Mali yafashe umwanzuro wo guhagarika guha Visa abaturage b’Abafaransa bashaka kujya muri icyo gihugu, nyuma y’uko na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa ifashe uwo mwanzuro.
Guverinoma ya Mali yavuze ko yamenye binyuze mu itangazamakuru ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yashyize iki gihugu mu cyiciro gitukura kubera ibibazo by’umwuka mubi mu karere.
Ngo uwo mwanzuro watumye Serivisi za Ambasade y’u Bufaransa i Bamako zihagarara ndetse n’ibiro byatangaga Visa bihagarika iyo gahunda.
Guverinoma ya Mali yahise ivuga ko mu gusubiza ibyo u Bufaransa bwakoze, na yo yahagaritse gutanga Visa ku baturage b’Abafaransa kugeza igihe hazashyirirwaho amabwiriza mashya.
Umwaka ushize, Ibiro bishinzwe gutanga Visa muri Ambasade y’u Bufaransa muri Mali, byakiriye ubusabe bugera ku bihumbi 22. Muri ubwo bwose, ibihumbi 12 bwaremewe.
Mali yatangiye gucana umubano n’u Bufaransa mu 2021 kuva ubwo yatangiraga kuyoborwa na Colonel Assimi Goïta.
ECOWAS igiye gutegura ingabo zishobora kwitabazwa mu kugaba igitero muri Niger
Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika byibumbiye mu muryango w’ubukungu, ECOWAS, byemeje itegurwa umutwe w’ingabo zishobora kwitabazwa muri Niger mu buryo bwihutirwa mu gusubizaho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi.
Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yabivuze kuri uyu wa 10 Kanama nyuma y’inama yiga ku ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri icyo gihugu. Muri iyo nama yo ku wa Kane yabereye i Abuja muri Nigeria, abakuru b’ibihugu bigize ECOWAS bavuze ko bemeranyijwe gushyiraho umutwe w’ingabo wo kuba wagaba igitero igihe icyo ari cyo cyose.
Nubwo bimeze bityo ariko Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yavuze ko ikoreshwa ry’ingufu rizaba ari amahitamo ya nyuma nk’uko inkuru dukesha BBC ibigarukaho.
Ku itariki 26 Nyakanga ni bwo itsinda rya gisirikare ryafashe ubutegetsi muri Niger. Kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye n’ibindi bihugu bivuga ko bihangayikishijwe n’umutekano wa Perezida wahiritswe, Mohamed Bazoum, umaze ibyumweru birenga bibiri afungishijwe ijisho.
Nyuma y’inama ya ECOWAS, Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yavuze ko igihugu cye kizatanga abasirikare bari hagati ya 850 na 1100 kandi ko hari abandi bazava muri Nigeria na Bénin bazoherezwa.
Ikigamijwe muri ruasange ni ugusubizaho ubutegetsi bushingiye ku Itegeko Nshinga muri Niger ariko nta makuru arambuye ajyanye n’uburyo uyu mutwe w’ingabo uzakora.
Mbere y’iyo nama, abakuru bo mu idini ya Islam bo mu majyaruguru ya Nigeria, ihana umupaka na Niger, bari bashishikarije Perezida Tinubu kudakoresha ingufu mu gukuraho abahiritse ubutegetsi.
Ariko nyuma y’iyo nama, Tinubu yagize ati: “Nta kidashoboka, harimo n’ikoreshwa ry’ingufu nk’amahitamo ya nyuma. Niba tutabikoze, nta wundi muntu uzabidukorera”.
Abahiritse ubutegetsi muri Niger mbere baburiye ko bazirwanaho igihe haba habayeho igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose.
ECOWAS yari yahaye abahiritse ubutegetsi muri Niger igihe ntarengwa cyo ku Cyumweru gishize ngo babe bamaze gusubizaho guverinoma yatowe mu buryo bwa demokarasi ariko bagaragaje ukwihagararaho ndetse bashyiraho guverinoma nshya.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com