangira saa sita, kuko abantu baba bahinguye. 

Nyiransengimana Esperance na we ni umwe mu bagore bakora irondo, yagize ati: “Twaje gusanga amasaha ibisambo byakundaga gutera ingo ari hagati ya saa tatu za mugitondo na saa tanu z’amanywa, mu ijoro ho ntibashobora kuza kuko baba bazi ko abagabo bari ku irondo, kuva aho twatangiriye iri rondo twafashe abajura batatu duhamagara umukuru w’umudugudu baraza babashyikiriza Polisi”. 

Usibye kuba bitwaje inkoni imenyerewe ku banyerondo, baba bafite na telefone ngendanwa, iyo babonye umuntu batazi mu mudugudu wabo bamubaza ikimugenza n’aho agiye ugize gushidikanya kubyo bamubaza niho bitabaza umukuru w’umudugudu n’abo bakorana mu mutekano bakaza kibafasha. 

Irondo ry’abagore ryahinduye imyumvire y’abaturage 

Iri rondo rikorwa n’abagore bo mu mudugudu wa Muremamango ryatumye abaturage bahindura imyumvire kuko iri rondo ritareba gusa abajura ahubwo n’ibibazo bibangamiye abaturage (Human security issues) ribyitaho cyane. 

Dore uko bisobanurwa na Ingabire Olive yagize ati: “Irondo ryacu ntirireba umutekano gusa, ahubwo aho turi mu isibo kuko twese tuziranye, iyo hari umwana utagiye ku ishuri tumubaza impamvu, tukanahamaza ababyeyi be bakatubwira impamvu abana batajya ku ishuri, ndetse n’abato baba bagomba kujya mu irerero, iyo ababyeyi bahari tugera muri buri nzu tukareba isuku yaho kugera ku bwiherero”. 

Umwe mu bagabo batuye muri uyu mudugudu yitwa Uwurukundo Jean Nepo, yagize ati: “Abajura bari bakabije ku manywa ku buryo no gutekereza iterambere ry’umuryango byari bigoranye cyane, ariko aho aba bagore batangiriye gukora irondo hahindutse byinshi harimo n’isuku aho dutuye, ntabwo waraza umugore wawe ku nkeke kandi uzi neza ko ejo azajya ku irondo arabibabwira bakaguhamagara, abenshi imico mibi bayicitseho bitewe n’uko abagore bacu bahagurukiye ikitwa ikibi cyose cyakorerwa mu mudugudu wacu”. 

Iri rondo rikorwa n’abagore ryatumye abaturage bo mu mudugudu wa Muremamango barushaho kunga ubumwe ndetse banitabira gahunda za leta cyane, nk’uko bisobanurwa na Mukakimenyi Florence akaba ari umukuru w’uyu mudugudu 

Yagize ati: “Ubu nta muntu watinyuka kuza kumena inzu ku manywa mu mudugudu wacu, no mu yindi midugudu abantu bose barabizi ko nta muntu upfa kuwuvogera mbere ya saa sita, ubu kuri mituweli dufite ubuseke butanu buri wese agomba kuba akarimo nta muturage n’umwe dufite utaranga mituweli, ahubwo ubu twatangiye kuzigamira umwaka utaha” 

Umukuru w’umudugudu wa Muremamango yemeza ko mu mudugudu wabo batangiye kwiyubakora ibiro cy’umudugudu biri kumwe n’irerero bakaba bamaze gusakara iyi nyubako, bafite kandi ikipe y’umupira w’amaguru y’urubyiruko baguriye imyambaro. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare Gatanazi Longin, yemeza ibikorwa by’uyu mudugudu biri kwigirwaho n’abandi kuko abakuru b’imidugudu batwarwayo kujya kubigiraho, 

Ngo kugeza ubu akagari kamwe niko kamaze kujyayo bikaba biteganyijwe ko abakuru b’imidigudu yose 45 igize Umurenge wa Kabare igomba kuhagera mu rwego rwo kubaka umudugudu uzira icyaha no kureba uko abandi babigezeho biturutse mu bushake bw’abaturage ubwabo. 

MUHAZI YACU 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *