Kwinjira bizasaba kugurisha isambu! Hamenyekanye amakipe abiri yo ku mugabe w’i Burayi azakinira kuri stade Amahoro ku munsi wo kuyitaha

Hamaze iminsi myinshi Abanyarwanda bibaza amakipe azakinira kuri stade Amahoro ubwo izaba yaruzuye igiye gutahwa ku mugaragaro. 

Benshi bakomeje kwibaza niba azaba ari Apr Fc na Rayon Sport, abandi bibaza niba azaba ari Amavubi n’indi kipe, yewe hari n’abavugaga ko bizaba ari kuri finale y’igikombe runaka hano mu Rwanda. 

Gusa ubu amakuru ahari aravuga ko stade Amahoro ku munsi wo kuyitaha, izakinirwamo na PSG yo mu Bufaransa ndetse na Buyern Munich yo mu Budage. Si academy zayo ahubwo ni iz’i Burayi mvuga. 

Amakuru akomeza avuga ko impamvu hahiswemo aya makipe, ni uko ari amakipe afitanye amasezerano akomeye n’u Rwanda. 

Stade Amahoro iri mu bikorwaremezo biri kuvugisha abatari bake kubera iyihutishwa ry’imirimo yo kuyivugurura. Kugeza ubu imaze kugeramo ibyapa byamamaza mu buryo bw’ikoranabuhanga (LED Display Boards). 

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo 2023, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amashusho agaragaza aho imirimo yo kubaka Stade Amahoro igeze. 

Urebye ayo mashusho ushobora kugira ngo ntabwo ariho hantu aherutse kuko hahindutse byinshi cyane mu bice bitandukanye by’ikibuga. 

Aha harimo ibyapa byashyizwe ku gice kigabanya ibyicaro byo hasi ndetse n’ibyo hejuru bizajya binyuzwaho ubutumwa bw’abifuza kwamamariza ibikorwa byabo kuri stade. 

Nk’uko byagaragaye kuri ibyo byapa hanyuragaho amagambo benshi bamenyereye muri BK Arena, Alianz Arena ya Bayern Munich, Emirates Stadium ya Arsenal FC, Parc des Princes yo mu Bufaransa n’ahandi henshi ya “VISIT RWANDA” rigamije gukurura ba mukerarugendo bagasura ibyiza birutatse. 

Si iryo jambo gusa ryanyuragamo kuko harimo na “SUMMA” igaragaza Sosiyete ifite inkomoko muri Turikiya ya Summa Rwanda iri kubaka Stae Amahoro, ni na yo yubatse Kigali Convention Centre na BK Arena.
Muri ayo mashusho kandi bigaragara ko imirimo yo gushyiramo intebe igeze kure ndetse n’igisenge gisigaje ahantu hato nacyo kikarangira. 

Hashize amezi 14 imirimo itangiye, aho yahereye ku gusenya Stade yari isanzwe hagasigara inkingi gusa, inyuma yazo hongerwaho izindi zafashije kongera umubare w’abantu bazajya bicara muri iyi stade bagera ku bihumbi 45, bavuye ku bihumbi 25 bakiriwe mbere. 

Ubuyobozi bushinzwe kugenzura ibikorwa by’ubwubatsi muri Summa Rwanda, bwavuze ko muri Gicurasi umwaka utaha, buteganya kumurika stade kuko byose bizaba byarangiye. 

Muri icyo gihe, buzaba bugifite mu nshingano Stade Amahoro mu gihe cy’umwaka, kuko izaba yayishyikirije leta by’agateganyo ku mpamvu zo kureba niba nta mirimo itarakozwe neza igomba kurangizwa, na yo igakorwa uko bikwiriye. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *