Kera kabaye yasohotse! The Ben, Kevin na Element bashyize hanze indirimbo ‘Sikosa’ yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga. Video

Nyuma y’iminsi havugwa byinshi ku ndirimbo The Ben, Element na Kevin Kade bahuriyemo bise “Sikosa”; kuri ubu yamaze kujya hanze mu buryo bw’amashusho. 

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hari hakwirakwiriye amakuru yavugaga ko iyi ndirimbo yiswe ‘Sikosa’ yagize imbogamizi mu gihe yari igiye kujya hanze kubera ibibazo The Ben yari afitanye na 1: 55 AM ya Gael Caoch. 

Iyi nzu ireberera inyungu Element kandi amakuru yavugaga ko uyu musore yagiye mu ndirimbo batabizi, bityo bagomba kumukuramo cyangwa bakishyura akayabo ngo agumemo. 

Nyuma y’ibi byose The Ben yaje kwiyunga na Gael Coach ndetse n’ibindi bibazo byari byabangamiye iyi ndirimbo birakemurwa. 

Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrozouk yifashishijwemo umunyamideli wo muri Tanzania ufite n’inkomoko mu Rwanda, Jacinta Makwabe. 

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Element Eleeeh mu gihe amashusho yayo yakozwe na Director Gad na Joma. Yanditswe na Junior Rumaga , Kenny K Shot na Diez Dola. Imbyino zirimo zatunganyijwe na TiTi Brown. 

IGIHE 

Reba amashusho y’iyi ndirimbo 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *