Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Perezida Donald Trump iri gutegura itegeko rishya rikumira abaturage baturutse mu bihugu 43 kwinjira ku butaka bw’iki gihugu.
Uru rutonde rw’ibihugu rwatangajwe mu mushinga wa Guverinoma, rugaragaza uko ibi bihugu bigabanyijwe mu byiciro bitandukanye hashingiwe ku mpamvu zitandukanye zirimo umutekano n’imibanire n’Amerika.
Mu cyiciro cya mbere, ibihugu 10 birimo Afghanistan, Iran, Syria, Cuba na Koreya ya Ruguru bizahagarikirwa visa burundu.
Ibyo bivuze ko abaturage babyo batazashobora kubona uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Mu cyiciro cya kabiri, ibihugu bitanu birimo Eritrea, Haiti, Laos, Myanmar na Sudani y’Epfo, bizahagarikirwa visa ku rwego runaka, bigira ingaruka ku bazajyayo ku mpamvu zirimo ubukerarugendo n’uburezi.
Mu cyiciro cya gatatu, ibihugu 26 birimo Belarus, Pakistan, Turkmenistan na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishobora kuzahagarikirwa visa by’agateganyo niba bidashyize imbaraga mu gukemura ibibazo Amerika ibishinja mu gihe cy’iminsi 60.
Perezida Trump yagaragaje ko ibi bihano bikenewe mu rwego rwo kurinda umutekano wa Amerika no gukemura ibibazo mpuzamahanga birimo amakimbirane na bimwe muri ibi bihugu.
Uyu mugambi kandi uje mu gihe Trump akomeje ibiganiro bigamije guhagarika intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, aho yanatangaje ko mu gihe ibiganiro bitatanga umusaruro hashobora kubaho intambara y’Isi ya Gatatu.
Bimwe mu bihugu biri kuri uru rutonde, by’umwihariko u Burusiya na Belarus, biri no kwiteganyirizwa ibihano bikomeye ku rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi.
Abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda nshya ya Trump ishobora kuzamura umwuka mubi mu mubano wa Amerika n’ibihugu bifitanye ibibazo na yo.
Kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku rutonde rw’ibihugu bishobora gukumirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bizagira ingaruka nyinshi ku baturage b’iki gihugu. Muri zo harimo:
Abanyeshuri b’Abanye-Congo basanzwe biga muri Amerika cyangwa bateganya kujyayo bashobora guhura n’imbogamizi mu kubona visa z’uburezi, bigatuma batakaza amahirwe yo kwiga mu mashuri yo muri Amerika.
Abacuruzi b’Abanye-Congo bajya muri Amerika kurangura ibicuruzwa cyangwa gushaka isoko ryo koherezamo ibicuruzwa byabo bashobora guhura n’imbogamizi mu kubona visa, bigatuma ubucuruzi bwabo bugabanuka.
Hari Abanye-Congo benshi bafite imiryango muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi iyi politiki nshya ishobora kubazitira mu kwinjira muri Amerika gusura ababo cyangwa no gusaba ubwenegihugu.
Benshi mu Banye-Congo baba muri Amerika bohereza amafaranga mu gihugu cyabo kugira ngo bafashe imiryango yabo. Kuba visa zigomba guhagarikwa by’agateganyo bishobora kugabanya umubare w’abantu bajya gukorera muri Amerika, bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Kuba RDC iri kuri uru rutonde bishobora gutuma imishinga y’iterambere n’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika idindira, bigatuma ubukungu bw’iki gihugu burushaho guhura n’imbogamizi.
Umwe mu bayobozi ba Amerika utashatse gutangazwa yavuze ko uru rutonde rushobora guhinduka bitewe n’ibiganiro bikomeje gukorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyemezo cya nyuma kizemezwa n’abarimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X