
Alliah Cool yataye abana n’umugabo ajya kwishakira undi musore! Umugabo we wambere ku bushake bwe yashyize hanze amafoto ya kera bari kumwe nk’umuryango – Amafoto
Imbuga nkoranyambaga zacitse ururondogoro kubera inkuru irimo ivugwa ku mujejetafaranga Alliah Cool bivugwa ko yataye abana n’umugabo akajya kwishakira undi mugabo.
Ibi ni nyuma yuko ku rukuta rwa Instagram rw’umugabo witwa John Boss bivugwa ko ariwe mugabo we wambere, hanyujijweho amafoto ya Alliah Cool arikumwe n’uyu mugabo ndetse bafite n’umwana, bigaragara ko ari umuryango.
Umuhanzikazi Taylor Swift yasubitse igitaramo cye kubera urupfu rw’umufana
Umuhanzikazi Taylor Swift yahagaritse igitaramo yari afite mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brésil nyuma y’urupfu rw’umufana we watabarutse ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo.
Ni igitaramo yagombaga gukorera ahitwa Nilton Santos Olympic ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo, cyari gukurikira icyo yakoreye muri uyu Mujyi ku wa Gatanu ari nacyo cyapfiriyemo umufana we wari witabiriye.
Iki cyemezo yagifashe mu gihe abantu bamwe bari bamaze kugera ahagombaga kubera igitaramo cyari mu byo ari gukora byo kuzenguruka Isi yise “The Eras Tour’’.
Yanditse ku rukuta rwa Twitter yerekana ko agomba gushyira imbere imibereho myiza y’abakunzi be. Ati “Umutekano n’imibereho myiza by’abafana banjye, abahanzi dukorana ndetse n’abandi bagize itsinda ryanjye barabigombwa kandi bizahora biza imbere.’’
Mu magambo ye yandi yo kuri Instagram, uyu muhanzi wa Pop yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rw’umufana we.
Ati “Yari mwiza cyane bidasanzwe kandi yari muto cyane. Sinshobora kwizera ko nanditse aya magambo ariko n’umutima umenetse ndavuga ko twatakaje umufana kare muri iri joro mbere y’igitaramo.’’
Nk’uko abateguye igitaramo cya Taylor Siwft babitangaza, Ana Clara Benevides Machado w’imyaka 23 y’amavuko yari yasabye ubufasha kuri sitade nyuma yo kumva atameze neza. Yajyanywe mu bitaro ariko apfa nyuma y’isaha imwe.
Ikinyamakuru cyo muri Brésil, Fohla De Sao Paolo, cyatangaje ko icyateye urupfu rwe ni uguhagarara k’umutima ibizwi nka ‘cardiorespiratory arrest’.
Muri iki gihe Brésil irimo ubushyuhe bwo ku rwego rwo hejuru buri gutuma ubuzima bwa bamwe bujya mu kaga ndetse ubu bikaba bivugwa ko ubu bushyuhe buri mu byahitanye umukunzi wa Taylor Swift cyane ko kwitwaza amazi muri sitade bitari byemewe.
Taylor Swift yavuze ko atazabasha kuvuga ku rupfu rw’umufana we mu gitaramo kizaba ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo cyane ko iyo abigerageje afatwa n’ikiniga.
Taylor Swift afite bindi bitaramo mu Bwongereza mu Mujyi wa Edinburgh, London, Liverpool na Cardiff. Ibi bitaramo abifite mu 2024.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.