Kurarana n’Umututsi ku gitanda byarananiye. Sinashakaga ko nzaba umuzimu w’umugwagasi – Ubuhamya bwa Bariho

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu bari barayigizemo uruhare n’abandi usangamo abari bakiri bato batijanditse mu bwicanyi babarizwaga mu bwoko bw’Abahutu basigaye bafite urwicyekwe rw’uko ingabo zahoze ari iza RPA zashoboraga kwihorera kubera ubwicanyi bari bamaze gukora cyangwa benewabo bagizemwo uruhare.

Uru rwicyekwe rwatumye n’abatari barigeze bagira uruhare muri Jenoside bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakurikiye interahamwe, ingabo za FAR n’abari bagize Guverinoma y’Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uku kwicyeka no gutinya ko ingabo zahoze ari iza RPA zizihorera byageze no kuri Bariho Lambert wari ufite imyaka 12 mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga.

Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana na Amb. Igor César, Rev. Antoine Rutayisire na Lambert Bariho, kuri « Ndi Umunyarwanda » mu Mujyi wa Hannover mu Majyaruguru y’u Budage, Bariho yavuze ko we akura yasanze ibintu by’amoko byeze ndetse agaterwa ishema no kuba yarisanze ari Umuhutu, kuko yabonaga ari byo byiza agendeye ku itotezwa Abatutsi bakorerwaga.

Ati: “Ndibuka ko kubera navutse amateka yaranyise Umuhutu ari ibintu nari nishimiye cyane, bitewe n’uko babasobanuraga nareba amazuru mfite nkumva ndakomeye kubera ko aricyo cyari kiri imbere, ntabwo Ubunyarwanda aribwo bwari buri imbere”.

Jenoside yakorewe Abatutsi iba, umuryango wa Bariho wari utuye mu yahoze ari Cyangugu (ubu ni mu Karere ka Nyamasheke).

Nubwo yari muto, Bariho avuga ko ibyabaye byose yabibonaga.

Ati: “Jenoside iba ntabwo nari mukuru cyane ariko narakurikiranaga nkamenya ibiba kuko nari mfite imyaka 12, yewe na mbere yayo nari mu ishuri nkareba uko ibintu bimeze, ukabona ko ibintu bitameze neza na gato. Jenoside ibaye rero abantu barapfuye, abantu barishwe njye nari muri ‘zone turquoise’ ndetse nasubiye kwiga mu gihe cya Jenoside kuva muri Gicurasi kugera muri Nyakanga”.

Bariho wigaga i Kibogora yavuze ko ubwo yasubiraga ku ishuri yasanze, imiryango y’Abatutsi bari batuye hafi y’ishuri ryabo yose yarishwe ndetse n’inzu zarasenywe.

Ati: “Nyuma yaho rero nasubiye kwiga i Kibogora, nsanga wa musozi ishuri ririho abantu bose nari nzi bamwe bari abafotozi abandi bari abakozi bakora ibintu bitandukanye inzu zabo nzizi nsanga bazishyize hasi, barishwe, icyo gihe n’imirambo yari ikigaragara hirya no hino”.

Ntabwo numvaga ko Inkotanyi zitazihorera

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Bariho ni umwe mu Banyarwanda babarirwa muri za miliyoni bafashe inzira bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyo gihe yitwaga Zaire.

Bariho avuga ko yahunze atari uko yagize uruhare muri Jenoside ahubwo yabitewe n’uko atiyumvishaga ko Inkotanyi zishobora kubabarira Abahutu nyuma yo kubona ibyo bamwe bari bamaze gukora mu gihugu.

Ati: “Nubwo nari muto, ntabwo niyumvishaga ko haba harishwe abantu bangana gutyo ngo Inkotanyi nk’uko bazivugaga zize zifate ubutegetsi zisange benewabo barishwe zireke kwihorera, ibyo sinabyumvaga ku ruhande rumwe”.

Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye ahunga ari icengezamatwara ryaharabikaga Inkotanyi zibagaragaza nk’abagome.

Ati: “Ariko ikirenze kuri ibyo hari hariho n’icengezamatwara ryo kuvuga ko iyo bagufashe uri umwana w’umuhungu batakwica bisanzwe, bafite uburyo bakwica byihariye kandi bwo kukubabaza, nkumva rero ntabwo bizakunda”.

Ibyo byose ni byo byatumye Bariho wari umwana muto afata icyemezo cyo guhunga asize ababyeyi be mu Rwanda.

Ati: “Ibyo ni byo byatumye mpunga, ntabwo nahunze kuko ababyeyi batubwiye ngo duhunge, twabataye no mu Rwanda ahubwo nahunze kubera ibyo numvaga, kubera ibyo nari narabonye ndavuga ngo ‘nta kuntu aba bantu bagera muri iki gihugu ngo babarire uwitwa Umuhutu kandi nkurikije ibyari byarabaye, ibyo bituma duhunga dusize ababyeyi”.

Iri cengezamatwara ryo guharabika Inkotanyi ryakomereje no mu nkambi z’impunzi muri Congo. Ibintu Bariho yemeza ko byatumaga benshi badataha kandi ubuyobozi bw’u Rwanda butarasibaga kubereka ko ntacyo bazaba.

Ati: “Muri Congo naho iryo cengezamatwara ryarakomeje nk’ibisanzwe, ni nayo mpamvu nubwo bakanguriraga abantu gutaha, ntabwo njye nigeze ntaha kuko naravugaga nti ‘Ntabwo najya muri kiriya gihugu kubera ko ngezeyo nanjye ndabizi nakwicwa”.

Natashye nanga ko nzaba umuzimu w’umugwagasi

Mu 1996 ubwo Ingabo z’u Rwanda zajyaga muri Congo gucyura impunzi, Bariho avuga ko ari mu Banyarwanda bahungiye hirya mu mashyamba ndetse benda kugera hafi y’ahitwa Tingitingi.

Ati: “Mu 1996 intambara iteye muri RDC twarirutse tujya mu mashyamba tugera iyo hirya za Walikare hafi y’ahazwi nka Tingitingi, hanyuma tuza kugera aho dusanga hose batugose. Tubonye batugose tubura uko tubigenza twicara hamwe tujya inama nk’umuryango turavuga tuti ‘ese tugume aha? Ni ugupfa, ese dutahe? N’ubundi baratwica, bigende bite?”

Bariho yavuze ko we n’abandi bari kumwe bafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda atari uko bumvise ko ntacyo bazaba ahubwo ari ukwanga ko n’ubundi bazapfira muri Congo bakazavamo abazimu b’abagwagasi bazajya batera imiryango yabo.

Ati: “Twiyemeza gutaha kubera imyizerere yacu nk’Abanyarwanda ivuga ngo iyo umuntu aguye kure y’iwabo umuzimu we witwa umugwagasi kandi ajya atera bene wabo”.

“Twiyemeza gutaha atari uko tuje dufite ibyiringiro by’uko batwakira ariko ari ukuvuga ngo ‘nta kuntu Jenoside yaba yarabaye ngo babone umwana w’Umuhutu bamwakire, icya kabiri batubwiye nyine ko ari abagome, batubwiye ko ntawe ubizera’”.

Bariho avuga ko nubwo yahungaga Inkotanyi yarinze ajya muri Congo atarazibona amaso ku maso.

Kuwa 30 Ukuboza mu 1996 nibwo Bariho yatangiye urugendo rugaruka mu Rwanda, ariko adafite icyizere cy’uko n’ubundi azabaho.

Ku wa 14 Mutarama mu 1997 nibwo Bariho yakandagiye mu Rwanda atungurwa n’uburyo yakiriwe.

Ati: “Ndibuka ku wa 14 Mutarama mu 1997 nibwo twambutse umupaka badushyira mu nkambi y’ahitwa i Nyarushishi muri Rusizi baduha ibyo kurya hanyuma bati abatuye hafi mushaka mwanataha kuko imodoka ntabwo ziri kuboneka”.

Kugira ngo Bariho ave muri iyi nkambi agere iwabo byamufashe iminsi itatu bitewe n’uko n’ubundi yari yananiwe, ageze mu nzira yahuye n’umugabo wari uziranye na se amuha 1500Frw ayaguramo ibyo kurya n’inkweto (kamambiri) yagiye atizanya na bagenzi be (buri wese yazambaraga iminota 15) kugeza ageze iwabo kuko bose ibirenge byari byarabyimbye batabasha gukandagira.

Bariho avuga ko akimara kugera mu rugo yabaswe n’ingeso y’ubusinzi kuko yanywaga yumva ko ejo n’ubundi azicwa.

Yakomeje agira ati: “Icyankozeho ni uburyo bavuze ko abahungutse tujye mu ngando kugira ngo abantu basubire mu mashuri cyane cyane abato. Ndavuga nti ‘ese aho gupfa, batujyanye mu ishuri? Numva bitangiye kunyobera’”.

Nyuma y’aho Bariho yasubiye mu ishuri ariga ndetse yakira agakiza ndetse aba n’umuvugabutumwa ariko akiyumva nk’Umuhutu.

Kurarana n’Umututsi ku gitanda byarananiye

Nubwo Bariho yari amaze kurangiza amashuri yisumbuye ndetse amaze no kubona ntawe uzamwica, yakomeje kubatwa n’uru rwicyekwe kugeza n’aho kurarana n’Umututsi wari wamucumbikiye ku gitanda byamunaniye.

Ati: “Muri kaminuza ho habaye ibintu byinshi ariko kimwe nibuka ni uko kurarana ku gitanda n’Umututsi byananiye, angiriye impuhwe ntaha kure bigeze saa Saba z’ijoro ati waje nkagucumbikira noneho abimbwira turi kumwe n’abandi bose banyumvisha uburyo ibyo ambwira byumvikana ariko nabikurura nabishyira muri bya bindi navukiyemo nkavuga nti ‘oya nta kuntu Umututsi yangirira impuhwe, birashoboka ko hari ikintu bapanze nubwo ari umurokore mugenzi wanjye, ndibuka uwo we twaririmbaga no muri korali imwe”.

“Naje kwemera turagenda turarana ku gitanda ariko iryo joro ryose naraye ndeba, mvuga nti ntawe uzi uko biri bugende, yakurura ikiringiti nkavuga nti twara mbone bucyeye, njye sinongere gukurura ngo niyorose”.

Bariho avuga ko kimwe mu bintu byamufashije gukira harimo gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuri we afata nk’iyabaye intandaro yo kuzuka kwe.

Kuri ubu, Bariho ni Umunyarwanda uvuga ko abayeho mu gihugu cye yishimye ndetse yanatangiye ibikorwa byo kuganiriza bagenzi be kuri iyi gahunda igamije kumvisha Abanyarwanda ko nta gushyira amoko y’Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa imbere, ahubwo ari Abanyarwanda, bakwiye gushyira imbere ikizamura igihugu cyabo.

IGIHE

Monetize your Website, YouTube Channel, Facebook, Twitter, Instagram and Tik Tok Account and start earning money today. It works with/Without Google Adsense and it is better than them. Click Here to start your Journey.  

Murakaza neza kuri Amazuku Community. kuri uru rubuga nkoranyambaga, Mushobora kuganira n’inshuti (Chat), Gusaba ubushuti (Friend request) mukanazisangiza amafoto na videos ari nako mukorera amafaranga… Mu nkuru zacu zikurikiraho tuzabagezaho ibisabwa byose kugirango umuntu abashe guhembwa akayabo kamafaranga kuri Amazuku. Icyo musabwa ni ukubanza mukiyandikisha mu bambere. 

Iyandikishe unyuze hano kandi ntiwibagirwe gusura E-mail yawe kugirango ubashe gukora verification ukanze kuri link wohererezwa na Amazuku kugirango konti yawe yemerwe. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu 

Ushobora no kuganira natwe unyuze hano (Ubanza kwiyandikisha kuri uru rubuga nkoranyambaga amazuku.com, aho ushobora no kuganiriraho n’inshuti zawe) 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *