Kigali: Umusore yasabye umusaza kumugurira icupa ry’inzoga abyanze ahita amuruma umunwa arawuca, aranawumira

Umusaza witwa Nyandwi Jean wo mu Karere ka Gasabo, yajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Kibagabaga, nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2024, yatangiriwe n’umusore witwa Cyuzuzo bakunze kwita Rudoviko, akamukubita ndetse akaza kumuruma umunwa akawuca, amuziza ko yanze kumugurira icupa ry’inzoga nk’uko yari abimusabye.   

Amakuru avuga ko uyu musore witwa Cyuzuzo uzwi ku izina rya Rudoviko asanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare ‘umunyonzi’, ariko ngo ahorana urugomo kuko rimwe na rimwe ajya akubita abagenzi yatwaye abishyuza amafaranga batumvikanye.  

Abaganiriye na Flash Tv dukesha iyi nkuru bavuze ko yatangiriye uriya musaza, amusaba kumugurira icupa ry’inzoga, abyanze, ahita amwataka barwana, birangira amurumye umunwa arawuca ndetse aranawumira. 

Umwe yagize ati “Uriya musaza twatambikanye (Nyandwi), tugeze hariya hirya duhura n’uwo mugabo aramubangamira. Nanjye nagiye kubona mbona bacakiranye, ahita amuruma kuriya, niba wamubonye. Umunwa wo yawumize kuko nari mpari nabyiboneye.” 

Undi nawe ati “Niba ari ubwo businzi n’ubundi bumuhoramo, ntabwo nakubwira uburyo yitwara kuko hari abagenzi benshi amaze guhohotera njye nagiye mbona.” 

“Ni ibisanzwe rwose muri uwo muhungu bavugaga, ajya atwara abagenzi akanabambura cyangwa akabajugunya muri rigori. Arambambura rwose kuko iyo ngeso tuyimuziho.” 

Aba baturage bakomeje basaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora kuko muri aka gace hari abantu benshi bakunda gukora urugomo kandi nta kindi bibyara uretse kubuza abandi baturage babaho neza. 

Bavuze ko ahanini biterwa no kuba urubyiruko rwo muri kariya gace rugira rukunda gukoresha ibiyobyabwenge, kuko bakunda kwambura abaturage cyangwa bakabajugunya muri za rigori. 

Ubwo Flash Tv yakoraga iyi nkuru ntabwo byashobokeye umunyamakuru kuvugana n’ubuyobozi, nyamara hari amakuru yavugaga ko uyu musore akiri kwidegemba ndetse ngo nta n’ubwo yari yiyunga n’uriya musaza yarumye umunwa, akawuca ndetse bikavugwa ko yanawumize. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *