Kigali: Abakora umwuga w’uburaya bazamuye ibiciro bitwaje ’intambara yo muri Ukraine’.

Izamuka ry’ibiciro rikomeje kuvugisha benshi kuko ritagarukiye gusa ku byo abantu barya cangwa banywa, ryageze no mu zindi serivisi n’izitemewe n’amategeko. Ubu ni yo ntero no mu bakobwa bicuruza.

Nubwo batarangura nk’uko bimeze ku bacuruza isukari, ingano n’amavuta biva mu bilometero ibihumbi ngo bigere mu Rwanda, abicuruza bavuga ko bazamuye ibiciro kuko amafaranga bahabwaga mbere, ubu ntacyo ashobora kubamarira.

Mbere isukari yaguraga 1000 Frw, ubu igeze ku 2000 Frw. Akabyeri kaguraga 500 Frw ubu ni 700 Frw, mbese ibintu bimaze guhenda kugeza no ku rusenda rwa pilipili na dodo duhinga iwacu.

Ku ruhande rumwe, hari ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine yahungabanyije ubwikorezi ku rwego mpuzamahanga, ariko ku rundi ruhande abahanga mu by’ubukungu bahamya ko na mbere y’iyi ntambara, izamuka ry’ibiciro ryigaragazaga.

Bijyanye n’uko ubukungu bw’ibihugu bugenda busohoka mu ifungwa ryari rimaze igihe ryatewe n’icyorezo cya COVID-19, maze ibikenewe ku isoko ntibihwane n’ibihari, bigatera izamuka ry’ibiciro.

Bamwe mu bakora uburaya baganiriye n’ikinyamakuru IGIHE, bavuga ko bongereye ibiciro kubera ko ibintu byose bisigaye bihenda, ngo babashe kubona ibibatunga.

Nubwo bakorera amafaranga make nk’uko babivuga, bemeza ko ntawe uri kuryamana n’umugabo (kubikora ishuro imwe) atamwishyuye 5000 Frw, mu gihe mbere n’ufite 2000 Frw yabigonderaga, ndetse ngo rimwe na rimwe na 1000 Frw barayafataga.

Uwitwa Uwase (twahisemo gukoresha izina rimwe) yavuze ko bumvise ko intambara yo muri Ukraine ari yo yatumye ibintu byose bihenda, bityo ko nabo batakomeza kugendera ku biciro bimwe, nk’aho nta cyabaye.

Ati: “Mbere nabashaga kuba umugabo namuhera ku 2000 Frw inshuro imwe, ariko ubu kubera intambara yo muri Ukraine yatumye ibiciro bizamuka ahantu hose. Nta mugabo twaryamana atampaye 5000 Frw cyangwa 10,000 Frw, kubera ko n’isukari isigaye igura 2000 Frw”.

Uwamahoro utuye mu Miduha i Nyamirambo, we avuga ko mbere hari n’igihe yaryamanaga n’umugabo kuko yamuguriye icyo kunywa gusa, akanamuha amafaranga y’urugendo. Ariko burya si buno.

Ati: “Mbere hari n’igihe numvikanaga n’umugabo nk’uku, ukaza ukangurira byeri nkanywa, nasinda tugataha nyuma ukampa n’ako gatike kansubiza mu rugo. Ariko ubu sinshobora kuko n’ibyo birayi bisigaye bigura 400 Frw, yewe n’ikibiriti ntikikigura 20 Frw”.

Ubu ngo umugabo umushatse amwishyura 5000 Frw iyo ashaka ko baryamana inshuro imwe gusa, yashaka ko bararana akamuha 15,000 Frw, bitewe n’aho ibiciro bigeze muri iki gihe.

Ni kimwe na Kayitesi utuye muri Sodoma i Gikondo. Ashimangira ko intambara yo muri Ukraine yatumye bazamura ibiciro.

Yagize ati: “Ubu se wakumva byeri zarazamutse, buri kintu cyose ibiciro byarazamutse, wowe ntuzamure ibiciro? Iyo moto se utega ujya gushaka umugabo wayishyura iki cyangwa iyo sabune? Nyine intambara yo muri Ukraine hari abo izakiza n’abo izakenesha”.

Yongeyeho ko ubu nta mugabo bashobora kuryamana atamwishyuye 15,000Frw cyangwa 10,000 Frw, kugira ngo na we abashe guhaha ikintu cyose yifuje.

Inzego zitandukanye zishishikariza abakora uburaya kubureka bagashaka indi mirimo yabateza imbere, kuko ibyo bakora ari kimwe mu bitiza umurindi inda zitateguwe n’ikwirakwira ry’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, zirimo Virus itera Sida.

Imibare yo mu 2019 igaragaza ko mu gihe abafite virus itera Sida mu Rwanda bari bamaze igihe ari 3%, mu bafite imyaka 15-49 bageze ku gipimo cya 2.6%.

Umujyi wa Kigali wo mu bafite iyo virusi wari ugeze kuri 4%. Imibare iteye inkeke mu bakora uburaya ariko, kuko yerekanye ko 50% bafite virusi itera Sida.

Icyiza ni uko hafi 90% yabo bari ku miti igabanya ubukana, bivuga ko kwanduza kwabo biba byamaze kugabanukaho 96%.

Mu nama nkuru iheruka y’Umuryango FPR Inkotanyi, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatanze impuruza ko ubusambanyi bumaze gufata indi ntera mu rubyiruko, igiteye inkeke kurushaho kikaba ko usanga “rutinya gutwita kurusha kwandura virusi itera Sida”.

Iyo nama yafashe umwanzuro wo “gukomeza gukangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukumira no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, n’inda ziterwa abangavu”.

Uburyo bwizewe kurusha ubundi mu kwirinda izi ndwara ni ukwifata, gukoresha agakingirizo cyangwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wizewe (wipimishije).

Igihe umuntu yakoze imibonano mpuzabitsina atikingiye nabwo, abaganga bashobora kumuha imiti imurinda kwandura bitewe n’amasaha ashize, nubwo bitizewe nk’uburyo bubiri bwa mbere.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *