Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 23 Kanama 2023 ubwo yaganirizaga urubyiruko rwizihizaga imyaka 10 ishize hatangijwe ‘Youth Connekt’ yanenze bikomeye bagenzi barwo babarirwa mu bihumbi bitabiriye “urugendo rwera” yise “urwo kuramya ubukene’.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo aza kumenya iby’uru rugendo, aba yararuhagaritse rutaraba, anamenyesha ko abazongera kurukora, azohereza amakamyo, abapakire, hanyuma abafungire ahantu ku buryo bazahava iyi myumvire yarabavuyemo.
Yabajije uru rubyiruko ati: “Urubyiruko nkamwe mugafata iya mbere mukazinduka, mukamara iminsi itatu mugenda n’amaguru ngo bagiye ahantu habonekewe ariko hajyanye n’ubukene. Ni ukuvuga ngo noneho mugeze aho kuramya ubukene? Njye ngira ngo n’iyo musenga, musaba ibyabateza imbere, ibyabakiza, mukava mu bukene.”
Yakomeje asaba urubyiruko kudasubira muri uru rugendo.
Ati: “Nta muntu waramya ubukene ntimuzasubire. Mwakoze ishyano! Ababikoze bakoze ishyano. Rwose ninongera no kubyumva ko hari n’abanyuze ahandi ngo bagiye gusenga, nzazana amakamyo mbashyiremo bose, ngende mbafungire ahantu, nzabarekura ari uko ubwo bukene bw’ibitekerezo bwabavuyemo.”
Minisitiri w’urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, yatangarije The New Times ko yatumiwe muri uru rugendo rukorerwa ku musozi witwa ‘Mubyeyi wacu w’abakene” uherereye muri Paruwasi ya Crête Congo Nil mu karere ka Rutsiro, asanga hari byinshi bikorerwamo bitajyanye n’igihe kigezweho.
Ati: “Hari ibintu bitajyanye n’igihe, ibyo utakora muri iyi minsi n’imyaka. Hari uburyo bwiza abantu bakoramo urugendo rutagatifu nk’ubwa Kibeho, abarutegura baba bakwiye gutekereza ku mutekano w’abitabira. Uburyo (umuhango w’Umubyeyi wacu w’abakene) wakorwaga mu 1954 ni ko ugikorwa uyu munsi. Ibyo bikwiye guhinduka.”
Minisitiri Utumatwishima yasobanuye ko mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uru rugendo, yarabakebuye, abasaba kujya gukora bakiteza imbere.
Ati: “Mu ijambo ryanjye, nabasabye kujya ku ishuri, bagakora ibibateza imbere kuko na Yesu ntabwo yatoranyije intumwa zitagira icyo zifite. Gusenga biremewe ariko ukwiye gusenga cyane kugira ngo wikure mu bukene.”
Urugendo ruherutse kuri uyu musozi rwabaye muri Kamena 2023.
BWIZA
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com