Burya koko havuga utarabona! Mu ijoro ryo ku wa 16 Gicurasi 2021, abakobwa babiri bo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge barize ayo kwarika nyuma yo kwibwa n’umusore wari wararanye nabo, aho kubishyura nk’uko bari babyumvikanye akabacucura na duke bibwiraga ko bafite.
Amakuru avuga ko uyu musore yaje ashaka umukobwa umwe bararana, ariko uwo abonye asanga afite undi babana mu nzu imwe kandi nawe akaba yari ategereje umugabo umucyura.
Aba bakobwa begereye uyu musore bamwumvisha uburyo agomba kubigondera bombi iryo joro, nyamusore nawe arebye ibigango bye asanga bihuje n’ikofi afite kandi burya nta n’impamvu yo kwiyima kuko n’ubundi ’I Kigali we share.’
Umugambi umaze kunozwa, aba bakobwa baboneje nyamusore mu nzu batuyemo iri aho hafi y’aho yabasanze, ibiciro bikaba byari uko nyuma y’igikorwa, umusore ari bwishyure ibihumbi 20 Frw, buri mukobwa agatwara ibihumbi 10 Frw.
Kera kabaye umwanya w’igikorwa nyirizina warageze, umusore ariyandayanda maze nyuma gato aza kugira atya ati ‘mureke mbazanire twa Mützig dukomeze igikorwa ariko n’icyaka tutagihaye urwaho’.
Hirya y’aho abo bakobwa batuye hari akabari, ari nako barangiye uyu musore nawe akanyaruka mu kanya nk’ako guhumbya akaba agarukanye amacupa abiri ya Mützig.
Ubushakashatsi butandukanye bwakunze kugaragaza ko igikorwa cyo gutera akabariro kigira inyungu ku mubiri w’umuntu, nk’uko bigenda ku muntu wakoze imyitozo ngororamubiri isanzwe, ibizwi nka ’Sexercises’.
Iyi ishobora kuba ari imwe mu mpamvu zatumye ubwo amacupa ya Mützig yageraga mu cyumba aba bakobwa barimo, barahise bayiranguza rugikubita, uretse ko ibi byari bigiye kurangirira mu marira.
Ubwo baganiraga n’ikinyamakuru IGIHE, aba bakobwa bavuze ko bakeka ko muri iki gihe bari basinziriye, ari bwo uyu musore yabibye telefoni zabo ndetse n’amafaranga ibihumbi 30 Frw bateganyaga kwishyura inzu bakodesha.
Nyuma yo gukanguka bakabura uyu musore, aba bakobwa baguye mu kantu bagerageza kujya hanze no gutaka gusa ubwo twakoranaga iyi nkuru, ntabwo bari bakabonye umusore wabahemukiye.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko uyu musore ashobora kuba yabashyiriye ibintu mu nzoga yabaguriye, na cyane ko yazanye amacupa afunguye, uretse ko muri iryo joro batabyitayeho.
Umwe yagize ati: “Nonese koko yatwiba turi babiri nta kintu yaduhaye? Kuko n’ubundi inzoga yazanaga mu cyumba yazizanaga zifunguye azikuye mu kabari”.
Yakomeje avuga ko ikintu kibagoye ubu ari ukongera kubona amafaranga yo kwishyura inzu bakodesha.
Abakurikiye iki gikorwa bavuze ko nyuma y’uko aba bakobwa bavumbuye ko bibwe, bateje urusaku bagatakira umuhisi n’umugenzi.
Karinda Iddi yagize ati: “Nyuma y’uko uwo musore abibye telefoni n’amafaranga yabo, aba bakobwa babaye nk’abataye umutwe batangira gutakira umuhisi n’umugenzi bavuga ko batazi ibintu yabahaye”.
Umugwaneza Alicia uvuga ko azi aba bakobwa bibwe, yavuze ko bitangaje kuko nabo ubwabo bazwiho amahane, ku buryo kuba umuntu yanatekereza kubiba ari ibintu bidasanzwe.
Yagize ati: “Twumiwe kumva ngo baryamanye n’umusore agenda atabishyuye anabibye, kandi aba barazwi ko bagira amahane”.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%