Menya amakosa akomeye cyane ukwiye kwirinda mu gihe cyo gutera akabariro

Ubusanzwe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bivugwa ko ibicyerekeye byose biba bikwiye gusigara aho cyabereye. Icyakora ngo biba byiza cyane kuzirikana ibyo ukwiye kugendera kure ukabyirinda mu kurushaho guharanira ko cyaryohera abagikora.

Ikinyamakuru Fustany kigaragaza bimwe mu bikwiye kwirindwa, bikaba byatuma umubano w’abashakanye cyangwa uw’abakundana urushaho kuba mwiza, ukagana mu kinyotera gishya cy’urukundo.

Izi ni zimwe mu ngingo z’ibigomba kwirindwa mu gihe cyo gutera akabariro cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina.

Kwitiranya amazina

Ikintu ukwiriye kwirinda mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ni uguhamagara izina ry’umuntu utandukanye n’uwo muri kumwe.

Iyi ni ingingo idakenera gusobanurwaho byimbitse kuko uhita wiyumvisha icyo byacura mu gihe haramuka habayeho icyo kintu cyo kwitiranya amazina muri icyo gikorwa.

Irinde kuvuga ngo “Urakoze”

Ubusanzwe iri jambo rifatwa nk’iryiza ariko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ntirikwiye kubera ko uwo mugikorana aba atari umukozi wakodesheje kubera ko ari igikorwa ngirana.

Hatangwa inama yo gushaka andi magambo meza aryoshye wakoresha mu gihe ushaka kwereka umukunzi wawe ko wishimye kandi unyuzwe.

Irinde gutanga amabwiriza

Nubwo ari byiza kuganira muri iki gikorwa, ukwiye kwitondera amagambo ukoresha kandi ukagendera kure ibyo gukoresha imvugo isa no gutanga amabwiriza.

Mu by’ukuri, ntabwo uba uri gutanga isomo ry’uko imibonano mpuzabitsina ikorwa.

Mu gihe hagize ikintu kiba ukumva ntucyishimiye cyangwa utagikunze, ni byiza gufasha uwo muri kumwe haba mu mvugo cyangwa mu bikorwa ariko ukagerageza kubikora udasa n’utanga amabwiriza.

Irinde huti huti

Hari imvugo igira iti “ibyiza bisanga abategereza.” Ibi ngo ni na ko bimeze mu gihe cyo gutera akabariro.

Mu gihe hari indi gahunda yihutirwa ufite byaba byiza uyisubitse cyangwa se ukayegeza inyuma byakwanga ukareka kwirirwa ukora icyo gikorwa kuko mu gihe giherekejwe na huti huti, kitabasha kugeza bene cyo ku byishimo byuzuye.

Irinde kwikunda

Gusangira bijyana no kwitanaho. Mu gihe wumva umerewe neza cyangwa wumva uri kugera ku byishimo, uba ukwiye kwizera neza ko na mugenzi wawe mufatanyije ari kubiganaho ntiwirebeho wenyine.

Ibindi bintu ukwiriye kwirinda cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ni ukwerekana ko wabisuzuguye, kubikora nk’aho ari amashusho y’urukozasoni, gusubiza ubutumwa bugufi kuri telefoni kandi ngo ntukwiye kwirengagiza ko gusomana ari ingenzi muri icyo gikorwa.

Ukwiye no kuzirikana ko mu gihe ugeze ku byishimo wifuzaga udakwiye guhita ubadukana ingoga wigendera kuko mugenzi wawe abifata nk’aho umwifashishije gusa nk’igikoresho.

Ubushakashatsi bugira abakundana inama yo gufata undi mwanya wo kuba bari kumwe nyuma y’icyo gikorwa kuko bigira ingaruka nziza ku buzima.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *