Leta yahagaritse ibikorwa by’ihuriro ry’amashyaka 30 yose atavuga rumwe nayo

Leta iyobowe n’igisirikare cya  Mali yahagaritse ibikorwa byose by’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa Synergie d’Action pour le Mali, rihuriyemo amashyaka 30 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mali. 

Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Mali, bavuze ko bafashe icyo cyemezo kubera ko iryo huriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ngo rishobora kugumura abaturage, ndetse bakanabangamira n’umutekano w’igihugu. 

Ihuriro, Synergie d’Action pour le Mali, ryamaganye icyo cyemezo cya Leta cyo guhagarika ibikorwa byabo, mu murwa mu kuru w’igihugu Bamako.  

Iryo huriro ryavuze ko icyo cyemeze kinyuranyije n’amategeko harimo  n’iriha umuntu wese uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure. 

Iri huriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, Synergie d’Action pour le Mali, rwavutse mu kwezi kwa kabiri, aho ridasiba kunenga abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Mali. 

Rikomeje kwemerera abaturage b’igihugu cya Mali ko ariryo rifite umuvuno watuma ikibazo cy’imitwe y’iterambwoba ishamikiye kuri Al-Qaeda n’intagondwa ziyitirira idini rya Isiramu kirangira burundu. 

Ibikorwa by’iryo huriro bihagaritswe mu gihe umuryango w’abibumbye, ONU, uherutse gutangaza ko uhangayikishijwe bikomeye n’ihagarikwa ry’imiryango idaharanira inyungu za Politike muri Mali, harimo n’ishinzwe gutegura amatora abereye buri wese. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *