Leta Zunze Ubumwe za Amerika yariye karungu nyuma yo kumenya igihugu cy’inshuti Perezida Putin agiye kugiriramo uruzinduko

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko itanejejwe n’uruzinduko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, agiye kugirira muri Vietnam kuko ngo ari ukumuha rugari kandi bituma atabona ingaruka z’intambara yashoje kuri Ukraine. 

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena mu 2024, nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko muri iki cyumweru Perezida Putin azagirira uruzinduko muri Vietnam. 

Ni uruzinduko ruvuzwe mu gihe umubano w’u Burusiya na Vietnam ugenda urushaho gufata indi ntera. 

Mu mpera z’icyumweru gishize Vietnam yanze kohereza uyihagararira mu nama yateguwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi hagamijwe kwiga ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine. Ni mu gihe mu cyumweru cyari cyabanje yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije mu Nama ya BRICS yabereye mu Burusiya. 

Mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano, biteganyijwe ko Perezida Putin azajya muri Vietnam kugirana ibiganiro na Perezida To Lam uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu. Ni uruzinduko rushobora kumara iminsi ibiri. 

Ni uruzinduko kandi rutahakanywe n’Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika muri Vietnam, ahubwo warunenze yivuye inyuma. 

Ati “Nta gihugu gikwiriye guha Putin urubuga rwo gukongeza intambara y’ubushotoranyi, cyangwa ngo ubwicanyi bwe akomeze kubugaragaza nk’ibisanzwe. Niba abasha gukora ingendo ntacyo yikoma, bizatuma ihonyorwa ry’amategeko mpuzamahanga u Burusiya bwakoze riba ibintu bisanzwe.” 

Ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe zifata Vietnam nk’igihugu cy’inshuti. 

Muri Werurwe mu 2023 nibwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida Putin kubera ibyaha by’intambara ashinjwa bishingiye ku ntambara yo muri Ukraine. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *