KBS yatangaje Inkuru nziza cyane ku banya-Kigali bari barambiwe umurongo utarangira w’abagenzi batega imodoka rusange

Ubuyobozi bwa Kigali Bus Services bwatangaje ko mu gihe kitarenze ukwezi buzasubiza mu muhanda bisi [bus] 15 zizaba zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi barenga ibihumbi 10 biyongera ku bo yatwaraga mu mihanda yose ikoreramo. 

Ikibazo cyo gutwara abantu mu gihugu hose kimaze iminsi kivugisha benshi ndetse hari n’aho abantu barara muri gare kubera kubura imodoka. 

Abo mu Mujyi wa Kigali bo bahora bibuka umurongo utarangira w’abagenzi baba bashaka kujya mu byerekezo bitandukanye, abenshi amarira akaba yose mu masaha yo kujya mu kazi cyangwa mu gihe bakavuyemo. 

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku Cyumweru, yatangaje ko impamvu yihishe inyuma y’igabanuka ry’imodoka zitwara abagenzi ari uko hari bamwe mu bakora uyu mwuga usanga amafaranga binjiza bahita bajya kuyashora mu bindi bikorwa, imodoka zapfa bakabura ubushobozi bwo kuzikoresha. 

Agaruka ku mafaranga ya Nkunganire Leta iha abakora umwuga wo gutwara abantu, yagize ati “Hari igihe n’ayo mafaranga atangwa ntasubizwe mu mabisi…niba ufashe amafaranga yawe ku giti cyawe ukayashyora muri za bisi zikinjiza, asohotse kimwe cya kabiri kikajya mu bindi, ni gute amabisi atagenda agabanuka?” 

Abategera imodoka mu mihanda 13 ikoreramo imodoka za KBS bo bashonje bahishiwe kuko nyuma y’uko Leta igenda yishyura Nkunganire igenera abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu, batangiye urugendo rwo kugarura imodoka zari zimaze imyaka itatu zarapfuye. 

Umuyobozi Mukuru wa KBS, Léandre Karekezi, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ubu hari imodoka 15 ziri gushyirwamo moteri nshya, ku buryo mu minsi itarenze 30 ziziyongera ku zindi 60 zakoreshwaga mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali. 

Yagize ati “Muri iyi minsi uko tubonye amafaranga tugenda tugarura imodoka bitewe n’ubushobozi uko bungana. Turihutisha gukora imodoka kuko harimo izidakeneye ibintu byinshi, gusa zikeneye amikoro, uko tuzagenda tubona amafaranga kandi turashimira Guverinoma y’u Rwanda ko ikibazo yakigize icyayo.” 

Ubuyobozi bwa KBS bugaragaza ko mbere y’icyorezo cya COVID-19, imodoka zabo zatwaraga abantu ibihumbi 65 ku munsi, ariko nyuma y’aho iki cyorezo gicishirije make ubu bari gutwara abantu ibihumbi 35 ku munsi kubera umubare munini w’imodoka zagiye zigira ibibazo. 

Karekezi yavuze ko bafite intego yo gutwara abagenzi bagera ku bihumbi 43 mu minsi mike iri imbere, mbere y’uko imirimo yo gukora izo bisi isozwa na zo zikiyongera ku zari zisanzwe zikora. 

Ati “Imodoka Kigali Bus Services igiye kugarura mu muhanda zizatuma imyanya y’abantu ibihumbi 10 yiyongera ku yari isanzwe.” 

Bazinjira no mu gutwara imodoka zikoresha amashanyarazi 

Minisiteri y’Ibikorwaremezo iherutse gutangaza ko bisi 305 yemeye kuzana zamaze gutumizwa. Zirimo 100 zizaba zikoresha ibikomoka kuri peteroli na ho izindi 205 zizaza muri Werurwe 2024 zizaba zikoresha amashanyarazi. 

Karekezi yatangaje ko igihe imodoka Leta yaguze mu Bushinwa zizaba zigeze mu Rwanda, bazaharanira gufata izikoresha amashanyarazi kugira ngo bagendane na gahunda zigezweho. 

Ati “Hari n’iterambere kuko hagiye kuza bisi zikoresha amashanyarazi, dutegereje ko gahunda inoze ya guverinoma izasohoka, aho zizakorera natwe tukaba twiteguye ko tuzagendana n’amabwiriza ya guverinoma tuvanamo imodoka zikoresha lisansi na mazutu tujya mu zikoresha amashanyarazi.” 

MININFRA yatangaje ko ba rwiyemezamirimo bari mu ngeri yo gutwara abantu bazajya bafata izo modoka binyuze muri banki basanzwe bakorana na zo ariko ntibazasabwa ingwate nk’uko byari bisanzwe bigenda. 

KBS yatangiye mu mwaka wa 2006, kugeza mu 2020 yakoreshaga imodoka 125. 

IGIHE 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *