Ku kwezi hakusanywa toni 500 z’inkari: Iz’abagore batwite ziri kwifashishwa ku babuze urubyaro mu Rwanda

Nibura toni ziri hagati y’ibihumbi 400 na 500 z’inkari z’abagore batwite ni zo uruganda rutunganya ibikoresho byifashishwa mu buvuzi rwa Loveway Rwanda Co. Ltd rushobora gukusanya ku kwezi, muri gahunda yarwo yo gutunganya umusemburo uterwa abagore bafite ikibazo cy’ubugumba. 

Ni umusemburo uzwi nka ‘Human chorionic gonadotropin’ [hCG] uvuburwa n’igice gikurira muri nyababyeyi, gifasha mu gutanga Oxygène ndetse n’izindi ntungamubiri zifasha mu gukura k’umwana kizwi nka ‘placenta’. 

Ni umusemburo ugira uruhare mu kwiyegeranya kw’igice gipfuka nyababyeyi (uterine lining) bigafasha mu ikura ry’umwana, ukanafasha mu gutuma imihango y’umugore ihagarara mu gihe atwite. 

Uyu musemburo ukomeza gukura mu gihe umugore amaze gusama kugeza mu byumweru 10 atwite, aho ingano yawo igaragarira mu nkari cyangwa se mu maraso. 

Ibi birumvikana kandi ko ibura ry’uyu musemburo rishobora gutuma gutwita bitabaho, umugore akagaragara nk’ufite ubugumba cyangwa yatwita aho kugira ngo igi rikurire muri nyababyeyi rigakurira hanze yayo ibizwi nka ectopic pregnancies. 

90% by’ibyo bibazo akenshi, iryo gi rijya kwihagika mu miyoborantanga, uko umwana akura igaturika umuntu akaba yavira mu nda ari naho ahenshi abantu bavuga ko inda yavuyemo. 

Bimwe mu bishobora gukiza icyo kibazo ni uko umugore ashobora guterwa umuti urimo uwo musemburo mu gukiza icyo kibazo. 

Inzobere ku ndwara z’Abagore yo mu Bitaro bya Nyarugenge, Niyonzima Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko hCG ari amahitamo ya kabiri kuko aya mbere ari umusemburo uzwi nka Luteinizing Hormone (LH). 

Ati “Icyiciro cya kabiri cy’umugore gikenera umusemburo wa LH utuma havuka undi witwa progesterone ufasha kugira ngo nyababyeyi yitegure neza kwakira igi ryahuye n’intanga ngabo ntirivemo.” 

Arakomeza ati “Ikibazo kiba cyabayeho ni uko umugore aba yabuze LH bakifashisha uwa Human chorionic gonadotropin kuko ari wo woroshye kubona cyane ko LH iva mu bwonko bigoye kuyibona.” 

Uyu muhanga agaragaza ko inkari ari kimwe mu binyabutabire bivanwamo imisemburo itandukanye akagaragaza ko hCG ishobora gukoreshwa no ku bagore bafite ikibazo cy’inda zivamo. 

Yerekana ko umuti uri ku isoko ry’u Rwanda ufasha guhangana n’icyo kibazo ari uwitwa ‘HUCOG’. 

Zikusanywa zite? 

Loveway Rwanda Co Ltd ifite abakozi bagera ku 1700 bakora umunsi ku wundi barimo abatwara izo nkari kuri moto bakazijyana mu ruganda, abakobwa baba bari ku bigo nderabuzima hafi ya byose bya leta biri mu gihugu, aho baba bigisha umubyeyi impamvu zo gutanga inkari yabyemera bakamushyira ibikoresho. 

Umwe mu bashinzwe abakozi witwa Mukanyirigira Fortune ati “Iyo umugore yemeye twandika imyirondoro ye, ni ukuvuga amazina, akarere, umurenge, akagari n’umudugudu abarizwamo. Nyuma dufata urwo rutonde tukaruha umushoferi akagenda abahamagara.” 

Nyuma ngo uwo mushoferi iyo amaze kumenya aho batuye ajyana ibikoresho birimo amacupa abiri ya litiro ebyiri kuri buri cupa ndetse n’akajage (jug) umugore utwite yihagarikamo, yarangiza agasuka inkari yihagaritse muri ayo macupa kugeza yuzuye. 

Nyuma y’iminsi ibiri iki kigo cyongera koherezayo undi mushoferi akajya gukusanya za nkari mu bice runaka akajyana ibindi bikoresho bisimbura bya bindi agatwara ya macupa arimo inkari akazijyana ku ruganda. 

Utanga inkari ni umubyeyi wamaze kumenya ko atwite, akabikora kugeza igihe azumva atakibishaka cyangwa atakibishoboye kuko hari n’abazitanga kugeza babyaye. 

Mukanyirigira avuga ko uretse kuba uru ruganda ruri gutanga umusanzu mu ikorwa ry’uwo musemburo, rwatanze n’akazi kuri benshi cyane cyane abana b’abakobwa. 

Ati “Urumva abakozi bagera ku 1700 bakorera mu gihugu hose. Amafaranga babona ntibingana no kuba bicaye mu rugo. Umukozi wese winjira mu kazi tubanza kumuhugura bijyanye n’uko azitwara mu kazi ke ka buri munsi.” 

Umukobwa uba uri ku kigo nderabuzima aba afite n’imfashanyigisho imufasha gusomera abatabizi, akanabereka uko bazabigenza mu gihe bazaba bari gukusanya izo nkari. 

Abajijwe niba bishyura abagore batwite batanga izo nkari, Umuyobozi wa Loveway Rwanda Co. Ltd ushinzwe imitunganyirize y’inkari, Uwimana Jeanne D’Arc, yavuze ko bidashoboka kuko igikorwa cyo gutanga izo nkari ari icy’ubugiraneza, mu buryo bwo kugabanya icyuho cy’ibura ry’uwo musemburo mu Isi. 

Ati “Ni igikorwa cy’urukundo n’iyo tuganiriza umugore uzitanga tumubwira ko ari igikorwa cy’urukundo. Gusa iyo afite ahantu yacuruza inkari ze sinamubuza kuko nabona uzazimugurira nta kibazo yazimuha. Ariko niba azimena mu musarani kuki atazitanga ko gutanga inkari ari ugutanga urubyaro? Nawe akitwa umubyeyi nk’abandi” 

Ashimangira ko intego y’uru ruganda ari ugukusanya inkari nyinshi, ibizagira uruhare mu gukora uwo musemburo, bikagabanya imibare y’abagore babuze urubyaro “cyane ko ari twe ruganda rwa mbere ruje kwita ku bijyanye n’imyororokere ku bagore n’abagabo mu minsi izaza.” 

Ibura rya hCG, ikibazo cyugarije inzego z’ubuvuzi 

hCG ni umusemburo ukomeje kuba muke ku isoko bijyanye n’uko ukenerwa cyane n’abafite ubugumba cyane ko Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko umuntu umwe muri batandatu aba yaragizweho ingaruka n’iki kibazo. 

Bigirwamo uruhare n’impamvu nyinshi zirimo n’abafite ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere baba badashobora kubyara mu buryo busanzwe bakitabaza ikoranabuhanga rikenerwamo hCG. 

Bumwe muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga burimo ubuzwi nka ‘Assisted reproductive technology, ART’, aho intanga ngabo zihurizwa n’igi ry’umugore mu byuma byabugenewe, bigakora igi rivamo umwana (embryo) rishobora gusubizwa mu mugore (nyir’igi) cyangwa rigashyirwa mu wundi mugore. 

Kugira ngo ART ikunde bigirwamo uruhare n’uwo musemburo wa hCG. 

Inganda nke ziwutunganya na zongera ikibazo bijyanye n’uko inyinshi zidahabwa uburenganzira, bikajyana n’uko mu bitaro bitandukanye hari ubwo muganga ashobora kuwandikira umurwayi, ibituma n’igiciro cyiyongera umuntu ntabe yacyigondera. 

IGIHE 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *