Menya Ingingo zikomeye cyane Abayobozi b’Ingabo za Amerika n’u Burusiya baganiriye ku ntambara yo muri Ukraine.

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd J. Austin III yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Shoigu, ibiganiro bya mbere bihuje aba bayobozi guhera ku wa 18 Gashyantare 2022.

Ni ibihugu bikomeje kurebana ay’ingwe, cyane cyane nyuma y’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022.

Ni intambara Amerika yamaganye, ndetse iri mu bihugu biri imbere mu gutera inkunga Ukraine, iyoherereza intwaro nyinshi kandi zigezweho.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon), John F. Kirby, yasohoye itangazo agaruka ku ngingo z’ibanze zaganiriweho.

Ati: “Minisitiri Austin yasabye ko hahita habaho agahenge mu ntambara muri Ukraine ndetse ashimangira n’akamaro ko gukomeza gufungura imiyoboro y’itumanaho hagati y’ibi bihugu”.

Ku wa Kabiri, Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ingengo y’imari ya miliyari $40 y’inyongera ya gisirikare, ubukungu n’inkunga kuri Ukraine.

Perezida Joe Biden yaherukaga gusaba Inteko Ishinga Amategeko kwemeza ingengo y’imari ya miliyari $33 yo gufasha Ukraine, ariko abagize inteko bahitamo kongera iyo nkunga ya gisirikare n’ubutabazi.

Iyo nkunga irimo miliyari $6 zagenewe inkunga mu bijyanye n’umutekano, harimo amahugurwa n’intwaro, miliyari $8.7 zo kuzuza ububiko bwavanywemo ibikoresho byagiye muri Ukraine na miliyari $3.9 zo kongerera imbaraga ibirindiro bafite mu Burayi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze guha Ukraine intwaro zifite agaciro ka miliyari T $3.5, kuva iyi ntambara yatangira muri Gashyantare 2022.

U Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje guhangana ndetse Amerika irimo guha intwaro nyinshi cyane Ukraine irimo kurwana n’u Burusiya.

Hari n’amakuru ko Amerika ari yo yagiye iha Ukraine amakuru y’amerekezo abasirikare bakuru b’u Burusiya baherereyemo, maze ikabarasaho, bigatuma benshi bagwa ku rugamba.

Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Ryabkov, yagiranye ikiganiro na Ambasaderi wa Amerika mu Burusiya, John Sullivan, i Moscow.

Baganiriye ku mubano w’ibi bihugu byombi, uri mu bihe bigoranye muri iki gihe.

Ambasade ya Amerika mu Burusiya yatangaje iti: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje gukomeza gufungura amayira y’itumanaho ryacu hamwe na Guverioma y’u Burusiya, hagamijwe guteza imbere inyungu za Amerika ndetse no kugabanya ibyo by’ukwibeshya bishobora kubaho hagati y’ibihugu byacu”.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yo yasohoye itangazo rigufi, ritatanze amakuru menshi ku byaganiriwbho.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *