Perezida Paul Kagame yavuze ko ibibazo Afurika yasigiwe n’Ubukoloni bikomeje kuyikurikirana kugeza no mu miyoborere yayo, aho ugerageje kuba ‘umuyobozi mwiza’ Abakolonije uyu Mugabane batumva ko ari Umunyafurika ahubwo bamusanisha na bo.
Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 26 Kanama 2023, muri Kigali Convention Centre, ubwo yaganiraga na ba Guverineri bagera kuri 19 bayobora Leta zitandukanye zo muri Nigeria, bari i Kigali mu mwiherero w’iminsi itatu.
Bari kwigira hamwe ibijyanye n’ubuyobozi cyane cyane ingingo zo gushyira mu bikorwa ibyemezo bitandukanye biba byarafashwe. Uyu mwiherero wateguwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere.
Umukuru w’Igihugu yababwiye ko ikibazo bakwiye guhora bibaza ari uburyo Afurika yisanze aho iri uyu munsi, yarasigaye inyuma y’ibindi bice by’Isi.
Ati “Ikibazo buri gihe, ni ukwibaza ngo kubera iki turi aho turi uyu munsi, ni ukuvuga u Rwanda, Nigeria, Afurika y’Epfo, kandi ntabwo ari ikintu cyoroshye kubera ko Afurika, ntabwo ntekereza ko umuntu uwo ari we wese yishimiye ko Afurika iri aho iri uyu munsi.”
Yakomeje ati “Tugomba kuba ahantu heza kurushaho, nta cyo kubyibazaho, n’ubwo tuzakomeza kubiganiraho kandi kubera iki ari ibintu bimwe kuri twese, kuva mu Majyaruguru, Amajyepfo, Uburasirazuba, Uburengerazuba, hose.”
Perezida Kagame yavuze Afurika ifite abaturage benshi bafite ubuhanga, bafite ibyangombwa nkenerwa, umutungo kamere n’ibindi byabafasha gutera imbere.
Avuga ko ku Mugabane wa Afurika hari abantu bake bameze neza mu butunzi n’imibereho ariko hari izindi miliyoni nyinshi zikirwana n’imibereho.
Ati “Tubiganiraho buri munsi, hagiye gushira ibinyacumi bitatu ndi hano, ibibazo ni ibyo […] ndimo kugerageza kwibaza niba ibyo tunyuramo nk’igihugu cyacu cyangwa icyanyu tugerageza gusubiza ibyo bibazo aribyo biri mu bitekerezo by’abandi cyangwa abandi bayobozi, baba abaperezida cyangwa abandi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo gikomeye Afurika ifite ikwiye gukemura ari icy’imiyoborere iganisha ku gushakira iterambere abaturage, umutekano n’ibindi.
Kuri we, ngo Afurika ifite ibibazo bimwe ikwiriye gusubiza kandi nta wundi ugomba kuyibikorera uretse abaturage bayo ndetse n’abayobozi bayo by’umwihariko.
Yakomeje ati “Ntabwo turi aho twishimiye ku bw’impanuka, cyangwa ntabwo turakora ibyiza dushaka gukora nanone kubw’impanuka. Ahubwo hari ibintu bibitera dushobora kubona haba hano, iwanyu cyangwa mu bindi bice bya Afurika […] ibintu ushobora kubona, ushobora gukoraho ndetse bishobora kubonerwa umuti.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibibazo bikomeye Afurika ifite bishingiye ku miyoborere mibi kubera ko usanga abayobozi bamwe ba Afurika badashishikajwe no gukemura ibibazo by’abaturage.
Yatanze urugero rw’u Rwanda, avuga ko ubwo yari afite imyaka ine ari bwo we n’umuryango we bahunze bajya kuba mu nkambi y’impunzi mu gihe cy’imyaka 25.
Yavuze ko ibyo bibazo byose ugiye kureba neza usanga byaraje nyuma y’icyiswe ‘Ubwigenge’ kuko ari bwo bamwe mu baturage bamenesheje abandi, biza kugera n’ubwo babakorera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ariko ndi kugerageza kubizana nkagerageza kubihuza n’ibibazo byugarije Afurika, kandi dushobora gukemura, kubera ko turavuga imiyoborere ishobora gukemura ibi bibazo.”
“Abaje nyuma y’Ubwigenge, na bo bitwaga abayobozi, ariko ndi kugerageza kuzana […] nkabihuza, uburyo abantu bananiwe gukemura ibibazo, duhinduka impunzi.”
Ibituma Afurika itigobotora Ubukoloni
Perezida Kagame yavuze ko kuba Afurika ifite ibibazo ikaba itabasha kubikemura ntawe ukwiriye kubiryozwa kubera ko Abanyafurika ubwabo ari bo bakwiriye kwihitiramo uko bayobora Umugabane wabo cyangwa ibihugu byabo.
Ati “Ntabwo nkeka ko hari ukwiye kubiryozwa, Ubwigenge, bwari ukuva mu Bukoloni, nyuma y’Ubukoloni n’Ubwigenge, abantu bagaburirwaga […] ntabwo nshaka kwikoma abo bantu, nshaka kuvuga ko aritwe kibazo. Uburyo twakomeje kuguma muri ibyo bihe.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri ibyo bihe by’Ubukoloni bamwe mu Banyafurika bajyanywe muri ibyo bihugu byakolonije Afurika, bajya kwiga.
Ati “Bajyanywe kwiga, kugira ngo babe Abanyafurika beza ariko nanone bari Abanyafurika beza barimo kubona ubwo bushobozi, ariko bakishimira gukomeza kwihuza n’abo bantu Babakolonije.”
Perezida Kagame yavuze ko igiteye impungenge kurushaho ari uko n’uyu munsi wa none iyo hari Umunyafurika ubaye umuyobozi w’indashyikirwa abo mu bihugu by’i Burayi ari nabyo byakolonije Afurika wumva bibaza niba uwo muntu ari uwabo cyangwa akomoka muri ibyo bihugu byabo.
Ati “Murabizi ko n’ubu iyo umwe muri twe abaye umuyobozi ku Mugabane wacu, baravuga ngo ‘ni uwo mu Burengerazuba? Ni umuntu wacu?”
“Nta kibazo cyo kuvuga ngo ni Abanyafurika, Umunyafurika mwiza ari guhindura ubuzima bw’abaturage be, abaturage bacu […] ni yo barimo kuvuga ngo ni umuyobozi mwiza, kubera ko uri umuyobozi mwiza bumva ko uri Umunyaburayi, aho kuba Umunyafurika.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite abayobozi banyuze muri byinshi, bazi byinshi, bashoboye ariko hakiri ikibazo cy’uko batagera ku mpinduka zifuzwa.
Ku rundi ruhande ariko avuga ko ibisubizo by’ibibazo birimo imiyoborere myiza, Ubunyafurika n’impinduka zakagombye ziba kuri uyu Mugabane, utabanje kumenya ibibazo bihereye mu mizi y’Ubukoloni.
Ati “Ntabwo wabona ibisubizo by’ibibazo, utabanje ngo uhere mu mateka, twavugaga, bitari ibyo wakwibagirwa aho uva n’aho dushaka kujya.”
Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi bo muri Nigeria ko igikwiye gukorwa n’Abanyafurika ari ugushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije n’ubwo ibyinshi byatewe n’Abakolonije uyu Mugabane.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com