Ubushinjacyaha bwasabiye umugabo wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko guhamywa icyaha cyo guhoza uwo bashyingiranywe ku nkeke, agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri. 

Ibi byagarutsweho, ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishaga urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo ukurikiranyweho guhoza ku nkeke umugore we kuri uyu wa 10 Kanama 2023. 

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugabo mu bihe bitandukanye yagiye atoteza umugore we amubwira amagambo mabi ndetse akanamutuka ibitutsi by’urukozasoni byatumye abaho mu bwoba. 

Bwagaragaje ko uyu mugabo yari umushoferi w’imodoka mu gihe umugore we yacuruzaga akabari ku Kimironko. 

Uwo mugabo ngo yakundaga gutoteza umugore we ku buryo hari nubwo yamusangaga aho acururiza akabaza impamvu abakiliya bagiye kunywera mu kabari k’indaya aho yavugaga umugore. 

Uretse kandi kumutuka ngo uyu mugabo yagiye akora ibikorwa bigamije gutera umugore ubwoba no kumubuza umutekano birimo kumukubita no kumutuka bikomeye ndetse akamutukira no mu ruhame. 

Uyu mugabo yanagiye yandikira umugore we ubutumwa bugufi kuri telefoni amutera ubwoba. 

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari raporo zinyuranye z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zigaragaza ko uwo mugabo yazengereje umugore bikaba ngombwa ko anamuhunga akajya kwibera aho yakoreraga ariko naho umugabo akahamusanga agamije kumugirira nabi. 

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo bikorwa bigize icyaha cyo guhoza uwo bashyingiranywe ku nkeke busaba Urukiko ko bwakimuhamya ndetse agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri muri Gereza. 

Uyu mugabo yemereye urukiko koko ko icyaha Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho yagikoze ariko asaba ko yagabanyirizwa igihano kuko yifuza kujya gushakira abana be amafaranga y’ishuri yo gutangirana umwaka utaha w’amashuri ngo kuko batakibana n’umugore. 

Umunyamategeko umwunganira, Me Hagenimana, yasabye ko Urukiko rwazashingira ku ngingo za 58 na 59 mu gitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange akagabanyirizwa igihano. 

Yagaragaje ko mu gihe amaze afungiye muri kasho ya polisi yamaze kwitekerezaho akabona ko akwiye kwikosora ndetse akaba anabisabira imbabazi. 

Me Hagenimana kandi yagaragarije urukiko ko uwo yunganira afite impamvu zishobora kuba nyoroshyacyaha bityo ko akwiye kugabanyirizwa igihano cyangwa se akaba yanahabwa igisubitse. 

Yashimangiye ko gusubika igihano nta ngaruka byateza kubera ko bamaze gutandukana n’umugore we ndetse banafitanye urundi rubanza rw’imbonezamubano mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwo gusaba gatanya. 

Yagaragaje kandi ko uwo mugabo ari ubwa mbere akurikiranywe mu nkiko, kuba yifuza gukomeza akazi yari asanzwe akora no gutunga abana ndetse no kubashakira amafaranga y’ishuri y’umwaka utaha. 

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigaragaza ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri. 

Nyuma yo kwiregura ku mpande zombi, Inteko iburanisha uru rubanza yari igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi umwe yahise yemeza ko icyemezo kuri uru rubanza kizatangazwa ku wa 25 Kanama 2023. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *