Hashize igihe abakunzi ba muzika bategereje isohoka ry’indirimbo ’Sikosa’ yahuriwemo n’abarimo The Ben, Kevin Kade ndetse na Element Eleeeh, icyakora bisa nk’aho abayitegereje bagifite igihe kinini cyo kwihangana, nyuma y’uko ikomeje gukurura impaka mu bayifiteho uruhare.
Mu minsi ishize Kevin Kade yisunze The Ben na Element Eleeeh bakorana indirimbo ‘Sikosa’ yanafatiwe amashusho muri Tanzania, icyakora kugeza magingo aya ntirajya hanze nyuma y’ibibazo bitandukanye.
Amakuru ahari avuga ko nyuma y’uko Coach Gael, Umuyobozi wa 1:55AM Ltd amenye ko Element Eleeeh yahuriye mu mushinga w’indirimbo na The Ben badacana uwaka, yarahiye ahamya ko itazigera ijya hanze.
Ni nyuma y’uko yari ababajwe bikomeye no kuba Element Eleeeh yaba yaramuciye inyuma akajya gukorana na The Ben nta makuru abifiteho mu gihe asanzwe ari umukozi wa 1:55 AM Ltd.
Nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bataye mu gutwi iby’aya makuru, bakije umuriro kuri Coach Gael bahamya ko iyi ndirimbo igomba gusohoka mu nyungu z’abakunzi b’umuziki Nyarwanda.
Ni ibintu byakije umuriro induru ziba induru, icyakora ziza guhoshwa n’uko Element Eleeeh abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’ yijeje abakunzi be ko iyi ndirimbo igomba kujya hanze vuba bishoboka cyane ko ntacyo yagombaga uwo ari we wese.
Kevin Kade waheze mu rujijo yabaye yirengagije indirimbo ye ‘Sikosa’
umwe mu bagize itsinda rireberera inyungu za Kevin Kade waganiriye na IGIHE ducyesha iyi nkuru ahamya ko ubu uyu muhanzi utaramenya aho ikibazo cye kigana, yiteguye gusohora indi ndirimbo mu gihe ikibazo cya ‘Sikosa’ kiri gushakirwa umuti.
Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Mu minsi ishize havuzwe byinshi, ibiri byo n’ibitari byo ariko ukuri guhari ni uko Coach Gael atigeze yishimira kuba Element Eleeeh yaragaragaye mu ndirimbo yacu atabizi, dutegereje ko acururuka wenda abantu bakanamuganiriza hakarebwa icyakorwa.”
Mu mahitamo Kevin Kade afite harimo gukuramo ibice by’iyi ndirimbo birimo Element Eleeeh ariko nabyo bigahita bimusaba kongera gusubiramo umushinga w’indirimbo yaba mu ifatwa ry’amajwi ndetse n’amashusho, icyakora abari mu itsinda rimufasha bakaba bafite icyizere ko ikibazo kizakemuka kitageze kuri urwo rwego.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.