
Umugore wo mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) azira gutwika moto bivugwa ko yari yaraguriye umugabo we.
Uyu mugore witwa Mukampabuka Béatrice w’imyaka 62 y’amavuko yatwitse moto y’umugabo we witwa Kimonyo uri mu kigero cy’imwaka 30 y’amavuko, aho amushinja kumuca inyuma akikundira abandi bakobwa.
UMUSEKE ducyesha iyi nkuru wavuze ko intandaro yo kugira ngo uriya mugore atwike moto ari umugabo we ejo ku wa Kabiri wazanye umukobwa avuga ko ari umukozi uzajya ucuruza mu kabari bafite, undi agasanga basomana.
Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yagize ati: “Umugore we ubona ko amuruta. Umugore arakuze kandi umugabo ubona ko ari umusore. Bivugwa ko umugabo amuca inyuma…”
“Uyu munsi yagiye azana umukozi w’umukobwa avuga ko azakora muri ako kabari”.
Uyu yakomeje avuga ko Umugore yaje kujya mu nzu “asanga basomana, ni ko gufata ibintu byose birimo matela, na moto arafunga ubundi aratwika”.
Akomeza avuga ko “Abantu babonye umwotsi upfupfunyutse baratabara. Umukobwa afata ibye arigendera”.
Uyu muturage yavuze ko bishoboka ko umugore yashakaga kubatwika bose bagahira mu nzu, kuko ngo yavugaga ati: “n’ubundi imitungo yanjye niyo ikoshya reka nze nkwereke”.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Niyomugabo Gregoire yavuze ko uriya mugore yahise ashyikirizwa ubugenzacyaha bw’u Rwanda.
Ati: “Byabaye, ni umugore watwitse moto y’umugabo we biturutse ku makimbirane. Umugore ari muri RIB kugira ngo barebe icyabiteye”.
Uyu muyobozi yavuze ko Mukampabuka yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugabo we, gusa hakaba nta gihamya gihari cy’uko yamucaga inyuma.
Ati: “Amakuru dufite ni uko hari amakimbirane bari basanganywe nk’umugore n’umugabo kandi RIB irimo kubikurikirana.”
Gitifu wa Jali yasabye abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya bayageza mu buyobozi bukabumvikanisha, ndetse bakajya babwira ibibazo byabo abo mu miryango bakabafasha.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.