Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yagaragaje ko yamaze kwiyongera ku rutonde rw’abantu barenga Miliyoni 1 bamaze kureba ku rubuga rwa Youtube indirimbo igezweho muri iki gihe ‘Bana’ y’abahanzi Shaffy na Chriss Eazy. 

Iyi ndirimbo kuva yasohoka yihariye abanyabirori mu bitaramo n’ibirori binyuranye. Yaracengeye kugeza ubwo n’abarushinze bayifashiha mu bukwe. 

Byasembuwe n’amagambo ayigize n’uburyo amashusho akozwemo utibagiwe n’umudiho wayo. 

Chriss Eazy na Shaffy n’abo bifashisha imbuga nkoranyambaga z’abo buri munsi bagaragaza ubutumwa bw’abantu bakunze iyi ndirimbo, ndetse n’abo bakifata amashusho anyuranye babyina kandi baririmba iyi ndirimbo. 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko indirimbo ‘Bana’ imaze kuba idarapo ry’umuziki wa Shaffy na Chriss Eazy. 

Kuko ari indirimbo iri kumvikana mu nguni zose z’ubuzima, yaba mu bitangazamakuru bitandukanye nka Radio, aho gufatira icyaha, muri Salon zitandukanye n’ahandi atarondora. 

Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo atabasha kumva neza amagambo agize iyi ndirimbo, ariko yishimira kuba ari umwe mu barebye iyi ndirimbo. 

Yasabye abantu gushyigikira abahanzi buri gihe. Mu butumwa bwe yagize ati “BANA (muri salon de coiffure, coffee shop, Radio,…). Nubwo lyrics ntazumva neza zose ariko indirimbo ni neza pe. Nanjye views zanjye nziteretseho. Dushyigikire abahanzi bacu buri gihe.” 

Knowless na Clement bahishuye byinshi ku mubano wabo, umuziki n’urugo 

Ingabire Jeanne [Butera Knowless] n’umugabo we Ishimwe Clement akaba umuyobozi ndetse n’utunganya indirimbo (Producer) muri Kina Music, si kenshi bagaruka ku buzima bwabo bwite bwo mu rugo ndetse n’amwe mu mabanga yabo benshi baba batazi. 

Aba banyamuziki bamaze imyaka irindwi bashyingiranwe, kuri uyu wa Gatandatu ubwo bari mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda, bagarutse ku mubano wabo, uko bakorana umwe ari umuyobozi w’undi, uko bahuza akazi n’urugo ,n’ibindi bitandukanye. 

Uko bahuye bwa mbere bamenyana 

Ishimwe Clement avuga ko bahura bwa mbere bahuriye muri korali yo ku kigo bizeho, umwe ari umuririmbyi undi ari umucuranzi nubwo nyuma baje gutandukana. 

Nyuma y’imyaka ibiri Knowless atangiye umuziki nibwo yongeye guhura na Ishimwe Clement wari ufite sosiyete ifasha abahanzi ya Kina Music. 

Mu ntangiro za 2012 nibwo Kina Musig yabengutse uyu muhanzikazi wari utangiye kugira igikundiro kidasanzwe mu bakunzi b’umuziki mu Rwanda. 

Knowless na Clement ni umuryango uhuje n’akazi 

N’ubwo Ishimwe Clement na Knowless ari umugabo n’umugore, baranakorana kandi bemeza ko babihuza neza nta na kimwe kibangamiye ikindi. 

Knowless umaze imyaka hafi 11 ari muri Kina Music avuga ko ikintu cyamugoye bwa mbere akorana na Clement ari ukubahiriza amasaha na gahunda z’iyi sosiyete. 

Ati “Ikintu twapfuye cyanangoye ni ukubahiriza igihe kuko yari ku murongo. Yararakaye kuko nishe gahunda inshuro ebyiri ngiye gukora indirimbo.” 

Clement avuga ko kuba we n’ umugore we bose ari abanyamuziki kubihuza n’inshingano z’urugo bitabagora cyane kuko bihaye gahunda bagenderaho ibafasha kureba iby’ibyingenzi no kumenya igihe bikorerwa. 

Ati“Ugenda ugira iby’ibanze kuruta ibindi. Hari ibintu bamwe baha umwanya munini udashobora kutubonamo kugira ngo ubone umwanya wo guha umuryango. Muri uko gukuraho ibintu bidafite akamaro kanini niho hava umwanya wo kwita ku kazi k’umuziki.” 

Knowless avuga ko umugabo we ari umwanditsi mwiza w’indirimbo kuburyo rimwe na rimwe amwiyambaza mu gukora cyangwa guhanga indirimbo, cyangwa akamufasha gukosora i ndirimbo aba yanditse. 

Amakipe bafana 

Knowless avuga ko mu Rwanda afana ikipe y’igihugu Amavubi , muri Basketball afana ikipe ya Patriots BBC ndetse agakunda Lionel Messi cyane.
Ku giti cye, siporo akunda ni izijyanye n’imyitozo ngororamubiri cyangwa izo kwiruka. 

Clement we asanzwe ari umufana wa FC Barcelona, akagira ikipe akinamo umupira w’amaguru yitwa Premier. 

Ubwo Clement yari abajijwe izina akunda kwita umugore we iyo bari mu rugo, yarasubije ati “Afite izina twese tumwita. Biroroshye ko mvuga Kabebe kubera ko niryo twese tuzi, ibindi biza nyuma y’ibyo. “Bae’ riza vuba kuko riri hafi ya Kabebe.” 

Knowless we avuga ko hari igihe amuhagara mu izina gusa biterwa n’aho bari cyangwa igituma amuhamagara . 

Ati “Ni kariya ka Bae, ariko hari n’igihe bitewe n’ahantu muri mvuga nti Clement.” 

Muri iki kiganiro kandi Knowless yabajijwe niba hari umuhanzi ajya yifuza kuzakorana na we indirimbo, haba mu Rwanda no mu mahanga. 

Ati “Ni benshi nifuza gukorana nabo, gusa nkunda Ariel Wayz. Hari indirimbo dufitanye ariko ntabwo irasohoka, niyo mpamvu mpise muvuga mbere. Undi muntu ni Gaga, hanze y’u Rwanda nkunda Bruno Mars niyo naba nicaye muri studio akaririmba gusa byaba bihagije.” 

Yabajijwe kandi ku muhanzikazi nyarwanda abona ufite ahazaza heza mu muziki w’u Rwanda akurikije abagezweho. 

Ati “Ntabwo ari umwe, hari abakobwa bwenshi bakora. Abo tuzi benshi tubona bakora kandi bazagera kure harimo Ariel Wayz, Alyn Sano na Bwiza” 

Inkomoko y’izina Knowless 

Butera Knowless yagarutse ku izina rye mu muziki risa nk’iritangaje ukurikije igisobanuro cyaryo mu Kinyarwanda. Yabajijwe impamvu yiyise Knowless mu mazina menshi yashoboraga kwiyita. 

Ati “Kera umukobwa wajyaga mu muziki ntabwo yafatwaga neza, nanjye rero byangezeho , umuntu umwe anca intege, yakumva indirimbo nakoze, akambwira amagambo mabi. Yampaye urugero rw’abakobwa bigana bumvaga ko ari beza kandi ngo bazatungwa n’ibyo gusa ntibite ku masomo , avuga ko babitaga ba Knowless, sinari nzi icyo bivuga , gusa ntibyanshimishije.” 

Yakomeje agira ati “Ninjiye mu muziki ngeze mu wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, intego nari mfite kwari ukumenyekana nkerekana ko wa muntu yasebyaga hari aho yageze. Ubwo twari tugeze muri studio indirimbo irangiye namaze umunsi wose nshaka izina, nyuma nibwo nibutse ibyo wa mukobwa yambwiye mpitamo Knowless Butera.” 

Kugeza ubu Ishimwe Clement na Butera Knowless bafitanye abana batatu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *