Mbere y’uko ataramira i Kigali, Diamond Platnumz yabanje gukora igikorwa kizatuma adafungwa na RIB kubera umwenda wa Mico The Best

Ikibazo cya Diamond na Mico The Best cyari kimaze imyaka itari mike cyamaze kurangira nyuma y’aho Diamond ufite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yemeye kwishyura ideni ryose yari afitiye mugenzi we. 

Amakuru ducyesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko ubuyobozi bwa Wasafi bwatangiye kwegera Mico The Best kuva ku wa 3 Kanama 2023, icyakora ku wa 9 Kanama 2023 nibwo umujyanama wa Diamond yageze i Kigali abonana n’uyu muhanzi mu rwego rwo kurangiza ikibazo bari bamaze igihe bafitanye. 

Uwaduhaye amakuru yavuze ko ubwo Babu Tale yahuraga na Mico The Best, yamuganirije ku ngaruka byamugiraho mu gihe baba badakemuye iki kibazo mu gihe nyamara babigizemo ubushake cyakemuka mu mahoro. 

Mico The Best na we mu biganiro yagiranye na Babu Tale yagerageje koroshya ikibazo kugira ngo kirangire mu mahoro, ari na ko byaje kugenda mbere y’uko uyu mugabo asubira muri Tanzania gutegura urugendo rw’umuhanzi we ugomba gutaramira i Kigali ku wa 13 Kanama 2023. 

Nubwo bitazwi neza umubare w’amafaranga Mico The Best yishyuwe, amakuru y’ibanze ahari ahamya ko yaba yarasubijwe ayo yatanze kuri Diamond angana hafi na miliyoni 7 Frw. 

Ni amafaramga Mico The Best yahaye Diamond mu 2013 ubwo uyu muhanzi yagombaga kwitabira igitaramo yakoreye i Gikondo ariko bikarangira atabashije kuhagera. 

Hari amakuru avuga ko Babu Tale yari i Kigali mu biganiro byo kureba uko Mico yakuraho ikirego yari yatanze kuri Diamond ndetse bakarebera hamwe uko bamwishyura ayo yabahaye hatagiyeho inyungu ya miliyoni 10Frw nk’uko yari yayaregeye. 

Mu Ukuboza 2022 nibwo inkuru zo kwishyuza Diamond zongeye kuzamuka mu itangazamakuru, nyuma y’uko Mico The Best amuregeye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). 

Icyakora nubwo yari yamureze azi ko uyu muhanzi azataramira i Kigali, byarangiye atahageze bituma yiyemeza gukomeza kumukurikirana no muri Tanzania. 

Aba bahanzi batangiye kugirana ibibazo nyuma yo kugerageza kwishyuza Diamond ntamwumve, Mico The Best wari ukibitse inyandiko zose zijyanye n’ibyo yahombye kubera icyo gitaramo, yisunze Federasiyo ya muzika mu Rwanda ayisaba ko yakorana n’ihuriro ry’abahanzi muri Tanzania mu kumwishyuriza. 

Ni ibintu bitagize icyo bitanga kuko ibaruwa Federasiyo y’abahanzi bakora umuziki mu Rwanda yandikiye ihuriro ry’abahanzi muri Tanzania itigeze isubizwa. 

Akimara kumva ko Diamond agiye gutaramira i Kigali umwaka ushize, Mico The Best abifashijwemo na KIKAC Music yarebereraga inyungu ze bahise batanga ikirego bundi bushya basaba ko mu gihe uyu muhanzi yaba ageze i Kigali yabanza kumwishyura. 

Ni ikirego Mico The Best yatanze abimenyesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ndetse na Ambasade ya Tanzania mu Rwanda.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *