Kera kabaye Ishimnwe Dieudone uzwi nka Prince Kid yatawe muri yombi azira gufata umwana ku ngufu

Dieudonné Ishimwe, uzwi nka Prince Kid, yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 3 Werurwe 2025, aho yari yarahungiye nyuma yo gukatirwa n’ubutabera bw’u Rwanda, gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ishimwe yari yarinjiye muri Amerika mu buryo bwemewe, ariko aza kurenga ku mategeko y’igihugu, bituma Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (ICE) rumufata ku bufatanye n’Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI).  

Leta y’u Rwanda, binyuze mu Bushinjacyaha Bukuru, yari yashyiriyeho Ishimwe impapuro zimuta muri yombi guhera ku wa 29 Ukwakira 2024. 

Ku wa 13 Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.  

Icyemezo cy’urukiko cyari ugufungwa imyaka 16, ariko kubera ko yari ubwa mbere agejejwe imbere y’inkiko, igihano cyaragabanyijwe kigera ku myaka itanu. 

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Prince Kid yari afite iminsi 30 yo kujurira, ariko ntiyigeze abikora.  

Me Nyembo Emelyne, wamwunganiye mu by’amategeko, yavuze ko atigeze asaba kumwunganira muri icyo gikorwa. Ibi byatumye igihano cy’ubucamanza kigumaho nta mpinduka. 

Josh Johnson, umuyobozi w’agateganyo wa ICE, yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu, ashimangira ko bazakomeza gukorana n’inzego z’umutekano.  

Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje icyemezo kizafatwa ku koherezwa mu Rwanda. 

Ni ugutegereza kureba niba koko azasubizwa mu Rwanda kurangiza igihano yahawe, cyangwa niba hari andi mahirwe y’amategeko ashobora gukoresha mu rwego rwo kwirinda koherezwa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *