Kigali: Umukozi wo mu rugo yashyize hanze Ubuhamya bw’uko yafashwe ku ngufu ari gukoropa yambaye Isume

Umukobwa w’imyaka 18, uvuka mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Bweramana wo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko nyuma y’ibyumweru bitatu n’igice atangiye gukora akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali yaje gusagarirwa n’umusore baturanye amufata ku ngufu amusanze ari gukoropa.

Uyu mukobwa umaze igihe gito atangiye gukora akazi ko mu rugo, mu Mudugudu wa Kokobe mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko yakajemo kugira ngo ashakishe imibereho kubera ko yavutse mu muryango ukennye.

Mu buhamya bwe, yatangarije ikinyamakuru IGIHE ko buri gihe iyo yibutse cyangwa agatekereza uburyo yafashwe ku ngufu yumva yakwiyahura.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe kijya kimbabaza nk’uburyo nafashwe ku ngufu, n’umuntu utambaye agakingirizo.”

Yavuze ko ubwo yari amaze icyumweru kimwe gusa atangiye gukora akazi ko mu rugo, nyirabuja yamusize wenyine mu nzu, ajya kurwaza umuvandimwe we mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) ndetse anasiga amubwiye ngo ntazate urugo.

Ngo nyirabuja amaze kugenda, umusore w’umuturanyi we yahise atangira kumutereta amubwira ko amukunda ndetse ko bimugora kuryama ataramubona.

Yongeyeho ko uwo musore yahise atangira no kujya amuzanira amandazi n’umutobe (jus) buri gihe mu masaha y’ijoro atashye bagasangira ariko atazi icyo agamije.

Ati “Iyo yabizanaga nibwo yambwiraga ko ankunda, njye nkamubwira ko bimureba ku buryo byagezeho akajya azana amafaranga ibihumbi bitanu, akambwira ngo nta kigenda cyanjye kuko ndi kuyirengagiza.”

Tariki ya 5 Ugushyingo 2016, nibwo uwo musore yamufashe ku ngufu amusanze arimo gukoropa yambaye isume.

Yagize ati “Nashidutse yafunguye urugi, noneho ahita amfata ambwira ngo ntaho mucikira kuko nari nambaye isume nunamye twarakiranye andusha ingufu ahita ansambanya ku ngufu. Kubera ahantu dutuye ari ku gasozi nagerageje no kuvuza induru ntihagira abantu babyumva.”

Yakomeje avuga ko yabuze uburyo yabibwira abaturage n’ubuyobozi bitewe n’uko na nyirabuja yari yaramubujije guta urugo, ku buryo yaje kubwira umukoresha we ko yafashwe ku ngufu kuwa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2016 hashize igihe.

Yasoje asaba ubuyobozi ko bwamufasha bukamurenganura cyane cyane ko afite ubwoba bw’uko ashobora kuba yaramwanduje agakoko gatera Sida.

Uyu musore wamufashe ku ngufu ubu afungiye ku Murenge wa Nyakabanda aho biteganyijwe ko agomba kuva ajyanywa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa 21 Ugushyingo, abaturage basanze yikingiranye ari kumwe n’abakobwa babiri b’abaturanyi be, bakamushinja ko yari arimo kubasambanya.

Nyirabuja we avuga ko yababajwe cyane n’uburyo umuturanyi we ariwe wamufatiye ku ngufu umukozi mu gihe yari azi ko aramutse ahuye n’ibyago ariwe wamutabara.

Ati “Njye nkiva kwa muganga umukozi wanjye yahise ambwira ngo sinkavugishe uriya musore w’umuturanyi wanjye kuko ari umugome, nibwo nagize amatsiko yo kumubaza impamvu ambwira ko yamufashe ku ngufu, anamubwira ko nabimbwira azamwica.”

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *