Mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda, ubuyobozi bw’Ingabo z’ibi bihugu byombi buri mu nama y’iminsi itatu iri kubera mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda.
Iyi nama yatangiye ku wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, ikazarangira ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025, igamije gusuzuma uko umutekano wifashe no kwiga ku mbogamizi zishobora guhungabanya ituze ry’abaturiye imipaka y’Ibihugu byombi.
Iyi nama ihuje abayobozi b’Ingabo bo mu bice bihana imbibi, aho u Rwanda ruhagarariwe na Brig Gen Pascal Muhizi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu gihe Uganda ihagarariwe na Maj Gen Paul Muhanguzi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 2 mu Ngabo za Uganda (UPDF).
Yitabiriwe kandi n’Uhagarariye Inyungu z’Ingabo z’u Rwanda muri Uganda, Col Emmanuel Ruzindana.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko iyi nama ari amahirwe yo kureba aho imyanzuro yafatiwe mu nama iheruka igeze ishyirwa mu bikorwa, by’umwihariko mu gukemura ibibazo bijyanye n’abambukiranya imipaka mu buryo butemewe ndetse no gushimangira umutekano.
Mu biganiro byahuje impande zombi, harebwe uburyo bwo kunoza ubufatanye mu gucunga umutekano, kugabanya ibibazo by’ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka, no gukemura ibibazo bishobora gutuma habaho amakimbirane hagati y’abaturage b’Ibihugu byombi.
Maj Gen Paul Muhanguzi yashimiye abayobozi b’Ibihugu byombi ku murongo mwiza bashyizeho mu guteza imbere umubano w’u Rwanda na Uganda.
Yagize ati: “Uyu munsi turi kurebera hamwe ibyagezweho mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza hagati y’Ibihugu byacu. Dushima uruhare rw’abayobozi bacu mu gukomeza guteza imbere ituze n’imikoranire ihamye.”
Yanagarutse ku kuba Abagaba bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byombi bakomeje kugirana ibiganiro bya hato na hato hagamijwe gukemura ibibazo bishobora guhungabanya umutekano.
Uruzinduko rwa General Muhoozi Kainerugaba mu Rwanda
Iyi nama irabera muri Uganda mu gihe kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki ya 20 Werurwe 2025. Yakiriwe na General Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Uruzinduko rwe narwo rurajyanye n’ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Ibihugu byombi, hagamijwe gukomeza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda no gushimangira ituze mu karere.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X