Perezida Donald Trump yatangaje ko ateganya gukumira abaturage bo mu bihugu 43 kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo n’abo mu Burusiya no muri Belarus, agaragaza ko ibyo bihugu nibidakemura ibibazo bafitanye na Amerika mu minsi itarenze 60, bizaguma kuri urwo rutonde.
Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari guteganya uwo mugambi mu gihe akataje mu biganiro bigamije guhagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya, aho uyu muyobozi w’i Washington agaragaza ko mu gihe ibiganiro byaba bidakunze hashobora gututumba intambara y’Isi ya Gatatu.
Ibyo bihugu bishobora gukumirwa gutemberera muri Amerika bigabanyije mu matsinda atatu aho rimwe rigizwe n’abazakomanyirizwa burundu n’abazabuzwa kujya muri Amerika by’agategenyo.
Mu bagomba gukumirwa bikomeye ni abo mu Burusiya n’izindi nshuti za Moscow zose ndetse ziri guteganyirizwa ibihano bitandukanye.
Mu gihe isi ikomeje kuba ahantu h’umuriro utazima w’ibibazo bya politiki n’intambara z’uduce dutandukanye, amagambo ya Donald Trump arebana no gukumira abaturuka mu bihugu 43 kwinjira muri Amerika yongeye guteza impagarara.
By’umwihariko, ibyatangajwe ku Burusiya na Belarus bishobora kuba intandaro y’icyo benshi bita ‘igitonyanga cyanyuma gishobora gutera intambara ya gatatu y’isi.’
Bisa n’aho Donald Trump ashyira imbere politiki ikaze igamije gushyira igitutu kuri bimwe mu bihugu byamaze gufatwa nk’abanzi b’Amerika.
Mu magambo ye, yavuze ko niba ibyo bihugu bidakemuye ibibazo bifitanye na Amerika mu minsi 60, bizashyirwa ku rutonde rw’ibihugu bidashobora kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Burusiya na Belarus ni bimwe muri ibyo bihugu, kandi ibyo bishobora kurushaho gukongeza umwuka mubi wari usanzwe uhari.
Abasesenguzi batandukanye bagaragaza ko iyi gahunda ya Trump ishobora kuba igamije ibintu bibiri:
Gushyira igitutu kuri Vladimir Putin kugira ngo yemere ibiganiro by’amahoro ku ntambara iri kubera muri Ukraine.
Kwerekana imbaraga za Amerika mu rwego rwo gutuma ibihugu bifite politiki ihabanye n’iyo Washington bisubiza amerwe mu isaho.
Ariko kandi, hari abibaza niba iyi politiki itari uburyo bwo gukomeza kwerekana ko Amerika ifite ubushobozi bwo kugena umubano mpuzamahanga hakoreshejwe igitutu cy’ubukungu n’ibihano bya dipolomasi.
Iyo ibihugu bikomeye nk’Amerika bihisemo gukoresha igitutu gikomeye nk’icyo Trump yifuza gukoresha, bishobora gutuma haza ibibazo bikomeye ku ruhande rw’ubukungu ndetse na politiki mpuzamahanga.
Kubera ko U Burusiya na Belarus bifitanye umubano ukomeye n’Ubushinwa, ibi bishobora kongera amakimbirane hagati ya Amerika n’Ubushinwa, bikaba byabyara intambara nshya y’ubukungu cyangwa iy’igisirikare.
Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika nabyo bishobora kugira uruhare mu bibazo by’igihe kizaza kuko Amerika isa n’iyanze gufata umwanzuro wa dipolomasi ahubwo igahitamo igitutu.
Kuba ibihugu nka Iran na Koreya ya Ruguru biri mu bigomba gukomanyirizwa bikomeye, bivuze ko bishobora kwishyira hamwe kugira ngo birwanye icyo bibona nk’akarengane ka Amerika.
Abasesenguzi ntibavuga rumwe kuri iyi ngingo yo kuba Intambara ya Gatatu y’Isi iri hafi . Bamwe bavuga ko ibyatangajwe na Trump ari imvugo ya politiki kugira ngo ashyire igitutu kuri abo batavuga rumwe, mu gihe abandi babibonamo igitekerezo gifite ishingiro kuko ubusanzwe intambara zitangira gututumba uko umwuka wa dipolomasi urangira.
Icyo benshi bahurizaho ni uko niba U Burusiya, Belarus, na bimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati byakomeza guhatirwa kwemera ibyo Amerika ishaka, bishobora gutuma byishyira hamwe bikanga Amerika, bikaba byabyara umwuka mubi ushobora gutera intambara nini kurushaho.
Nubwo amagambo ya Trump asa n’ayuzuyemo iterabwoba ryo guhatira ibihugu kugirana ibiganiro by’amahoro, ntihakwiye kwirengagizwa ko intambara zitutumba kenshi iyo politiki za dipolomasi zinaniranye. Igihe kiri imbere ni cyo kizagaragaza niba Amerika izatsinda uyu mukino w’igitutu cyangwa niba isi igiye kwinjira mu bihe bishya by’intambara ikomeye.
Twibutse ko Ibihugu bishobora gukumirwa gutemberera muri Amerika bigabanyije mu matsinda atatu aho rimwe rigizwe n’abazakomanyirizwa burundu n’abazabuzwa kujya muri Amerika by’agategenyo.
Ibihugu byinshi ni ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika, mu gihe Afghanistan, Cuba, Iran na Koreya ya Ruguru biri mu bihugu 11 bigomba gufatirwa ibihano bikakaye kurusha ibindi.
Mu itsinda rya kabiri harimo ibihugu 10 bishobora gukomanyirizwa by’agateganyo harimo nko kwimwa visa ku bajya kwiga muri Amerika, abakora ubukerarugendo n’ibindi.
Itsinda rya gatatu rigizwe n’ibihugu 22 bishobora kwimwa visa ya Amerika by’agateganyo mu gihe byanze guhanagura ibyasha Amerika ibabonaho mu minsi 60.
Umwe mu bayobozi ba Amerika yatangaje ko urwo rutonde rushobora guhinduka ari yo mpamvu hategerejwe ko rwemezwa n’abarimo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.