Imbuga nkoranyambaga ziganjemo ibitekerezo ku nkuru nyamukuru eshatu ziri kuvugwa muri iyi minsi, benshi barisanzuye mu kuzitangaho ibitekerezo.
Bamwe ariko bari kuzivugaho ko bazibonyemo ko “abantu batareshya imbere y’amategeko” nk’uko abategetsi bakunda kubivuga.
Izo nkuru ebyiri ni ukwirukanwa k’umunyamabanga wa leta muri ministeri y’urubyiruko n’umuco, guhagarikwa kwa miss Rwanda ndetse no gufungwa k’uwegukanye iryo rushanwa mu mwaka wa 2017.
Mu minsi mike ishize nibwo bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo ye nk’umunyamabanga muri ministeri y’urubyiruko n’umuco ashinjwa ruswa afungirwa iwe mu rugo, gusa asaba imbabazi mu ruhame ndetse benshi babivugaho harimo na perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Kuwa mbere nibwo Ministeri y’umuco yahagaritse irushanwa rya miss Rwanda, ubugenzacyaha bufunga Miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2017 ashinjwa ibirimo impapuro mpimbano.
Mu gihe inkuru ya bamporiki yari ikiganirwaho, nibwo iya Miss Elsa yahise yikubitamo ishyushye, ibitekerezo biratangwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no muri za group za whatsapp.
Uretse inguni zitandukanye benshi bagiye bavugaho kuri izi nkuru zombi, hari n’ababonyemo ibyiswe ubusumbane imbere y’amategeko.
Bamwe bibaza impamvu Ministeri uregwa kandi wemera icyaha afungiwe mu rugo, naho Miss Rwanda uregwa inyandiko mpimbano agafungirwa muri casho. Aba bombi ibyaha baregwa amategeko abihanisha ibihano bingana.
Mu nkuru dukesha BBC, yavuze ko kuri facebook umuntu umwe yavuze ati: ”Ni kenshi batubwira ngo twese turangana imbere y’amategeko, ariko ubu tubonye ko imbere yayo Bamporiki aremereye kurusha Elsa”.
Hari abasanzwe banenga ko nubwo ubusanzwe ihame ari uko ukekwa yagakurikiranwe adafunzwe, inzego z’iperereza mu Rwanda zihutira gufunga ugikekwa.
Muri imwe muri group ya Whatsapp irimo n’umunyamakuru wa BBC, hari abavuga ko ari uburenganzira bw’abakora iperereza gufungira umuntu ukekwa iwe cyangwa se muri kasho.
Undi we yanditse agira ati: ”Kuba Miss Elsa afungiwe muri kasho, Bamporiki akaba afungiwe iwe mu rugo bitwereka ko amategeko atadukoraho mu buryo bungana”.
Itegeko ryo kurwanya ruswa rivuga ko uyihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7.
Naho igitabo cy’amategeko ahana kivuga ko uhamijwe icyaha cy’inyandiko mpimbano, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.
Benshi bakomeje kwibaza ikizakurikiraho kuri bamporiki wasabye imbabazi n’abandi benshi bakazimusabira ariko perezida Paul Kagame agasubiza ati” guhanwa nabyo birafasha”.
Elsa iradukunda we urimo gusabirwa imbabazi n’umubyeyi we mu itangazamakuru, byaba ari ibidasanzwe nubwo bishoboka kurekurwa, ariko ibyitezwe nuko dosiye ye ishobora kuregerwa ubushinjacyaha akazagezwa imbere y’urukiko.
Ni inkuru dukesha BBC, tunagendera ku bitekerezo biri gutangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%